Abaheburayo 9:1-28
9 Iryo sezerano rya kera, ryari rifite amabwiriza arebana n’umurimo wera,+ rikagira n’ahera hano ku isi.+
2 Hari harubatswe icyumba cya mbere cy’ihema+ cyari kirimo igitereko cy’amatara+ n’ameza+ n’imigati+ yo kumurikwa, kandi icyo cyumba cyitwaga “Ahera.”+
3 Ariko inyuma y’umwenda wa kabiri ukingiriza,+ hari icyumba cy’ihema cyitwaga “Ahera Cyane.”+
4 Icyo cyumba cyarimo icyotero cya zahabu+ n’isanduku y’isezerano+ yari iyagirijweho zahabu impande zose,+ irimo urwabya rwa zahabu rwarimo manu,+ ikabamo na ya nkoni ya Aroni yarabije uburabyo,+ hamwe n’ibisate by’amabuye+ byanditsweho isezerano.
5 Hejuru yayo hari abakerubi+ bafite ikuzo, igicucu cyabo gitwikiriye umupfundikizo w’ihongerero.+ Ariko iki si igihe cyo kuvuga buri kantu kose ku byerekeye ibyo bintu.
6 Ibyo bimaze kubakwa muri ubwo buryo, abatambyi binjiraga igihe cyose mu cyumba cya mbere cy’ihema+ bagiye gukora imirimo yera.+
7 Ariko mu cyumba cya kabiri, umutambyi mukuru ni we wenyine winjiragamo incuro imwe mu mwaka,+ kandi ntiyahinjiraga adafite amaraso+ yo gutambira ibyaha bye+ n’ibyaha abantu bakoze bitewe n’ubujiji.+
8 Ariko umwuka wera ugaragaza mu buryo busobanutse neza, ko inzira+ yinjira ahera yari itaragaragazwa igihe ihema rya mbere ryari rigihagaze.+
9 Iryo hema ryashushanyaga+ iby’igihe cyagenwe ubu cyasohoye,+ kandi kugeza ubu amaturo n’ibitambo biratangwa.+ Icyakora, ibyo ntibishobora gutuma umuntu ukora umurimo wera agira umutimanama+ ukeye kandi utunganye rwose,+
10 ahubwo bifitanye isano n’ibyokurya+ n’ibyokunywa+ no kwibiza+ no kujabika by’uburyo bunyuranye. Ibyo byari ibintu by’umubiri+ byasabwaga n’amategeko, kandi byategetswe kugeza igihe cyagenwe cyo gushyira ibintu mu buryo.+
11 Ariko igihe Kristo yazaga ari umutambyi+ mukuru w’ibintu byiza byasohoye, binyuze ku ihema rikomeye kandi ritunganye kurushaho, ritakozwe n’amaboko, ibyo bikaba bishaka kuvuga ko ritari iryo muri ibi byaremwe,+
12 ntiyinjiye afite amaraso+ y’ihene cyangwa ay’ibimasa by’imishishe, ahubwo yinjiye ahera rimwe na rizima afite amaraso ye bwite,+ nuko atubonera agakiza k’iteka.+
13 Niba amaraso y’ihene+ n’ay’ibimasa+ n’ivu+ ry’inyana byaminjagirwaga ku babaga banduye+ byarabezaga, ku buryo Imana ibona ko ari abantu batanduye,+
14 mbese amaraso+ ya Kristo witanze akiha Imana atagira inenge binyuze ku mwuka w’iteka,+ ntazarushaho kweza+ imitimanama yacu ho imirimo ipfuye,+ kugira ngo tubone uko dukorera Imana nzima umurimo wera?+
15 Ni yo mpamvu ari umuhuza+ w’isezerano rishya, ngo abahamagawe bahabwe isezerano ry’umurage w’iteka,+ kubera ko yapfuye, kugira ngo binyuze ku ncungu,+ ababohore ku bicumuro bakoze bakigengwa n’isezerano rya mbere.+
16 Iyo habayeho isezerano+ ry’umurage, umuntu waritanze aba agomba kubanza gupfa,
17 kuko isezerano ry’umurage rihamywa n’urupfu, bitewe n’uko ridashobora kugira agaciro igihe cyose uwaritanze akiriho.
18 Ni yo mpamvu isezerano rya mbere+ na ryo ryatangijwe habanje kumenwa amaraso.+
19 Igihe Mose yari amaze kubwira abantu bose+ amabwiriza yose akubiye mu Mategeko, yafashe amaraso y’ibimasa by’imishishe n’ay’ihene n’amazi n’ubwoya bw’umutuku n’agati ka hisopu,+ maze ayaminjagira ku gitabo no ku bantu bose
20 agira ati “aya ni amaraso y’isezerano, iryo Imana yabategetse.”+
21 Nuko ihema+ n’ibikoresho byose byakoreshwaga mu murimo wo gukorera abantu, na byo abiminjagiraho amaraso.+
22 Koko rero, hakurikijwe Amategeko, ibintu hafi ya byose byezwa n’amaraso,+ kandi amaraso atamenwe+ ntihabaho kubabarirwa.+
23 Ku bw’ibyo rero, byari ngombwa ko ibintu byari icyitegererezo+ cy’ibyo mu ijuru byezwa muri ubwo buryo,+ ariko ibintu byo mu ijuru byo bikezwa n’ibitambo birusha ibyo bitambo bindi kuba byiza.
24 Kristo ntiyinjiye ahera hakozwe n’amaboko+ hashushanyaga ah’ukuri,+ ahubwo yinjiye mu ijuru ubwaho,+ kugira ngo ubu ahagarare imbere y’Imana ku bwacu.+
25 Ariko si ukugira ngo ajye yitangaho igitambo kenshi, nk’uko umutambyi mukuru yinjira ahera+ uko umwaka utashye+ afite amaraso atari aye.
26 Iyo biba bityo, byari kuba ngombwa ko ababazwa kenshi kuva urufatiro+ rw’isi rwashyirwaho. Ariko ubu yigaragaje+ rimwe+ na rizima ku mperuka y’ibihe,+ kugira ngo akureho icyaha binyuze ku gitambo cy’ubuzima bwe bwite.+
27 Nk’uko abantu+ na bo bapfa rimwe gusa ariko nyuma yaho hakazabaho urubanza,+
28 ni ko na Kristo yatanzwe ho igitambo rimwe+ gusa kugeza iteka, kugira ngo yishyireho ibyaha bya benshi.+ Igihe azaboneka+ ubwa kabiri,+ ntazaba azanywe no gukuraho icyaha,+ ahubwo azabonekera abamutegerezanyije amatsiko ku bw’agakiza kabo.+