2 Timoteyo 4:1-22
4 Ndagutegeka nkwihanangiriza imbere y’Imana na Kristo Yesu ugomba kuzacira urubanza+ abazima n’abapfuye+ binyuze ku kuboneka kwe+ no ku bwami bwe,+
2 ngo ubwirize ijambo,+ ubikore uzirikana ko ibintu byihutirwa, haba mu gihe cyiza+ no mu gihe kigoye,+ ucyahe,+ uhane, utange inama, ufite kwihangana kose+ n’ubuhanga bwose bwo kwigisha.
3 Hari igihe abantu batazihanganira inyigisho nzima,+ ahubwo bahuje n’irari ryabo, bazigwiriza abigisha bababwira ibyo amatwi yabo yifuza kumva,+
4 kandi baziziba amatwi kugira ngo batumva ukuri kandi bayobe bahindukirire imigani y’ibinyoma.+
5 Ariko wowe ukomeze kugira ubwenge muri byose,+ wemere kugirirwa nabi,+ ukore umurimo w’umubwirizabutumwa,+ usohoze umurimo wawe mu buryo bwuzuye.+
6 Ubu ndasukwa nk’ituro ry’ibyokunywa,+ kandi igihe cyanjye gikwiriye cyo kubohorwa+ kiregereje.
7 Narwanye intambara nziza,+ narangije isiganwa,+ nakomeje ibyo kwizera.+
8 Guhera ubu, mbikiwe ikamba ryo gukiranuka,+ iryo Umwami akaba n’umucamanza ukiranuka+ azampa ho ingororano+ kuri urya munsi,+ ariko si jye jyenyine, ahubwo n’abandi bose bakunze kuboneka kwe bazarihabwa.
9 Ukore uko ushoboye kose ungereho bidatinze,+
10 kuko Dema+ yantaye bitewe n’uko yakunze iyi si+ akigira i Tesalonike; Kirisensi yagiye i Galatiya,+ naho Tito ajya i Dalumatiya.
11 Luka wenyine ni we turi kumwe. Uzazane na Mariko kuko angirira umumaro+ mu murimo.
12 Ariko Tukiko+ namwohereje muri Efeso.
13 Nuza, uzanzanire umwenda nasize i Tirowa+ kwa Karupo, hamwe n’imizingo, cyane cyane iy’impu.
14 Alegizanderi,+ umucuzi w’imiringa, yankoreye ibibi byinshi. Yehova azamwitura ibihwanye n’ibyo yakoze.+
15 Kandi nawe ujye umwirinda kuko yarwanyije bikabije amagambo yacu.
16 Igihe naburanaga ubwa mbere nta waje kunshyigikira, ahubwo bose barantereranye;+ icyakora ntibizababarweho.+
17 Ariko Umwami yambaye hafi+ anshyiramo imbaraga+ kugira ngo binyuze kuri jye, umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza usohozwe mu buryo bwuzuye kandi amahanga yose abwumve,+ kandi nakijijwe akanwa k’intare.+
18 Umwami azankiza ibibi byose,+ kandi azandokora anjyane mu bwami bwe bwo mu ijuru.+ Nahabwe ikuzo iteka ryose. Amen.
19 Muntahirize Purisikila+ na Akwila n’abo kwa Onesiforo.+
20 Erasito+ yagumye i Korinto,+ ariko Tirofimo+ we namusize i Mileto+ arwaye.
21 Ukore uko ushoboye kose ungereho amezi y’imbeho ataratangira.
Ewubulo aragutashya, kandi Pudensi na Lino na Kalawudiya n’abavandimwe bose na bo baragutashya.
22 Umwami abane n’umwuka ugaragaza.+ Ubuntu bwe butagereranywa bubane namwe mwese.