Abaroma 12:1-21
12 Nuko rero bavandimwe, ndabinginga ku bw’impuhwe z’Imana ngo mutange imibiri yanyu+ ibe igitambo+ kizima+ cyera+ cyemerwa n’Imana,+ ari wo murimo wera+ muyikorera mubigiranye ubushobozi bwanyu bwo gutekereza.+
2 Mureke kwishushanya+ n’iyi si, ahubwo muhinduke, muhindure imitekerereze+ rwose, kugira ngo ubwanyu mwigenzurire mumenye neza+ ibyo Imana ishaka, byiza, byemewe kandi bitunganye.+
3 Nshingiye ku buntu butagereranywa nagiriwe, ndabwira buri wese muri mwe ko atagomba kwitekerezaho ibirenze ibyo agomba gutekereza.+ Ahubwo mutekereze mu buryo butuma mugira ubwenge,+ buri wese ahuje n’urugero+ rwo kwizera+ Imana yamuhaye.
4 Nk’uko dufite ingingo nyinshi mu mubiri umwe,+ ariko ingingo zose ntizikore ibintu bimwe,
5 ni na ko natwe, nubwo turi benshi, turi umubiri umwe+ twunze ubumwe na Kristo; ariko buri wese ni urugingo rwa mugenzi we.+
6 Kubera ko rero dufite impano zitandukanye+ mu buryo buhuje n’ubuntu butagereranywa+ twahawe, niba twarahawe impano y’ubuhanuzi, nimucyo duhanure duhuje n’ukwizera twahawe;
7 cyangwa niba ari iy’umurimo,+ nimucyo dukomeze gukora uwo murimo; uwigisha+ nakomeze yigishe;+
8 utanga inama, nakomeze atange inama;+ utanga, nakomeze atange atitangiriye itama;+ uyobora,+ nakomeze abikore abishyizeho umutima; ugaragaza imbabazi,+ nakomeze azigaragaze anezerewe.
9 Urukundo rwanyu+ rwe kugira uburyarya.+ Nimwange ikibi urunuka,+ mwizirike ku cyiza.+
10 Ku birebana n’urukundo rwa kivandimwe,+ buri wese akunde mugenzi we urukundo rurangwa n’ubwuzu. Ku birebana no kubahana,+ mufate iya mbere.
11 Ntimukabe abanebwe mu byo mukora.+ Mugire ishyaka ryinshi mutewe n’umwuka.+ Mukorere Yehova muri abagaragu be.+
12 Mwishimire mu byiringiro.+ Mwihanganire imibabaro.+ Musenge ubudacogora.+
13 Musangire n’abera mukurikije ibyo bakeneye.+ Mugire umuco wo kwakira abashyitsi.+
14 Mukomeze gusabira umugisha ababatoteza;+ mubasabire umugisha+ ntimubavume.+
15 Mwishimane n’abishima,+ murirane n’abarira.
16 Mujye mutekereza ku bandi nk’uko namwe mwitekerezaho.+ Ntimugahoze ibitekerezo ku bintu bihanitse,+ ahubwo mujye mugendana n’ibintu byoroheje.+ Ntimukigire abanyabwenge.+
17 Ntimukiture umuntu wese inabi yabagiriye.+ Mujye mukora ibigaragarira abantu bose ko ari byiza.
18 Niba bishoboka ku rwanyu ruhande, mubane amahoro+ n’abantu bose.
19 Bakundwa, ntimukihorere,+ ahubwo muhe umwanya umujinya w’Imana,+ kuko handitswe ngo “guhora ni ukwanjye, ni jye uzitura, ni ko Yehova avuga.”+
20 Ahubwo, “umwanzi wawe nasonza umuhe ibyokurya, nagira inyota umuhe icyo kunywa,+ kuko nubigenza utyo uzaba umurunze amakara yaka ku mutwe.”+
21 Ntimukemere kuneshwa n’ikibi, ahubwo ikibi mukomeze kukineshesha icyiza.+