Abakolosayi 2:1-23
2 Ndashaka ko mumenya ukuntu mbarwanira intambara ikomeye,+ mwebwe n’ab’i Lawodikiya,+ n’abandi bose batigeze bambona amaso ku yandi,
2 kugira ngo imitima yabo ihumurizwe+ kandi bashobore guteranyirizwa hamwe mu rukundo,+ ngo bagire ubutunzi bukomeye bwo gusobanukirwa+ ukuri mu buryo bwuzuye, kandi bagire ubumenyi nyakuri bw’ibanga ryera ry’Imana, ari ryo Kristo.+
3 Muri we ni ho ubutunzi bwose bw’ubwenge n’ubumenyi+ bwahishwe mu buryo bwitondewe.
4 Ibyo mbivugiye kugira ngo hatagira umuntu ubashukisha amagambo yoshya.+
5 Nubwo ntari kumwe namwe, mpora mbatekerezaho rwose;+ mbona gahunda yanyu nziza+ n’ukuntu mwizera+ Kristo mushikamye, nkabyishimira.
6 Ku bw’ibyo rero, ubwo mwemeye Umwami Kristo Yesu, mukomeze kugenda mwunze ubumwe+ na we,
7 mushinze imizi+ muri we, mwubatswe+ muri we kandi mushikamye mu kwizera+ nk’uko mwigishijwe, kandi mushimira+ mufite ukwizera gusaze.
8 Mwirinde kugira ngo hatagira umuntu ubagusha mu mutego,+ yifashishije filozofiya+ n’ibitekerezo by’ubushukanyi bidafite ishingiro,+ bishingiye ku migenzo y’abantu kandi bikurikiza ibintu by’ibanze+ by’isi aho gukurikiza Kristo,
9 kuko muri we wese ari mo kuzura kose+ kw’imico+ y’Imana+ kuri.
10 Bityo rero, mufite kuzura kose binyuze kuri we, we mutware w’ubutegetsi bwose n’ubutware bwose.+
11 Binyuze ku mishyikirano+ mufitanye na we, namwe mwakebwe+ hadakoreshejwe intoki ubwo mwiyamburaga umubiri wa kamere,+ mugakebwa gukebwa kwa Kristo,
12 kuko mwahambanywe na we mu mubatizo we,+ kandi nanone binyuze ku mishyikirano mufitanye na we, mwazukanye+ na we mubikesheje kwizera+ imirimo+ y’Imana, yo yamuzuye mu bapfuye.+
13 Byongeye kandi, nubwo mwari mwarapfiriye mu byaha byanyu no kuba imibiri yanyu itari yarakebwe, Imana yabahinduranye bazima na we.+ Yatubabariye ibyaha byacu byose ku bw’ineza yayo,+
14 kandi ihanagura+ inyandiko yandikishijwe intoki+ yari ikubiyemo amateka yaciwe,+ yadushinjaga kandi ikaturwanya,+ iyikuzaho kuyimanika+ ku giti cy’umubabaro.+
15 Yanyaze abategetsi n’abatware,+ iberekana imbere ya rubanda ko baneshejwe,+ ibajyana mu myiyereko yo kunesha+ binyuze ku giti cy’umubabaro.
16 Ku bw’ibyo rero, ntihakagire umuntu ubacira urubanza+ mu byo murya cyangwa ibyo munywa,+ cyangwa ku birebana n’iminsi mikuru+ cyangwa kuziririza imboneko z’ukwezi+ cyangwa isabato,+
17 kuko ibyo ari igicucu+ cy’ibintu bizaza, ariko ukuri+ kwabyo gufitwe na Kristo.+
18 Ntihakagire umuntu ubavutsa+ ingororano+ yanyu, yitwaje kwigira nk’uwicisha bugufi no gusenga abamarayika. Umuntu nk’uwo “atsimbarara” ku byo yabonye no ku mitekerereze ye ya kamere, akishyira hejuru abitewe n’ubwibone budafite ishingiro,
19 ariko ntiyifatanye n’umutwe+ kandi ari wo utuma umubiri wose ukomeza gukura+ nk’uko Imana iwuha gukura,+ binyuze ku ngingo n’imitsi biwugaburira kandi bikawuteranyiriza hamwe ugafatana neza.
20 Niba mwarapfanye+ na Kristo ku byerekeye ibintu by’ibanze+ by’isi,+ kuki mubaho nk’aho muri ab’isi, mugakomeza kwigira imbata z’amategeko+ avuga ngo
21 “ntugafateho, ntugasogongereho,+ ntugakoreho,”+
22 ku birebana n’ibintu bikoreshwa byose bigashira, mugakurikiza amategeko y’abantu n’inyigisho zabo?+
23 Mu by’ukuri, ibyo bigaragara nk’aho ari iby’ubwenge kugira ngo umuntu yihimbire uburyo bwo gusenga, yigire nk’uwicisha bugufi kandi ababaze umubiri we,+ nyamara ibyo nta mumaro bigira wo kurwanya irari ry’umubiri.+