Abaroma 1:1-32
1 Jyewe Pawulo, umugaragu+ wa Yesu Kristo kandi wahamagariwe+ kuba intumwa,+ agashyirirwaho gutangaza ubutumwa bwiza bw’Imana,+ ndabandikiye.
2 Ubwo butumwa bwiza Imana yabusezeranyije mbere y’igihe mu Byanditswe byera ibinyujije ku bahanuzi bayo.+
3 Buvuga iby’Umwana wayo wakomotse mu rubyaro rwa Dawidi+ ku mubiri,+
4 ariko ku bw’imbaraga+ z’umwuka wera+ akitwa Umwana w’Imana+ binyuze ku kuzurwa mu bapfuye;+ uwo ni we Yesu Kristo Umwami wacu,
5 watumye tugirirwa ubuntu butagereranywa,+ tugahabwa n’inshingano yo kuba intumwa,+ kugira ngo amahanga yose+ agire ukwizera kandi yumvire ku bw’izina rye,
6 namwe mukaba mwarahamagawe muri ayo mahanga kugira ngo mube aba Yesu Kristo.
7 Ndabandikiye mwebwe mwese abakundwa n’Imana bari i Roma, mwahamagariwe+ kuba abera:+
Ubuntu butagereranywa n’amahoro+ biva ku Mana Data n’Umwami Yesu Kristo+ bibane namwe.
8 Mbere na mbere, nshimira+ Imana yanjye binyuze kuri Yesu Kristo ku birebana namwe mwese, kuko ukwizera kwanyu kuvugwa+ mu isi yose.
9 Imana nkorera umurimo wera ntizigamye mbwiriza ubutumwa bwiza bw’Umwana wayo, ni yo yambera umugabo,+ ukuntu buri gihe mpora mbavuga mu masengesho yanjye,+
10 nsaba ko binshobokeye ubu nagera aho muri, niba ari byo Imana ishaka.+
11 Nifuza cyane kubabona,+ kugira ngo ngire impano yo mu buryo bw’umwuka+ mbaha, itume mushikama,
12 cyangwa se ahubwo habeho guterana inkunga+ muri mwe, buri wese aterwe inkunga binyuze ku kwizera+ k’undi, kwaba ukwizera kwanyu cyangwa ukwanjye.
13 Ariko rero bavandimwe,+ sinshaka ko muyoberwa ko incuro nyinshi nagambiriye kuza iwanyu,+ ariko nkagenda ngira ibimbuza kugeza n’ubu, kugira ngo nshobore kubona imbuto+ no muri mwe kimwe no mu yandi mahanga.
14 Ari Abagiriki n’abatari Abagiriki, ari abanyabwenge+ n’abaswa, bose mbarimo umwenda.
15 Ni cyo gituma nifuza cyane kubatangariza ubutumwa bwiza+ namwe abari aho i Roma.+
16 Ubutumwa bwiza ntibunkoza isoni.+ Mu by’ukuri, ni bwo mbaraga z’Imana+ zihesha agakiza umuntu wese ufite ukwizera,+ mbere na mbere Umuyahudi,+ hanyuma Umugiriki,+
17 kuko muri bwo ari mo gukiranuka kw’Imana+ guhishurirwa. Ibyo bibaho bitewe n’uko umuntu afite ukwizera+ kandi bimwongerera ukwizera, nk’uko byanditswe ngo “ariko umukiranutsi azabeshwaho no kwizera.”+
18 Umujinya w’Imana+ uhishurwa uturutse mu ijuru wibasiye ukutubaha Imana kose no gukiranirwa+ kose kw’abantu bapfukirana ukuri+ mu buryo bukiranirwa,+
19 kubera ko ibishobora kumenywa ku byerekeye Imana bigaragarira muri bo,+ kuko Imana yabibagaragarije.+
20 Imico yayo itaboneka,+ ari yo bubasha bwayo+ bw’iteka n’Ubumana bwayo,+ igaragara neza kuva isi yaremwa,+ kuko igaragarira mu byaremwe,+ ku buryo batagira icyo kwireguza.+
21 Nubwo bari bazi Imana ntibayihaye ikuzo rikwiriye Imana, habe no kuyishimira,+ ahubwo batekereje ibitagira umumaro,+ kandi imitima yabo itagira ubwenge icura umwijima.+
22 Nubwo bemeza ko ari abanyabwenge, babaye abapfapfa+
23 maze ikuzo+ ry’Imana idashobora kubora barihindura nk’ishusho+ y’umuntu ubora, n’iy’ibiguruka n’iy’ibigenza amaguru ane n’iy’ibikururuka.+
24 Ni yo mpamvu Imana yabaretse, ihuje n’ibyifuzo byo mu mitima yabo, bakishora mu bikorwa by’umwanda,+ kugira ngo bateshe agaciro+ imibiri yabo,+
25 ni ukuvuga abafashe ukuri+ kw’Imana bakakugurana ikinyoma,+ bagasenga ibyaremwe kandi bakabikorera umurimo wera mu cyimbo cy’uwaremye, usingizwa iteka ryose. Amen.
26 Ni yo mpamvu Imana yabaretse bagatwarwa n’irari ry’ibitsina+ riteye isoni, kuko abagore babo bahinduye uburyo busanzwe imibiri yabo yaremewe gukoreshwa, bakayikoresha ibyo itaremewe.+
27 Mu buryo nk’ubwo, abagabo na bo baretse kugirira abagore ibyo imibiri yabo yaremewe,+ bagurumanishwa n’iruba ryo kurarikirana, abagabo bakararikira abandi bagabo,+ bagakora ibiteye isoni,+ maze mu mibiri yabo bakabona igihembo cyuzuye+ gikwiranye no kuyoba kwabo.+
28 Kubera ko batashatse kugira ubumenyi nyakuri+ ku byerekeye Imana, ni cyo cyatumye ibareka bakagira imitekerereze itemerwa+ n’Imana kandi bagakora ibintu bidakwiriye,+
29 buzura gukiranirwa kose,+ ubugome,+ kurarikira+ n’ububi,+ buzura kwifuza,+ ubwicanyi,+ ubushyamirane,+ ikinyoma+ n’ubukeca.+ Ni abantu bahwihwisa amagambo,+
30 basebanya,+ banga Imana, bashira isoni,+ bishyira hejuru,+ birarira,+ bahimba ibintu bibi,+ batumvira ababyeyi,+
31 badasobanukirwa,+ batubahiriza amasezerano,+ badakunda ababo+ kandi batagira impuhwe.+
32 Nubwo abo bazi neza iteka rikiranuka ry’Imana,+ ry’uko abakora bene ibyo bakwiriye gupfa,+ ntibakomeza kubikora gusa, ahubwo nanone bemeranya+ n’ababikora.