2 Petero 2:1-22
2 Icyakora, nk’uko mu Bisirayeli hadutse abahanuzi b’ibinyoma, ni ko no muri mwe hazaba abigisha b’ibinyoma.+ Abo bigisha b’ibinyoma bazazana rwihishwa udutsiko tw’amadini dutera kurimbuka, ndetse bazihakana shebuja wabaguze,+ bikururire kurimbuka kwihuse.
2 Byongeye kandi, benshi bazakurikiza+ ibikorwa byabo by’ubwiyandarike,+ kandi bazatukisha inzira y’ukuri.+
3 Nanone, umururumba wabo uzatuma bababwira amagambo y’amahimbano kugira ngo babarye imitsi.+ Ariko urubanza abo baciriwe uhereye kera kose+ ntirutinda, kandi kurimbuka kwabo ntiguhunikira.+
4 Koko rero, Imana ntiyaretse guhana abamarayika+ bakoze icyaha, ahubwo yabajugunye muri Taritaro,*+ ibashyira mu myobo y’umwijima w’icuraburindi kugira ngo bategereze urubanza.+
5 Nanone, ntiyaretse guhana isi ya kera,+ ahubwo yakijije Nowa wari umubwiriza wo gukiranuka,+ hamwe n’abandi barindwi,+ igihe yazanaga umwuzure+ ku isi y’abatubaha Imana.
6 Yaciriyeho iteka imigi ya Sodomu na Gomora iyihindura umuyonga,+ kugira ngo yereke abatubaha Imana bose ibintu bigomba kuzabaho.+
7 Ariko yarokoye umukiranutsi Loti,+ wababazwaga cyane n’ukuntu abantu basuzuguraga amategeko bishoraga mu bikorwa by’ubwiyandarike.+
8 Iminsi yose, uwo mukiranutsi yababazwaga n’ibyo yabonaga n’ibyo yumvaga igihe yabaga muri bo, ndetse n’ibikorwa byabo byo kwica amategeko.
9 Ibyo bigaragaza ko Yehova azi gukiza abantu biyeguriye Imana ibibagerageza,+ ariko abakiranirwa akabarindiriza umunsi w’urubanza kugira ngo barimburwe,+
10 cyane cyane abakurikirana umubiri bafite irari ryo kuwuhumanya+ kandi bagasuzugura ubutware.+
Ni abantu bahangara, batsimbarara ku bitekerezo byabo; ntibatinya abanyacyubahiro, ahubwo barabatuka.+
11 Nyamara abamarayika, nubwo babarusha imbaraga n’ububasha, ntibabarega bakoresheje amagambo y’ibitutsi;+ igituma batabikora ni uko bubaha Yehova.+
12 Ariko abo bantu, bameze nk’inyamaswa zitagira ubwenge zavukiye gufatwa zikicwa, bazarimbukira mu nzira yabo yo kurimbuka, bazize ko batuka ibintu batazi.+
13 Bo ubwabo bigirira nabi,+ bikaba ingororano y’amakosa yabo.+
Batekereza ko kwibera mu iraha ku manywa binejeje.+ Ni ibizinga n’inenge, kandi bishimira cyane inyigisho zabo ziyobya mu gihe basangira namwe.+
14 Bafite amaso yuzuye ubusambanyi,+ ntibashobora kureka gukora icyaha,+ kandi bashukashuka abantu* bahuzagurika. Bafite umutima watojwe kurarikira.+ Ni abana bavumwe.+
15 Baretse inzira igororotse, barayobywa. Bakurikiye inzira ya Balamu+ mwene Bewori wakunze igihembo cyo gukora nabi,+
16 ariko agacyahirwa ko yari yarenze ku byo gukiranuka.+ Itungo riheka imizigo ritavuga, ryavuze mu ijwi ry’umuntu,+ ribuza uwo muhanuzi gukomeza inzira ye y’ubusazi.+
17 Abo ni amasoko atagira amazi,+ ni ibihu bishushubikanywa n’inkubi y’umuyaga kandi babikiwe umwijima w’icuraburindi.+
18 Bavuga amagambo atagira umumaro yo kwiyemera, kandi bashukashuka+ abahunga+ abantu bagendera mu bibi, babashukishije irari ry’umubiri+ n’ibikorwa by’ubwiyandarike.
19 Babasezeranya umudendezo+ kandi na bo ubwabo ari imbata zo kubora,+ kuko utsinzwe n’undi ahinduka imbata y’uwo wamutsinze.+
20 Koko rero, niba nyuma yo guhunga imyanda y’isi,+ binyuze ku bumenyi nyakuri ku byerekeye Umwami n’Umukiza wacu Yesu Kristo, barongeye kwishora muri ibyo bintu maze bikabatsinda,+ imimerere yabo ya nyuma irusha iya mbere kuba mibi.+
21 Icyari kubabera cyiza ni uko batari kuba baramenye neza inzira yo gukiranuka,+ kuruta kuba barayimenye neza hanyuma bagahindukira bakareka amategeko yera bahawe.+
22 Ibyababayeho bihuje n’uyu mugani w’ukuri uvuga ngo “imbwa+ isubiye ku birutsi byayo, kandi ingurube yuhagiwe isubiye kwivuruguta mu byondo.”+