2 Abakorinto 5:1-21

5  Tuzi ko inzu yacu yo ku isi,+ ni ukuvuga iri hema,+ nisenyuka+ tuzagira inzu ituruka ku Mana itarubatswe n’amaboko,+ inzu ihoraho+ yo mu ijuru.  Muri iyi nzu dutuyemo tuniha+ rwose, twifuza cyane kuzambara iyatugenewe ituruka mu ijuru,+  kugira ngo mu by’ukuri nitumara kuyambara, tutazasangwa twambaye ubusa.+  Koko rero, twebwe abari muri iri hema turaniha turemerewe cyane, ariko icyo twifuza si ukuryiyambura, ahubwo twifuza kwambara irindi+ kugira ngo igipfa kimirwe bunguri n’ubuzima.+  Uwaduteguye ku bw’ibyo bintu ni Imana,+ yo yaduhaye gihamya+ y’ibigomba kuzaza, ni ukuvuga umwuka wayo.+  Ku bw’ibyo rero, buri gihe duhora dufite ubutwari bwinshi, kandi tuzi ko mu gihe tugituye mu mubiri tuba tutari kumwe n’Umwami,+  kuko tugenda tuyobowe no kwizera, tutayobowe n’ibyo tureba.+  Ariko tugira ubutwari bwinshi kandi tugashimishwa cyane no kutaba mu mubiri tukajya kubana n’Umwami.+  Ni yo mpamvu nanone twishyiriyeho intego yo kwemerwa na we,+ twaba turi kumwe na we cyangwa tutari kumwe na we.+ 10  Twese tugomba kuzerekanwa uko turi imbere y’intebe y’urubanza ya Kristo,+ kugira ngo buri wese ahabwe ingororano ye ikwiriye ibyo yakoze ari mu mubiri, bihuje n’ibikorwa bye, byaba ibyiza cyangwa ibibi.+ 11  Ku bw’ibyo rero, kubera ko tuzi icyo gutinya+ Umwami ari cyo, dukomeza kwemeza+ abantu, ariko Imana izi neza abo turi bo. Icyakora niringiye ko n’imitimanama+ yanyu izi neza abo turi bo. 12  Ntiturimo twongera kwiyogeza+ imbere yanyu twemeza ko dukwiriye, ahubwo turabaha impamvu yo kwirata ku bwacu,+ kugira ngo mubone icyo musubiza abiratana ibigaragara inyuma,+ batiratana ibiri mu mutima.+ 13  Kuko niba twarataye umutwe,+ twawutaye ku bw’Imana, niba dufite ubwenge,+ tubufite ku bwanyu. 14  Urukundo Kristo afite ruraduhata, kubera ko uyu ari wo mwanzuro twagezeho: umuntu umwe yapfiriye bose,+ bityo rero, bose barapfuye, 15  kandi yapfiriye bose kugira ngo abariho badakomeza kubaho ku bwabo,+ ahubwo babeho ku bw’uwo+ wabapfiriye kandi akazurwa.+ 16  Ubwo rero, uhereye ubu nta muntu tuzi mu buryo bw’umubiri.+ Kandi nubwo twamenye Kristo mu buryo bw’umubiri,+ ubu rwose ntitukimuzi dutyo.+ 17  Ku bw’ibyo rero, niba umuntu yunze ubumwe na Kristo, aba ari icyaremwe gishya.+ Ibya kera byavuyeho,+ dore ubu hasigaye hariho ibintu bishya.+ 18  Ariko ibintu byose bituruka ku Mana yo yatumye twiyunga+ na yo binyuze kuri Kristo, maze ikaduha umurimo+ wo kwiyunga. 19  Ni ukuvuga ko Imana yiyunze+ n’isi+ binyuze kuri Kristo,+ ntiyakomeza kubabaraho ibyaha byabo,+ kandi ni twe yashinze ijambo+ ryo kwiyunga.+ 20  Ku bw’ibyo rero, turi+ ba ambasaderi+ mu cyimbo cya Kristo,+ mbese ni nk’aho Imana yinginga binyuze kuri twe.+ Mu cyimbo cya Kristo, turabinginga+ tuti “nimwiyunge n’Imana.” 21  Umuntu utaramenye icyaha+ yamugize icyaha+ ku bwacu, kugira ngo duhinduke gukiranuka+ kw’Imana binyuze kuri we.

Ibisobanuro ahagana hasi