2 Abakorinto 8:1-24
8 None rero bavandimwe, turashaka kubamenyesha ibihereranye n’ubuntu butagereranywa bw’Imana amatorero y’i Makedoniya+ yagiriwe,
2 ko mu gihe bari mu bigeragezo bikomeye kandi bababazwa, ibyishimo byabo byinshi n’ubukene bwabo bukabije byatumye ubutunzi bw’ubuntu bwabo bugwira.+
3 Dukurikije ubushobozi bari bafite,+ ndahamya ko ibyo bakoze byari birenze ubushobozi bwabo,
4 kuko bo ubwabo bakomezaga kudusaba batwinginga cyane ngo tubareke na bo bagire icyo batanga, kandi bagire uruhare muri uwo murimo wo gufasha abera.+
5 Ntibakoze ibyo twari twiringiye gusa, ahubwo bo ubwabo barabanje baritanga biha Umwami+ natwe, nk’uko Imana ishaka.
6 Ibyo byatumye dutera Tito+ inkunga, kugira ngo nk’uko ari we wari waratangije muri mwe uwo murimo wo gukusanya impano zanyu zivuye ku mutima, abe ari ko nanone awurangiza.
7 Icyakora, nk’uko mukungahaye muri byose,+ haba mu kwizera, mu bushobozi bwo kuvuga, mu bumenyi,+ mu mwete wose no mu rukundo tubakunda, abe ari ko nanone mwaguka muri uwo murimo wo gutanga.
8 Ibi simbivuze mbategeka,+ ahubwo mbivuze nshingiye ku mwete abandi bagaragaje, no kugira ngo mbagerageze ndebe niba urukundo rwanyu ruzira uburyarya.
9 Muzi ubuntu butagereranywa bw’Umwami wacu Yesu Kristo, ko nubwo yari umukire yabaye umukene ku bwanyu,+ kugira ngo mube abakire+ binyuze ku bukene bwe.
10 Kuri ibyo ndatanga igitekerezo:+ gukora uyu murimo bibafitiye akamaro,+ kubera ko ubu hashize umwaka mutangiye kuwukora, kandi mwanagaragaje ko mushaka kuwukora.+
11 None rero, no kuwurangiza muwurangize, kugira ngo nk’uko mwagaragaje ko mushaka kuwukora, abe ari ko nanone muwurangiza mukurikije ibyo mufite.
12 Iyo mbere na mbere ubushake bwo gutanga buhari, birushaho kwakirwa neza hakurikijwe icyo umuntu afite,+ hadakurikijwe icyo adafite.
13 Sinshaka ko byorohera abandi+ ngo mwe bibarushye,
14 ahubwo habeho gusaranganya, maze ibibasagutse ubu bizibe icyuho cyabo, kugira ngo na bo ibibasagutse bizazibe icyuho cyanyu, bityo habeho iringaniza.+
15 Ni nk’uko byanditswe ngo “ufite byinshi ntiyagize byinshi bikabije, kandi ufite bike ntiyagize bike bikabije.”+
16 Nuko rero, Imana ishimwe kuko yashyize mu mutima wa Tito+ kubagirira umwete nk’uwo,
17 kubera ko yitabiriye rwose inkunga, ariko kubera ko na we ubwe bimushishikaje cyane, yiyemeje kuza iwanyu.
18 Ariko tumwohereje ari kumwe n’umuvandimwe ushimwa mu matorero yose, bitewe n’ibyo akora ku bw’ubutumwa bwiza.
19 Si ibyo gusa kandi, ahubwo ni na we amatorero yashyizeho+ ngo ajye aduherekeza mu birebana n’izo mpano zivuye ku mutima, tugomba kwitaho ku bw’ikuzo+ ry’Umwami, bikaba n’ikimenyetso cy’uko dufite umutima ukunze.+
20 Muri ubwo buryo, twirinda ko hagira umuntu wabona icyo atugaya+ mu birebana n’izo mpano+ tugomba kwitaho zatanganywe ubuntu bwinshi.
21 “Twihatira kuba inyangamugayo mu byo dukora byose, atari imbere ya Yehova gusa, ahubwo n’imbere y’abantu.”+
22 Byongeye kandi, tubatumye bari kumwe n’umuvandimwe wacu twagerageje muri byinshi tugasanga afite umwete, ariko ubu noneho afite umwete mwinshi kurushaho bitewe n’icyizere cyinshi abafitiye.
23 Ariko niba hari ikibazo cyose mufite kuri Tito, nababwira ko ari umukozi mugenzi wanjye,+ ufatanya nanjye guharanira inyungu zanyu; cyangwa niba hari ikibazo mufite kuri abo bavandimwe bacu, nababwira ko ari intumwa z’amatorero bakaba n’ikuzo rya Kristo.
24 Ku bw’ibyo rero, muzabereke ikimenyetso cy’urukundo+ rwanyu n’ukuntu ibyo twirase+ tubitewe namwe ari ukuri, kugira ngo amatorero abibone.