2 Ibyo ku Ngoma 3:1-17

3  Nuko Salomo atangira kubaka inzu ya Yehova+ i Yerusalemu ku musozi wa Moriya,+ aho Yehova yari yarabonekeye se Dawidi,+ ku mbuga bahuriraho ya Orunani+ w’Umuyebusi, aho Dawidi yari yarateguye.  Yatangiye kuyubaka ku munsi wa kabiri w’ukwezi kwa kabiri, mu mwaka wa kane w’ingoma ye.+  Uru ni rwo rufatiro rw’inzu Salomo yubakiye Imana y’ukuri: rwari rufite uburebure bw’imikono* mirongo itandatu hakurikijwe ibipimo bya kera, n’ubugari bw’imikono makumyabiri.+  Ibaraza*+ ryari imbere yayo ryari rifite uburebure bw’imikono makumyabiri, bungana n’ubugari bw’inzu. Ryari rifite ubuhagarike bw’imikono ijana na makumyabiri. Muri iryo baraza imbere ahayagiriza zahabu itunganyijwe.  Yomeka imbaho z’igiti cy’umuberoshi mu cyumba kinini,+ aziyagirizaho zahabu nziza,+ arangije azishushanyaho ibiti by’imikindo+ n’imikufi.+  Hanyuma iyo nzu ayomekaho amabuye y’agaciro y’imitako.+ Iyo zahabu+ yaturukaga mu gihugu cya zahabu.*  Ayagiriza zahabu muri iyo nzu, ku mitambiko yayo, mu marebe y’imiryango, ku nkuta no ku nzugi zayo;+ hanyuma akeba ibishushanyo by’abakerubi ku nkuta.+  Yubaka icyumba cy’Ahera Cyane+ cy’iyo nzu, gifite uburebure bw’imikono makumyabiri, bungana n’ubugari bw’iyo nzu, kandi ubugari bw’icyo cyumba na bwo bwari imikono makumyabiri.+ Nuko akiyagirizamo zahabu nziza ingana n’italanto* magana atandatu.  Uburemere bw’imisumari+ bwanganaga na shekeli* mirongo itanu za zahabu; ibyumba byo hejuru na byo yabiyagirijemo zahabu. 10  Akora ibishushanyo bibiri by’Abakerubi abishyira mu cyumba cy’Ahera Cyane+ cy’iyo nzu, abiyagirizaho zahabu.+ 11  Amababa y’abo bakerubi+ yari afite uburebure bw’imikono makumyabiri. Ibaba rimwe ry’imikono itanu ryakoraga ku rukuta rumwe rw’inzu, irindi baba ry’imikono itanu rigakora ku ibaba ry’undi mukerubi.+ 12  Ibaba ry’undi mukerubi rifite imikono itanu ryakoraga ku rundi rukuta rw’inzu, irindi baba ry’imikono itanu rigakora ku ibaba ry’umukerubi wa mbere.+ 13  Amababa y’abo bakerubi bombi arambuye yari afite uburebure bw’imikono makumyabiri. Bari bahagaze berekeye ahera. 14  Hanyuma aboha umwenda ukingiriza,+ awuboha mu budodo bwiza n’ubudodo bw’ubururu+ n’ubwoya buteye ibara ry’isine n’ubw’umutuku utose, afumaho abakerubi.+ 15  Acura inkingi+ ebyiri azishyira imbere y’iyo nzu. Zari zifite uburebure bw’imikono mirongo itatu n’itanu, kandi umutwe+ wa buri nkingi wari ufite uburebure bw’imikono itanu. 16  Nanone acura utunyururu+ tumeze nk’umukufi adushyira ku mitwe y’izo nkingi, acura n’amakomamanga+ ijana ayashyira kuri utwo tunyururu. 17  Ahagarika izo nkingi imbere y’urusengero, imwe iburyo indi ibumoso. Inkingi y’iburyo ayita Yakini, iy’ibumoso ayita Bowazi.+