Abaheburayo 2:1-18

2  Ni yo mpamvu tugomba kwita ku byo twumvise+ kurusha uko twari dusanzwe tubikora, kugira ngo tudateshuka+ tukava mu byo kwizera.  Niba ijambo ryavuzwe binyuze ku bamarayika+ ryarahamye, kandi igicumuro cyose no kutumvira kose bikiturwa ibihuje n’ubutabera,+  twazarokoka+ dute niba twarirengagije+ agakiza gakomeye bene ako kageni,+ ko katangiye kuvugwa binyuze ku Mwami wacu+ kandi abamwumvise bakaduhamiriza+ ko ari ukuri?  Imana na yo yabihamije ikoresheje ibimenyetso n’ibitangaza n’imirimo ikomeye+ n’impano z’umwuka wera zatanzwe+ nk’uko ishaka.+  Abamarayika si bo yahaye gutegeka isi ituwe igomba kuza,+ ari na yo tuvuga.  Ahubwo hari aho umuhamya yigeze kubihamya agira ati “umuntu ni iki ku buryo wamuzirikana,+ cyangwa umuntu wakuwe mu mukungugu ni iki ku buryo wamwitaho?+  Wamuremye abura ho gato ngo abe nk’abamarayika, umwambika ikamba ry’ikuzo n’icyubahiro+ kandi umuha gutwara imirimo y’intoki zawe.+  Ibintu byose wabishyize munsi y’ibirenge bye.”+ Kubera ko Imana yamuhaye gutwara ibintu byose,+ nta kintu na kimwe yashigaje itakimuhaye ngo agitware.+ Ariko noneho ntiturabona ibintu byose bimugandukira,+  ahubwo tubona Yesu, washyizwe hasi y’abamarayika ho gato,+ akambikwa ikamba ry’ikuzo+ n’icyubahiro kubera ko yapfuye,+ kugira ngo binyuze ku buntu butagereranywa bw’Imana asogongerere abantu bose urupfu.+ 10  Ibintu byose biriho+ ku bw’ikuzo ry’Imana kandi bibaho binyuze kuri yo. Ubwo rero kugira ngo igeze abana benshi ku ikuzo,+ ibona bikwiriye ko itunganya Umukozi Mukuru+ w’agakiza kabo binyuze ku mibabaro.+ 11  Ari uweza ari n’abezwa,+ bose bakomoka ku muntu umwe,+ kandi icyo ni cyo gituma adakorwa n’isoni zo kubita “abavandimwe” be,+ 12  kuko avuga ati “nzabwira abavandimwe banjye izina ryawe, nzagusingiza mu ndirimbo+ ndi hagati y’iteraniro.” 13  Kandi ati “nzamwiringira.”+ Nanone ati “dore jye n’abana Yehova yampaye.”+ 14  Nuko rero, kubera ko “abana” bafite amaraso n’umubiri, na we yagize amaraso n’umubiri,+ kugira ngo binyuze ku rupfu rwe,+ ahindure ubusa+ ufite ububasha bwo guteza urupfu,+ ari we Satani,*+ 15  kandi abature+ abashyizwe mu bubata ubuzima bwabo bwose,+ bitewe no gutinya urupfu.+ 16  Mu by’ukuri ntafasha abamarayika, ahubwo afasha urubyaro rwa Aburahamu.+ 17  Ni cyo cyatumye biba ngombwa ko amera nk’“abavandimwe” be muri byose,+ kugira ngo abe umutambyi mukuru w’umunyambabazi kandi wizerwa mu bintu by’Imana,+ ngo atange igitambo cy’impongano+ y’ibyaha by’abantu.+ 18  Kubera ko na we ubwe yababaye igihe yageragezwaga,+ ni cyo gituma ashobora gufasha abageragezwa.+

Ibisobanuro ahagana hasi