Abaheburayo 5:1-14
5 Umutambyi mukuru wese watoranyijwe mu bantu ashyirirwaho gukora umurimo w’Imana+ ku bw’inyungu z’abantu, kugira ngo ajye atanga amaturo n’ibitambo bitambirwa ibyaha.+
2 Aba ashobora korohera abari mu bujiji n’abayobye kuko na we ubwe agira intege nke,+
3 kandi kubera izo ntege nke ze, aba agomba gutamba ibitambo bitambirwa ibyaha ku bwe no ku bw’abandi bantu.+
4 Nanone, nta muntu ufata uwo mwanya w’icyubahiro ari we ubwe uwihaye,+ ahubwo awufata gusa iyo ahamagawe n’Imana,+ mbese nk’uko Aroni+ na we yahamagawe.
5 Uko ni ko na Kristo atari we ubwe wihaye ikuzo+ igihe yabaga umutambyi mukuru,+ ahubwo yahawe ikuzo+ n’uwavuze ibye ati “uri umwana wanjye, uyu munsi nabaye so.”+
6 Nk’uko nanone ivuga ahandi hantu iti “uri umutambyi iteka ryose mu buryo bwa Melikisedeki.”+
7 Igihe Kristo yari ku isi, yasenze yinginga+ kandi asaba uwashoboraga kumukiza urupfu, ataka cyane+ asuka amarira, kandi yumviswe bitewe n’uko yatinyaga Imana.+
8 Nubwo yari Umwana, yatojwe kumvira n’ibyamubayeho,+
9 kandi amaze gutunganywa,+ ahabwa inshingano yo kuzageza abamwumvira bose+ ku gakiza k’iteka,+
10 kuko Imana yamugize umutambyi mukuru mu buryo bwa Melikisedeki.+
11 Dufite byinshi twamuvugaho kandi bigoye gusobanura, kuko mutinda kumva.+
12 Mu by’ukuri, nubwo mwari mukwiriye kuba abigisha+ urebye igihe gishize, muracyakeneye umuntu wo kubigisha ibintu by’ibanze+ by’amagambo yera y’Imana,+ uhereye ku ntangiriro; mwabaye nk’abakeneye amata aho gukenera ibyokurya bikomeye.+
13 Umuntu wese unywa amata aba ataramenya neza ijambo ryo gukiranuka, kuko aba ari uruhinja.+
14 Ariko ibyokurya bikomeye ni iby’abakuze mu buryo bw’umwuka, bafite ubushobozi+ bwo kwiyumvisha ibintu bwatojwe gutandukanya icyiza n’ikibi,+ binyuze mu kubukoresha.