Abafilipi 4:1-23
4 Nuko rero bavandimwe nkunda kandi nkumbuye cyane, mwebwe byishimo byanjye n’ikamba+ ryanjye, muhagarare mushikamye+ mu Mwami nk’uko nabibabwiye, bakundwa.
2 Ewodiya ndamwinginga, na Sintike ndamwinginga ngo bahuze umutima+ mu Mwami.
3 Ni koko, nawe uwo dufatanyije umurimo+ by’ukuri, ndagusaba ngo ukomeze gufasha abo bagore barwanye intambara ku bw’ubutumwa bwiza bafatanyije nanjye,+ hamwe na Kilementi n’abandi bakozi bagenzi banjye+ bose, abo amazina yabo+ yanditswe mu gitabo cy’ubuzima.+
4 Buri gihe mujye mwishimira mu Mwami.+ Nongere mbivuge, nimwishime!+
5 Gushyira mu gaciro kwanyu+ bimenywe n’abantu bose. Dore Umwami ari hafi.+
6 Ntihakagire ikintu icyo ari cyo cyose kibahangayikisha,+ ahubwo muri byose, binyuze ku masengesho no kwinginga+ no gushimira, mujye mureka ibyo musaba bimenywe n’Imana,+
7 kandi amahoro+ y’Imana asumba cyane ibitekerezo byose, azarinda imitima yanyu+ n’ubushobozi bwanyu bwo kwiyumvisha ibintu binyuze kuri Kristo Yesu.
8 Ahasigaye rero bavandimwe, iby’ukuri byose, ibikwiriye gufatanwa uburemere byose, ibikiranuka byose, ibiboneye byose,+ ibikwiriye gukundwa byose, ibivugwa neza byose, ingeso nziza zose n’ibishimwa byose, ibyo abe ari byo mukomeza gutekerezaho.+
9 Ibyo mwamenye n’ibyo mwemeye n’ibyo mwumvise n’ibyo mwabonye binyuze kuri jye, ibyo abe ari byo mukora,+ kandi Imana y’amahoro+ izabana namwe.
10 Nishimira cyane mu Mwami ko ubu noneho mwongeye kuntekerezaho, kandi koko mwantekerezagaho+ ariko mukabura uburyo bwo kubigaragaza.
11 Simbivugiye ko hari ibyo nkennye, kuko nitoje kunyurwa mu mimerere yose naba ndimo.+
12 Koko rero, nzi kugira bike+ nkamenya no kugira byinshi. Mu bintu byose no mu mimerere yose namenye ibanga ry’ukuntu umuntu ahaga n’uko asonza, uko agira byinshi n’uko aba mu bukene.+
13 Mu bintu byose, ngira imbaraga binyuze ku umpa imbaraga.+
14 Icyakora, mwagize neza rwose kuko mwifatanyije+ nanjye mu mibabaro yanjye.+
15 Mu by’ukuri, namwe Bafilipi muzi ko ubutumwa bwiza bugitangira kubwirizwa, igihe navaga i Makedoniya, nta torero na rimwe ryifatanyije nanjye mu bihereranye no gutanga no guhabwa, keretse mwe mwenyine,+
16 kuko n’igihe nari i Tesalonike mwagize icyo munyoherereza cyo kunkenura, mubikora ubwa mbere ndetse n’ubwa kabiri.
17 Ibyo simbivuze mbitewe n’uko nshishikajwe no guhabwa impano,+ ahubwo mbivuze mbitewe n’uko nshishikajwe cyane no gushaka imbuto+ zituma umutungo* wanyu urushaho kwiyongera.
18 Icyakora, mfite ibintu byose byuzuye kandi mfite ibisaze. Nta cyo mbuze, kuko ubu Epafuradito+ yangejejeho ibintu mwanyoherereje, bikaba ari impumuro nziza+ n’igitambo cyemewe+ kandi gishimisha Imana rwose.
19 Imana yanjye+ na yo izabaha ibyo mukeneye byose+ mu buryo bwuzuye binyuze kuri Kristo Yesu, ihuje n’ubutunzi+ bw’ikuzo ryayo.
20 Nuko rero Imana yacu, ari na yo Data, ihabwe ikuzo iteka ryose.+ Amen.
21 Muntahirize+ abera bose bunze ubumwe+ na Kristo Yesu. Abavandimwe turi kumwe barabatashya.
22 Abera bose, ariko cyane cyane abo mu rugo rwa Kayisari, barabatashya.+
23 Ubuntu butagereranywa bw’Umwami wacu Yesu Kristo bubane n’umwuka mugaragaza.+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Fp 4:17