2 Timoteyo 2:1-26
2 Nuko rero mwana wanjye,+ ukomeze kubonera imbaraga+ mu buntu butagereranywa+ bwerekeye Kristo Yesu.
2 Ibyo wanyumvanye kandi bikaba bihamywa n’abantu benshi,+ ujye ubishinga abantu bizerwa; na bo bazuzuza ibisabwa kugira ngo babyigishe abandi.+
3 Kubera ko uri umusirikare mwiza+ wa Kristo Yesu, nawe ujye wemera kugirirwa nabi.+
4 Nta musirikare+ wivanga mu mirimo idafitanye isano n’umwuga we agamije kwironkera inyungu,+ ushobora kwemerwa n’uwamuhaye umurimo w’ubusirikare.
5 Nanone kandi, iyo umuntu arushanwa mu mikino,+ yambikwa ikamba ari uko gusa arushanyijwe akurikije amategeko.
6 Umuhinzi ukorana umwete ni we ugomba kubanza kurya ku mbuto.+
7 Ibi nkubwira ujye uhora ubizirikana, Umwami azaguha rwose ubushishozi+ muri byose.
8 Ujye wibuka ko Yesu Kristo yazuwe mu bapfuye+ kandi ko yari uwo mu rubyaro rwa Dawidi,+ mu buryo buhuje n’ubutumwa bwiza mbwiriza,+
9 ari na bwo mbabarizwa kugeza n’ubwo mbohwa+ nk’aho ndi umugizi wa nabi. Icyakora ijambo ry’Imana ryo ntiriboshywe.+
10 Ku bw’ibyo, nkomeza kwihanganira ibintu byose ku bw’abatoranyijwe,+ ngo na bo bashobore kuzabona agakiza bunze ubumwe na Kristo Yesu, babone n’ikuzo ry’iteka.+
11 Iri jambo ni iryo kwizerwa:+ niba twarapfanye na we, nanone tuzabanaho na we;+
12 nidukomeza kwihangana, nanone tuzategekana na we turi abami;+ nitumwihakana,+ na we azatwihakana;
13 niba turi abahemu, we akomeza kuba indahemuka,+ kuko adashobora guhakana uwo ari we.
14 Ujye ukomeza kubibutsa+ ibyo ubihanangiriza+ imbere y’Imana nk’umuhamya,+ ngo birinde intambara z’amagambo+ kuko nta cyo zimaze rwose, ahubwo zisenya abazumva.
15 Ukore uko ushoboye kose kugira ngo wihe Imana uri umukozi+ wemewe+ udakwiriye kugira ipfunwe,+ ukoresha neza ijambo ry’ukuri.+
16 Ariko ujye wamaganira kure amagambo y’amanjwe akerensa ibintu byera,+ kuko abayavuga bazagenda barushaho kutubaha Imana,+
17 kandi amagambo yabo azakwirakwira nk’igisebe cy’umufunzo.+ Bamwe muri abo ni Humenayo na Fileto.+
18 Abo bantu baratandukiriye bareka ukuri+ bavuga ko umuzuko wamaze kubaho,+ kandi basenya ukwizera kwa bamwe.+
19 Nyamara urufatiro rukomeye rw’Imana ruracyahagaze,+ ruriho iki kimenyetso gifatanya cyanditseho ngo “Yehova azi abe,”+ kandi ngo “uwambaza izina rya Yehova+ nazibukire ibyo gukiranirwa.”+
20 Ubundi mu nzu nini ntihabamo ibikoresho bya zahabu n’ifeza gusa, ahubwo nanone habamo ibikozwe mu giti no mu ibumba, kandi bimwe bikoreshwa imirimo y’icyubahiro, ibindi imirimo isuzuguritse.+
21 Umuntu niyitandukanya n’ibyo bikoreshwa imirimo isuzuguritse, azaba igikoresho gikoreshwa imirimo y’icyubahiro, cyejejwe, gifitiye nyiracyo akamaro kandi cyateguriwe umurimo mwiza wose.+
22 Nuko rero, ujye uhunga irari rya gisore,+ ahubwo ukurikire gukiranuka,+ kwizera, urukundo n’amahoro,+ ufatanyije n’abambaza izina ry’Umwami bafite umutima ukeye.+
23 Byongeye kandi, ujye ugendera kure impaka zishingiye ku bintu by’ubupfu n’ubujiji,+ kuko uzi ko zitera intambara.+
24 Ariko umugaragu w’Umwami ntagomba kurwana,+ ahubwo agomba kuba umugwaneza ku bantu bose,+ ashoboye kwigisha+ kandi akamenya kwifata igihe ahanganye n’ibibi,+
25 yigishanya ubugwaneza abamurwanya,+ kugira ngo ahari wenda Imana ibahe kwihana+ bitume bagira ubumenyi nyakuri ku byerekeye ukuri,+
26 maze bagarure akenge bave mu mutego+ wa Satani,* kuko yabifatiye mpiri+ ngo bakore ibyo ashaka.