2 Timoteyo 3:1-17
3 Ariko umenye ko mu minsi y’imperuka+ hazabaho+ ibihe biruhije, bigoye kwihanganira,
2 kuko abantu bazaba bikunda, bakunda amafaranga, birarira, bishyira hejuru, batuka Imana, batumvira ababyeyi,+ ari indashima, ari abahemu,+
3 badakunda ababo,+ batumvikana n’abandi,+ basebanya,+ batamenya kwifata, bafite ubugome,+ badakunda ibyiza,+
4 bagambana,+ ari ibyigenge, bibona,+ bakunda ibinezeza aho gukunda Imana,+
5 bafite ishusho yo kwiyegurira Imana+ ariko batemera imbaraga zako;+ bene abo ujye ubatera umugongo.+
6 Muri abo ni ho haturuka abantu basesera mu ngo+ bakajyana bunyago abagore batagira umutima baremerewe n’ibyaha, batwawe n’irari ry’uburyo bwose,+
7 bahora biga ariko ntibashobore na rimwe kugira ubumenyi nyakuri ku byerekeye ukuri.+
8 Nk’uko Yane na Yambure+ barwanyije Mose, ni ko abo na bo barwanya ukuri.+ Ni abantu bononekaye rwose mu bwenge,+ badakwiriye kwemerwa rwose mu birebana no kwizera+ kwa gikristo.
9 Icyakora, ibyo nta ho bizabageza, kuko ubusazi bwabo buzagaragarira bose, kimwe n’uko ubwa ba bagabo bombi bwagaragaye.+
10 Ariko wowe wakurikije neza inyigisho zanjye, n’imibereho yanjye,+ n’intego zanjye, no kwizera kwanjye, no kwiyumanganya kwanjye, n’urukundo rwanjye no kwihangana kwanjye,
11 no gutotezwa kwanjye, n’imibabaro yanjye, n’ibyambayeho muri Antiyokiya,+ muri Ikoniyo+ n’i Lusitira,+ n’ibitotezo byose nihanganiye; nyamara Umwami yarabinkijije byose.+
12 Koko rero, abantu bose bifuza kubaho bariyeguriye Imana kandi bunze ubumwe na Kristo Yesu, na bo bazatotezwa.+
13 Ariko abantu babi n’indyarya bazagenda barushaho kuba babi, bayobya kandi bakayobywa.+
14 Ariko rero wowe, ugume mu byo wize kandi ukemera+ ko ari ukuri kuko uzi ababikwigishije,+
15 kandi uzi ko uhereye mu bwana bwawe+ wamenye ibyanditswe byera, bishobora gutuma ugira ubwenge bwo kuguhesha agakiza+ binyuze ku kwizera Kristo Yesu.+
16 Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana,+ kandi bifite akamaro ko kwigisha+ no gucyaha+ no gushyira ibintu mu buryo+ no guhanira+ gukiranuka,
17 kugira ngo umuntu w’Imana abe yujuje ibisabwa byose,+ afite ibikenewe byose kugira ngo akore umurimo mwiza wose.+