2 Abakorinto 7:1-16

7  Bityo rero bakundwa, ubwo dufite ayo masezerano,+ nimucyo twiyezeho+ umwanda wose w’umubiri n’uwo mu buryo bw’umwuka,+ kandi dutunganishe ukwera kwacu gutinya Imana.+  Muduhe umwanya+ mu mitima yanyu. Nta we twakoshereje, nta we twononnye, nta n’uwo twariye imitsi.+  Ibyo simbivugiye kubaciraho iteka, kuko nabivuze mbere ko muri mu mitima yacu, kugira ngo mupfane natwe kandi mubaneho natwe.+  Nshobora kuvugana namwe nshize amanga rwose. Ndirata cyane ku bwanyu.+ Mfite ihumure+ ryinshi n’ibyishimo bisaze mu mibabaro yacu yose.+  Mu by’ukuri, igihe twari tugeze i Makedoniya,+ imibiri yacu ntiyahaboneye agahenge,+ ahubwo twakomeje kubabazwa+ mu buryo bwose: hanze hari intambara, imbere hari ubwoba.  Icyakora Imana ihumuriza+ abashenguwe umutima yaduhumurishije kuhaba kwa Tito.  Ariko kuhaba kwe si byo byonyine byaduhumurije, ahubwo nanone twahumurijwe n’ihumure yahumurijwe namwe, kuko yongeye kutuzanira inkuru+ y’ukuntu mufite icyifuzo gikomeye cyo kwihana, atubwira iby’amarira yanyu n’ishyaka mumfitiye, ku buryo byatumye nongera kwishima cyane kurushaho.  Ni yo mpamvu, nubwo urwandiko+ nabandikiye rwabababaje, ntabyicuza. Kandi nubwo ubwa mbere nabanje kubyicuza, (mbona ko urwo rwandiko rwabababaje nubwo byari iby’akanya gato,)  ubu mfite ibyishimo, atari ukubera ko nabababaje, ahubwo ari ukubera ko mwababaye bikabatera kwihana,+ kuko mwababaye mu buryo buhuje n’uko Imana ishaka,+ kugira ngo mutagira icyo mutakaza bitewe natwe. 10  Kubabara mu buryo buhuje n’uko Imana ishaka bitera kwihana guhesha agakiza, kandi nta wukwiriye kubyicuza;+ ariko kubabara mu buryo bw’isi byo bitera urupfu.+ 11  Dore icyo kubabara kwanyu mu buryo buhuje n’ibyo Imana ishaka+ byagezeho: byatumye murushaho kugira umwete, yee, byatumye mwivanaho umugayo, byatumye mugira uburakari n’ubwoba, kandi mugira icyifuzo gikomeye cyo kwihana, mugira ishyaka; yee, byatumye mukosora amakosa!+ Kuri iyo ngingo mwagaragaje mu buryo bwose ko muri indakemwa. 12  Mu by’ukuri, nubwo nabandikiye, sinabigiriye uwakosheje cyangwa uwakosherejwe,+ ahubwo ni ukugira ngo ishyaka mutugirira rigaragare muri mwe mu maso y’Imana. 13  Ni cyo cyatumye duhumurizwa. Icyakora, uretse ihumure twabonye, twarushijeho kugira ibyishimo byinshi bitewe n’ibyishimo bya Tito, kubera ko umutima we+ wahumurijwe namwe mwese. 14  Niba naramubaratiye mu buryo ubwo ari bwo bwose, sinakojejwe isoni, ahubwo nk’uko twababwiye ibintu byose tuvugisha ukuri, ni na ko ibyo twirase+ imbere ya Tito byagaragaye ko ari ukuri. 15  Nanone, urukundo rurangwa n’ubwuzu abafitiye rwarushijeho kwiyongera, kubera ko yibuka ukuntu mwese mwumvira,+ n’ukuntu mwamwakiriye mutinya kandi muhinda umushyitsi. 16  Nshimishwa n’uko mu buryo bwose ngira ubutwari bwinshi mbitewe namwe.+

Ibisobanuro ahagana hasi