2 Abakorinto 6:1-18

6  Ubwo dukorana na yo,+ turabinginga nanone ngo mwe kwemera ubuntu butagereranywa bw’Imana, hanyuma ngo munanirwe kugera ku ntego yabwo,+  kuko ivuga iti “mu gihe cyo kwemererwamo narakumvise, no ku munsi w’agakiza naragutabaye.”+ Dore iki ni cyo gihe cyihariye cyo kwemererwamo.+ Dore uyu ni wo munsi w’agakiza.+  Mu buryo ubwo ari bwo bwose, ntiduha urwaho ikintu icyo ari cyo cyose cyabera abandi igisitaza,+ kugira ngo umurimo wacu utabonekaho umugayo.+  Ahubwo mu buryo bwose, tugaragaza ko dukwiriye+ kuba abakozi b’Imana twihanganira ibigeragezo byinshi, binyuze mu makuba, mu bihe by’ubukene, mu ngorane,+  mu gukubitwa, mu gushyirwa mu mazu y’imbohe,+ mu midugararo, binyuze ku mirimo dukorana umwete, mu kurara tutagohetse, mu bihe byo kutagira icyo turya,+  binyuze ku kwera, ku bumenyi, ku kwihangana,+ ku kugwa neza,+ ku mwuka wera, ku rukundo ruzira uburyarya,+  binyuze ku magambo y’ukuri, ku mbaraga z’Imana,+ ku ntwaro+ zo gukiranuka dutwara mu kuboko kw’iburyo n’ukw’ibumoso,  binyuze ku ikuzo no gusuzugurwa, ku kuvugwa nabi no kuvugwa neza. Twitwa abashukanyi+ nyamara turi abanyakuri,  dufatwa nk’abatazwi nyamara tuzwi neza,+ dufatwa nk’abapfa nyamara dore turiho,+ dufatwa nk’abahanwa+ nyamara ntidutangwa ngo twicwe,+ 10  tumeze nk’abafite agahinda ariko duhora twishimye, tumeze nk’abakene ariko dutuma benshi baba abakire, tumeze nk’abatagira icyo bafite nyamara dutunze ibintu byose.+ 11  Yemwe mwa Bakorinto mwe, twababwiye tweruye kandi umutima+ wacu uragutse. 12  Ntimubyigana muri twe,+ ahubwo mubyigana mu mitima yanyu.+ 13  Ku bw’ibyo, ndababwira nk’ubwira abana+ nti “namwe mwaguke”; iyo ni yo ngororano. 14  Ntimukifatanye n’abatizera+ kuko mudahuje. Gukiranuka n’ubwicamategeko bifitanye sano ki?+ Cyangwa umucyo n’umwijima bihuriye he?+ 15  Kandi se, Kristo na Beliyali+ bahuriye he? Cyangwa uwizera n’utizera bafitanye mugabane ki?+ 16  Kandi se urusengero rw’Imana rwahuza rute n’ibigirwamana?+ Turi urusengero+ rw’Imana nzima, nk’uko Imana yavuze iti “nzatura hagati yabo,+ ngendere hagati muri bo, kandi nzaba Imana yabo na bo bazaba ubwoko bwanjye.”+ 17  “‘Nuko rero muve hagati yabo kandi mwitandukanye na bo,’ ni ko Yehova avuga, kandi ‘ntimukongere gukora ku kintu gihumanye’”;+ “‘nanjye nzabakira.’”+ 18  “‘Kandi nzababera so,+ namwe muzambera abahungu n’abakobwa,’+ ni ko Yehova Ushoborabyose avuga.”+

Ibisobanuro ahagana hasi