Abagalatiya 6:1-18
6 Bavandimwe, niyo umuntu yatandukira,+ na mbere y’uko abimenya, mwebwe abakuze mu buryo bw’umwuka+ mugerageze kugorora uwo muntu mu mwuka w’ubugwaneza,+ ari na ko buri wese muri mwe yirinda+ kugira ngo na we adashukwa.+
2 Nimukomeze kwakirana ibibaremerera,+ bityo musohoze amategeko ya Kristo.+
3 Umuntu natekereza ko hari icyo ari cyo kandi ari nta cyo ari cyo,+ aba yishuka.
4 Ahubwo buri wese agaragaze agaciro k’imirimo ye,+ ni bwo azabona impamvu yo kwishima ku bwe wenyine, atigereranyije+ n’undi muntu.
5 Kuko buri muntu wese aziyikorerera uwe mutwaro.+
6 Byongeye kandi, umuntu wese wigishwa+ ijambo ajye asangira+ ibyiza byose n’umwigisha.+
7 Ntimwishuke:+ iby’Imana ntibikerenswa,+ kuko ibyo umuntu abiba ari na byo azasarura.+
8 Ubibira umubiri, muri uwo mubiri we azasaruramo kubora,+ ariko ubibira umwuka,+ muri uwo mwuka azasaruramo ubuzima bw’iteka.+
9 Bityo rero, ntitukareke gukora ibyiza,+ kuko mu gihe gikwiriye tuzasarura nitutarambirwa.+
10 Koko rero, igihe cyose dufite uburyo bwo gukora ibyiza,+ nimucyo tujye tubikorera bose, ariko cyane cyane abo duhuje ukwizera.+
11 Mwirebere ukuntu mbandikiye mu nyuguti nini n’ukuboko kwanjye.+
12 Abantu bose bashaka kwigaragaza neza imbere y’abantu ni bo babahatira gukebwa,+ kugira ngo badatotezwa bazira igiti cy’umubabaro cya Kristo+ Yesu.
13 Abakebwa na bo ntibakurikiza amategeko,+ ahubwo baba bashaka ko mukebwa kugira ngo babone uko birata ku bw’imibiri yanyu.
14 Ntibikabeho ko nirata, keretse gusa nirase igiti cy’umubabaro+ cy’Umwami wacu Yesu Kristo. Kubera we, mbona ko isi yamanitswe,+ kandi isi na yo ikabona ko namanitswe.
15 Gukebwa cyangwa kudakebwa nta cyo bimaze,+ ahubwo kuba icyaremwe gishya+ ni byo bifite akamaro.
16 Abazajya bagendera kuri gahunda bose bakurikiza iyo myifatire, amahoro n’imbabazi bibe kuri bo, ndetse no kuri Isirayeli y’Imana.+
17 Ku bw’ibyo rero, ntihakagire umuntu n’umwe umbuza uburyo, kubera ko ku mubiri wanjye mfiteho ibimenyetso by’inkovu z’ubushye,+ ibimenyetso bigaragaza ko ndi imbata ya Yesu.+
18 Bavandimwe, ubuntu butagereranywa bw’Umwami wacu Yesu Kristo bubane n’umwuka+ mugaragaza. Amen.