Abagalatiya 2:1-21
2 Hashize imyaka cumi n’ine, nongeye kujya i Yerusalemu+ ndi kumwe na Barinaba,+ kandi tujyana na Tito.
2 Icyakora, nagiyeyo bitewe n’ibyo nahishuriwe.+ Nuko nsobanurira+ ab’ingenzi iby’ubutumwa bwiza mbwiriza abanyamahanga, ariko mbibabwira twiherereye, kuko natinyaga ko ahari naba nirukira+ ubusa cyangwa ngo mbe narirukiye ubusa.+
3 Nyamara nubwo Tito+ twari kumwe yari Umugiriki, nta wamuhatiye gukebwa.+
4 Ariko kubera ko hari abavandimwe b’ibinyoma+ baduseseyemo rwihishwa,+ baje kudutata kugira ngo batuvutse umudendezo+ dufite muri Kristo Yesu, maze ngo babone uko batugira imbata+ zabo burundu,
5 abo ntitwabumviye ngo tubagandukire,+ oya rwose, habe n’isaha imwe, kugira ngo ukuri+ k’ubutumwa bwiza kugume muri mwe.
6 Naho ba bandi babonwaga ko ari ab’ingenzi,+ icyo baba barahoze bari cyo cyose, ibyo kuri jye nta cyo bihindura,+ kuko Imana itareba isura y’umuntu.+ Mu by’ukuri abo bantu nta kintu gishyashya bambwiye.
7 Ahubwo bamaze kubona ko nahawe+ ubutumwa bwiza ngo njye kububwiriza mu batakebwe,+ nk’uko Petero yabuhawe ngo ajye kububwiriza abakebwe,+...
8 kuko Uwahaye Petero ubushobozi bwo kuba intumwa ku bakebwe, ari na we wampaye ubushobozi bwo kuba intumwa+ ku banyamahanga.
9 Koko rero, Yakobo+ na Kefa na Yohana, ari na bo babonwaga ko ari inkingi,+ bamaze kumenya ubuntu butagereranywa+ nahawe,+ baradushyigikiye jye na Barinaba,+ babigaragaza badukora mu ntoki,+ ngo tujye mu banyamahanga na bo bajye mu bakebwe.
10 Gusa twagombaga kujya tuzirikana abakene.+ Kandi ibyo nanjye nari nsanzwe nihatira kubikora.+
11 Icyakora, igihe Kefa+ yazaga muri Antiyokiya,+ namurwanyije duhanganye kubera ko yabonetseho umugayo.+
12 Mbere y’uko abantu baturutse kwa Yakobo+ baza, yasangiraga+ n’abanyamahanga. Ariko abo bantu bamaze kuza, yariyufuye yitandukanya na bo bitewe n’uko yatinye+ abakebwe.+
13 Abandi Bayahudi na bo bifatanyije na we muri ubwo buryarya,+ ku buryo na Barinaba+ yayobejwe akifatanya na bo mu buryarya bwabo.
14 Ariko mbonye ko batagendaga mu nzira igororotse ihuje n’ukuri k’ubutumwa bwiza,+ mbwirira Kefa imbere ya bose+ nti “niba wowe wifata nk’abanyamahanga kandi uri Umuyahudi, ntiwifate nk’Abayahudi, kuki wahatira abanyamahanga gukurikiza imigenzo y’Abayahudi?”+
15 Twebwe turi Abayahudi kavukire,+ ntituri abanyabyaha+ bo mu banyamahanga.
16 Nyamara tuzi ko umuntu abarwaho gukiranuka+ bidaturutse ku mirimo y’amategeko, ahubwo ko bituruka gusa ku kwizera+ Kristo Yesu. Twizeye Kristo Yesu kugira ngo tubarweho gukiranuka tubiheshejwe no kwizera Kristo,+ tutabiheshejwe n’imirimo y’amategeko, kubera ko nta muntu n’umwe wabarwaho gukiranuka biturutse ku mirimo y’amategeko.+
17 None se niba mu gihe dushaka kubarwaho gukiranuka tubiheshejwe na Kristo+ tugaragara ko turi abanyabyaha,+ byaba bivuga ko Kristo ari we udushishikariza gukora ibyaha?+ Ntibikabeho!
18 Kuko niba ibyo nashenye ari byo nongeye kubaka,+ naba ngaragaje ko ndi umunyabyaha.+
19 Jyewe napfuye ku byerekeye amategeko mbitewe n’amategeko,+ kugira ngo mbe muzima ku Mana.+
20 Namanikanywe na Kristo.+ Ubwo rero si jye uriho,+ ahubwo Kristo ni we uriho, kandi yunze ubumwe nanjye.+ Koko rero, ubuzima mfite ubu+ mbukesha kwizera Umwana w’Imana wankunze akanyitangira.+
21 Sinirengagiza ubuntu butagereranywa bw’Imana,+ kuko niba gukiranuka bizanwa n’amategeko,+ Kristo yaba yarapfiriye ubusa.+