2 Ibyo ku Ngoma 17:1-19

17  Nuko umuhungu we Yehoshafati+ yima ingoma mu cyimbo cye, akomeza ubwami bwe muri Isirayeli.  Ashyira ingabo mu migi yose yo mu Buyuda igoswe n’inkuta, ashyira n’imitwe y’ingabo mu gihugu cy’u Buyuda no mu migi yo mu ntara ya Efurayimu se Asa yari yarigaruriye.+  Yehova akomeza kubana na Yehoshafati+ kuko yagendeye mu nzira za sekuruza Dawidi wamubanjirije,+ ntashake Bayali.+  Kubera ko yashatse Imana ya se,+ akagendera mu mategeko yayo,+ ntakore nk’ibyo Isirayeli yakoraga,+  Yehova yakomeje ubwami mu maboko ye,+ abo mu Buyuda bose bakomeza kuzanira amaturo+ Yehoshafati, agira ubutunzi bwinshi n’icyubahiro cyinshi.+  Yagize ubutwari akurikiza inzira+ za Yehova, akura mu Buyuda utununga+ n’inkingi zera z’ibiti.+  Mu mwaka wa gatatu w’ingoma ye, yohereza abatware be, ari bo Beni-Hayili, Obadiya, Zekariya, Netaneli na Mikaya, bajya kwigisha mu migi y’u Buyuda.  Bajyana na Shemaya, Netaniya, Zebadiya, Asaheli, Shemiramoti, Yehonatani, Adoniya, Tobiya na Tobu-Adoniya b’Abalewi, hamwe na Elishama na Yehoramu b’abatambyi.+  Batangira kwigisha+ mu Buyuda bafite igitabo cy’amategeko ya Yehova.+ Bazenguruka imigi yose y’u Buyuda bigisha abantu. 10  Yehova atera ubwoba+ ubwami bwose bwari bukikije u Buyuda, ntibwarwanya Yehoshafati.+ 11  Abafilisitiya bazaniraga Yehoshafati amaturo,+ bakamuzanira n’amafaranga ho amakoro.+ Abarabu+ na bo bamuzaniraga imikumbi igizwe n’amapfizi y’intama ibihumbi birindwi na magana arindwi, n’amasekurume y’ihene ibihumbi birindwi na magana arindwi.+ 12  Yehoshafati agenda arushaho gukomera no kugira icyubahiro+ cyinshi cyane. Yubaka mu Buyuda imigi igoswe n’inkuta+ n’imigi y’ububiko.+ 13  Yakoze imishinga myinshi mu migi y’u Buyuda. I Yerusalemu yari ahafite abarwanyi+ b’intwari kandi b’abanyambaraga.+ 14  Izi ni zo nshingano zabo hakurikijwe amazu ya ba sekuruza: mu batware b’ibihumbi bo mu Bayuda, uwa mbere ni Aduna wari umutware, kandi yari afite ingabo ibihumbi magana atatu; bari abagabo b’intwari kandi b’abanyambaraga.+ 15  Yakurikirwaga n’umutware Yehohanani watwaraga ingabo ibihumbi magana abiri na mirongo inani. 16  Na we yakurikirwaga na Amasiya mwene Zikiri, wari waritangiye gukorera+ Yehova; yatwaraga ingabo ibihumbi magana abiri, abagabo b’intwari kandi b’abanyambaraga. 17  Mu Babenyamini+ hari Eliyada, umugabo w’intwari kandi w’umunyambaraga, watwaraga ingabo ibihumbi magana abiri zitwaje imiheto n’ingabo.+ 18  Yakurikirwaga na Yehozabadi watwaraga ingabo ibihumbi ijana na mirongo inani zambariye urugamba. 19  Abo ni bo bakoreraga umwami, utabariyemo abo umwami yashyize mu migi igoswe n’inkuta+ yari hirya no hino mu Buyuda.

Ibisobanuro ahagana hasi