Abafilipi 1:1-30
1 Jyewe Pawulo hamwe na Timoteyo, imbata+ za Kristo Yesu, ndabandikiye mwebwe abera bose bunze ubumwe na Kristo Yesu bari i Filipi,+ hamwe n’abagenzuzi n’abakozi b’itorero:*+
2 Ubuntu butagereranywa, n’amahoro biva ku Mana Data n’Umwami Yesu Kristo bibane namwe.+
3 Buri gihe nshimira Imana yanjye uko mbibutse+
4 mu masengesho yanjye yose yo kwinginga mbasabira mwese,+ nkinginga mfite ibyishimo
5 bitewe n’uruhare+ mwagize mu guteza imbere ubutumwa bwiza, uhereye ku munsi wa mbere kugeza n’ubu.
6 Niringiye rwose ko uwatangije umurimo mwiza muri mwe, azawukomeza akawurangiza+ kugeza ku munsi+ wa Yesu Kristo.
7 Birakwiriye rwose ko mwese mbatekerezaho ntyo kuko mbahoza ku mutima,+ mwebwe mwese abo dusangiye+ ubuntu butagereranywa, haba mu ngoyi zanjye+ no mu kurwanirira+ ubutumwa bwiza, no gutuma umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza wemerwa n’amategeko.+
8 Imana ni yo yambera umugabo, ko nifuza cyane kubabona mwese, kuko mbafitiye urukundo rurangwa n’ubwuzu+ nk’urwo Kristo Yesu afite.
9 Icyo nkomeza gusenga nsaba ni iki: ni uko urukundo rwanyu rwarushaho kugwira,+ hamwe n’ubumenyi nyakuri+ n’ubushishozi bwose,+
10 mugashobora kumenya neza ibintu by’ingenzi kurusha ibindi,+ kugira ngo mutagira inenge+ kandi mutabera abandi igisitaza+ kugeza ku munsi wa Kristo,
11 kandi mukuzuzwa imbuto zo gukiranuka+ ziboneka binyuze kuri Yesu Kristo, kugira ngo Imana ihabwe ikuzo kandi isingizwe.+
12 Ubu rero bavandimwe, ndifuza ko mumenya ko ibyambayeho byatumye ubutumwa bwiza+ butera imbere aho kububera inkomyi,
13 ku buryo ibyanjye byamamaye+ cyane mu basirikare bose barinda Kayisari no mu bandi bose,+ ko naboshywe+ nzira kwizera Kristo.
14 Abavandimwe bari mu Mwami hafi ya bose, ingoyi zanjye zabateye kugira icyizere, none barushaho kugaragaza ubutwari bwo kuvuga ijambo ry’Imana badatinya.+
15 Ni iby’ukuri ko hari bamwe babwiriza ibya Kristo babitewe n’ishyari no kurushanwa,+ ariko abandi bo babikorana umutima mwiza.+
16 Abo babikorana umutima mwiza, bamamaza Kristo babitewe n’urukundo, kuko bazi ko nashyizwe hano kugira ngo ndwanirire+ ubutumwa bwiza.
17 Ariko abo bandi bo babikora bashaka gukurura amakimbirane+ batagamije intego nziza, kuko bibwira ko byantera kugira umubabaro+ mu ngoyi ndimo.
18 None se bitwaye iki? Uko byagenda kose Kristo aramamazwa,+ byaba bitewe n’uburyarya+ cyangwa binyuze mu kuri, kandi ibyo ni byo binshimisha. Mu by’ukuri, nanone nzakomeza kwishima,
19 kuko nzi ko ibyo bizampesha agakiza binyuze ku masengesho yanyu muvuga mwinginga,+ no ku mwuka mpabwa uturutse kuri Yesu Kristo,+
20 mu buryo buhuje n’ibyo ntegerezanyije amatsiko.+ Niringiye+ ko ntazakorwa n’isoni+ mu buryo ubwo ari bwo bwose, ahubwo ko mu bushizi bw’amanga bwose,+ nk’uko na mbere hose byari bimeze, n’ubu Kristo azasingizwa binyuze ku mubiri wanjye,+ naba ndi muzima cyangwa binyuze ku rupfu.+
21 Kuri jye, kubaho ni Kristo+ kandi gupfa+ ni inyungu.
22 Noneho rero, niba nkomeje kubaho mu mubiri, ubwo nzakomeza kwera imbuto mu murimo wanjye,+ ariko icyo ngomba guhitamo sinkimenyekanishije.
23 Jyewe numva ibyo byombi bindwaniramo,+ ariko icyo nifuza ni ukubohorwa nkabana na Kristo,+ kuko tuvugishije ukuri, ibyo ni byo byiza kurushaho.+
24 Icyakora, kuri jye kuguma mu mubiri ni byo bikenewe cyane kurushaho kubera mwe.+
25 Ku bw’ibyo, kubera ko niringiye ibyo, nzi ko nzagumaho+ kandi nkabana namwe mwese, kugira ngo mukomeze kujya mbere+ kandi mugire ibyishimo bituruka ku kwizera kwanyu;
26 bityo nimumbona, ibyishimo byanyu bizasendere muri Kristo bitewe n’uko nzaba nongeye kuba ndi kumwe namwe.
27 Gusa mujye mwitwara nk’uko bikwiriye+ ubutumwa bwiza bwerekeye Kristo, kugira ngo nindamuka nje nkababona cyangwa se nindamuka ntaje, nzumve ibyanyu ko mushikamye mwunze ubumwe mu bitekerezo, muri ubugingo bumwe,+ murwanirira ukwizera gushingiye ku butumwa bwiza mufatanye urunana,
28 kandi mu buryo bwose mudaterwa ubwoba n’ababarwanya.+ Ibyo ubwabyo ni ikimenyetso cy’uko bazarimbuka, ariko kuri mwe ni ikimenyetso cy’uko muzabona agakiza,+ kandi icyo kimenyetso gituruka ku Mana,
29 kuko mwatoneshejwe ku bwa Kristo, atari ukugira ngo mumwizere gusa,+ ahubwo ari no kugira ngo mubabazwe+ ku bwe.
30 Murwana intambara nk’iyo mwabonye ndwana,+ nk’uko n’ubu mwumva ko nkiyirwana.+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Fp 1:1