Abagalatiya 5:1-26
5 Kristo yatuvanye mu bubata kugira ngo tugire umudendezo nk’uwo.+ Nuko rero, muhagarare mushikamye,+ kandi ntimukongere kwishyira mu bubata.+
2 Dore jyewe Pawulo ndababwira ko nimukebwa,+ Kristo nta cyo azaba akibamariye.
3 Ikindi kandi, ndongera guhamiriza umuntu wese ukebwa, ko aba agomba no gukurikiza Amategeko yose uko yakabaye.+
4 Mwa bantu mwe mushaka kubarwaho gukiranuka mubiheshejwe n’amategeko,+ mwitandukanyije na Kristo, mugwa kure y’ubuntu bwe butagereranywa.+
5 Ariko twebwe abayoborwa n’umwuka, dutegerezanyije amatsiko uko gukiranuka twiringiye kuzabona tubiheshejwe no kwizera.+
6 Ku birebana na Kristo Yesu, ari ugukebwa cyangwa kudakebwa byose nta gaciro bifite.+ Ahubwo kwizera+ gukorera mu rukundo+ ni ko gufite agaciro.
7 Ko mwirukaga neza,+ ni nde wababujije gukomeza kumvira ukuri?+
8 Uko koshywa ntikwaturutse ku yabahamagaye.+
9 Agasemburo gake gatubura irobe ryose.+
10 Mwebwe abunze ubumwe+ n’Umwami, nizeye+ ko mutazatekereza ibindi. Ariko uwo muntu uza kubadurumbanya,+ uwo yaba ari we wese, azagibwaho n’urubanza rwe.+
11 Naho ku birebana nanjye bavandimwe, niba nkibwiriza ibyo gukebwa, naba ngitoterezwa iki kandi? Bibaye ari uko bimeze, icyo gisitaza,+ ari cyo giti cy’umubabaro,+ nticyaba kikiriho.+
12 Abo bantu bashaka kubadurumbanya+ barakishahura!+
13 Ni koko bavandimwe, mwahamagariwe umudendezo;+ icyakora uwo mudendezo ntimukawukoreshe muha urwaho umubiri.+ Ahubwo mukorerane mu rukundo mumeze nk’imbata,+
14 kuko Amategeko yose asohorezwa+ muri iri jambo rimwe ngo “ujye ukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda.”+
15 Ariko rero niba mukomeza kuryana no guconshomerana,+ mwirinde mutamarana.+
16 Ariko reka mbabwire: mukomeze kuyoborwa n’umwuka,+ ni bwo mutazakora ibyo umubiri urarikira.+
17 Ibyo umubiri urarikira birwanya umwuka,+ n’umwuka ukarwanya umubiri, ibyo byombi bikaba bihabanye, ku buryo ibyo mwifuza gukora atari byo mukora.+
18 Byongeye kandi, niba muyoborwa n’umwuka,+ ubwo ntimukiyoborwa n’amategeko.+
19 Dore imirimo ya kamere iragaragara+ ni iyi: gusambana,+ ibikorwa by’umwanda, kwiyandarika,+
20 gusenga ibigirwamana, ubupfumu,+ inzangano, gushyamirana, ishyari, kuzabiranywa n’uburakari, amakimbirane, amacakubiri, kwiremamo udutsiko tw’amadini,
21 kwifuza, kunywera gusinda,+ kurara inkera n’ibindi nk’ibyo. Ku birebana n’ibyo, ndababurira hakiri kare nk’uko nigeze kubaburira, ko abakora+ ibyo batazaragwa ubwami bw’Imana.+
22 Ku rundi ruhande, imbuto+ z’umwuka ni urukundo, ibyishimo, amahoro, kwihangana, kugwa neza, kugira neza,+ kwizera,
23 kwitonda no kumenya kwifata.+ Ibintu nk’ibyo nta mategeko abihanira.+
24 Ikindi kandi, aba Kristo Yesu bamanitse umubiri wabo ku giti, hamwe n’iruba ryawo n’irari ryawo.+
25 Niba tubeshwaho n’umwuka, nimucyo dukomeze kugenda tutica gahunda, tuyobowe na wo.+
26 Ntitukishyire imbere tuzana umwuka wo kurushanwa,+ tugirirana ishyari.+