2 Abakorinto 9:1-15
9 Naho ku byerekeye umurimo+ wo gufasha abera, sinari nkwiriye no kubibandikira,
2 kuko nzi ko mubifitiye ubushake, ari na cyo gituma nirata ku Banyamakedoniya mbitewe namwe, ko muri Akaya bamaze umwaka wose+ biteguye gufasha, kandi umwete wanyu ni wo washishikaje benshi muri bo.
3 Ariko ntumye abavandimwe, kugira ngo muzabe mwiteguye rwose+ nk’uko nakundaga kubivuga, bityo ibyo twirata kuri iyo ngingo tubitewe namwe, ntibizagaragare ko ari ubusa.
4 Naho ubundi ndamutse nzanye n’Abanyamakedoniya bagasanga mutiteguye, ari twe ari namwe, twese twakorwa n’isoni bitewe n’icyo cyizere tubafitiye.
5 Ku bw’ibyo rero, natekereje ko ari ngombwa gutera abavandimwe inkunga ngo baze iwanyu mbere y’igihe, kandi bategure hakiri kare impano yanyu ivuye ku mutima mwari mwarasezeranyije mbere,+ kugira ngo muri ubwo buryo ibe iteguye nk’impano ivuye ku mutima koko, atari nk’ikintu mwatswe ku gahato.+
6 Ariko ku birebana n’ibyo, ubiba bike+ na we azasarura bike, kandi ubiba byinshi+ na we azasarura byinshi.
7 Buri wese akore nk’uko yabyiyemeje mu mutima we, atagononwa+ cyangwa asa n’ushyizweho agahato, kuko Imana ikunda utanga yishimye.+
8 Byongeye kandi, Imana ishobora kubagwiriza ubuntu bwayo bwose butagereranywa, kugira ngo nubwo buri gihe muba mufite ibibahagije muri byose, mushobore no kugira ibikenewe byose ngo mukore umurimo mwiza wose.+
9 (Nk’uko byanditswe ngo “yatanze atitangiriye itama kandi yahaye abakene. Gukiranuka kwe guhoraho iteka.”+
10 Nuko rero, uha umubibyi imbuto atitangiriye itama agatanga n’umugati wo kurya,+ azabaha imbuto zo kubiba azitubure, kandi azongera umusaruro wo gukiranuka kwanyu.)+
11 Mukungahazwa muri byose kugira ngo mugire ubuntu bw’uburyo bwose butuma Imana ishimwa+ binyuze kuri twe,
12 kuko gukora uyu murimo bitagamije gusa guha abera+ ibintu byinshi bakeneye, ahubwo nanone bituma Imana ishimwa cyane.
13 Binyuze kuri gihamya uyu murimo utanga, basingiza Imana bitewe n’uko mugandukira ubutumwa bwiza bwerekeye Kristo,+ nk’uko mutangariza mu ruhame ko mubugandukira, kandi bitewe n’uko mubaha impano mutitangiriye itama, bo n’abandi bose.+
14 Babasabira binginga bifuza cyane kubabona, bitewe n’ubuntu butagereranywa+ Imana yabagiriye mu buryo buhebuje.
15 Imana ishimwe ku bw’impano yayo itagereranywa.+