2 Abatesalonike 3:1-18
3 Ahasigaye rero bavandimwe, mukomeze kudusabira,+ kugira ngo ijambo rya Yehova+ rikomeze kujya mbere ryihuta+ kandi rihabwe ikuzo, nk’uko bimeze muri mwe,
2 no kugira ngo dukizwe abantu babi b’abagome,+ kuko kwizera kudafitwe n’abantu bose.+
3 Ariko Umwami ni uwo kwizerwa, kandi azatuma mushikama, abarinde umubi.+
4 Byongeye kandi, dufite icyizere+ mu Mwami ku birebana namwe ko ibyo tubategeka mubikora kandi ko muzakomeza kubikora.+
5 Umwami akomeze kuyobora neza imitima yanyu mu rukundo+ rw’Imana no mu kwihangana+ ku bwa Kristo.
6 Ubu noneho bavandimwe, turabategeka+ mu izina ry’Umwami Yesu Kristo ngo mwitandukanye+ n’umuvandimwe wese ugenda yica gahunda,+ adakurikiza imigenzo twabahaye.+
7 Namwe ubwanyu muzi uko mukwiriye kutwigana,+ kuko tutagendaga twica gahunda muri mwe,+
8 kandi nta n’uwo twaririye ibyokurya ku buntu.+ Ahubwo twakoranaga umwete+ ku manywa na nijoro twiyuha akuya, kugira ngo tutagira uwo ari we wese muri mwe turemerera.+
9 Si uko tutabifitiye ubutware,+ ahubwo ni ukugira ngo dushobore kubaha urugero mukwiriye kwigana.+
10 Mu by’ukuri, nanone igihe twari iwanyu twabahaga iri tegeko+ ngo “niba umuntu adashaka gukora, no kurya ntakarye.”+
11 Twumva ko muri mwe hari bamwe bagenda bica gahunda,+ batagira icyo bakora rwose ahubwo bakivanga mu bitabareba.+
12 Bene abo turabaha itegeko kandi turabingingira mu Mwami Yesu Kristo ngo bajye bakora batuje, kugira ngo barye ibyo bo ubwabo bakoreye.+
13 Ariko mwebwe bavandimwe, ntimukareke gukora ibyiza.+
14 Ariko nihagira umuntu wese utumvira amagambo yacu+ ari muri uru rwandiko, bene uwo muzamushyireho ikimenyetso,+ mureke kwifatanya na we+ kugira ngo akorwe n’isoni.+
15 Ariko ntimukamufate nk’umwanzi, ahubwo mukomeze kumugira inama+ nk’umuvandimwe.
16 Ahasigaye, Umwami w’amahoro ajye ahora abaha amahoro mu buryo bwose.+ Umwami abane namwe mwese.
17 Jyewe Pawulo, nanditse iyi ntashyo n’ukuboko kwanjye,+ ari cyo kimenyetso nshyira kuri buri rwandiko; uwo ni wo mukono wanjye.
18 Ubuntu butagereranywa+ bw’Umwami wacu Yesu Kristo bubane namwe mwese.