2 Abakorinto 4:1-18
4 Nuko rero, ubwo dufite uyu murimo+ ku bw’imbabazi twagiriwe,+ ni cyo gituma tudacogora.
2 Ahubwo twanze ibintu bikorwa rwihishwa biteye isoni,+ tutagendana uburyarya cyangwa ngo tugoreke ijambo ry’Imana,+ ahubwo tumenyekanisha ukuri, tukabera urugero rwiza imitimanama y’abantu bose imbere y’Imana.+
3 Ariko niba ubutumwa bwiza tubwiriza butwikiriwe, butwikiriwe ku barimbuka+
4 ari bo batizera,+ abo imana y’iyi si+ yahumye ubwenge kugira ngo umucyo+ w’ubutumwa bwiza+ bw’ikuzo bwerekeye Kristo, ari we shusho+ y’Imana, utabamurikira.+
5 Ntitubwiriza ibitwerekeyeho, ahubwo tubwiriza ibyerekeye Kristo Yesu ko ari we Mwami,+ kandi ko twe ubwacu turi abagaragu banyu+ ku bwa Yesu.
6 Imana ni yo yavuze iti “umucyo umurikire mu mwijima,”+ kandi yamurikiye imitima yacu kugira ngo imurikirwe+ n’ubumenyi+ bw’ikuzo ku byerekeye Imana binyuze mu maso ha Kristo.+
7 Icyakora, ubu butunzi+ tubufite mu nzabya+ z’ibumba+ kugira ngo imbaraga+ zirenze izisanzwe zibe iz’Imana,+ zidaturutse kuri twe.+
8 Turabyigwa impande zose,+ ariko ntidutsikamiwe ku buryo tudashobora kwinyagambura; turashobewe ariko ntitwihebye rwose;+
9 turatotezwa ariko ntitwatereranywe;+ dukubitwa hasi+ ariko ntiturimburwa.+
10 Buri gihe, aho turi hose, mu mibiri yacu tugerwaho n’ibikorwa bizana urupfu byakorewe Yesu,+ kugira ngo ubuzima bwa Yesu bugaragarire no mu mibiri yacu.+
11 Twebwe abariho duhora duhanganye n’urupfu+ ku bwa Yesu, kugira ngo nanone ubuzima bwa Yesu bugaragarire mu mibiri yacu ipfa.+
12 Ku bw’ibyo rero, urupfu rukorera muri twe ariko ubuzima bugakorera muri mwe.+
13 Nuko rero, kubera ko dufite umwuka umwe wo kwizera nk’uwo byanditsweho ngo “narizeye, ni cyo cyatumye mvuga,”+ natwe turizera kandi ni cyo gituma tuvuga,
14 tuzi ko uwazuye Yesu natwe azatuzurana na Yesu kandi azatwerekanira hamwe namwe.+
15 Ibintu byose bikorwa ku bwanyu+ kugira ngo ubuntu butagereranywa bwagwiriye burusheho kwiyongera, bitewe n’abantu benshi bashimira bigatuma Imana ihabwa ikuzo.+
16 Ku bw’ibyo rero, ntiducogora. Ahubwo nubwo umuntu wacu w’inyuma agenda azahara, nta gushidikanya ko umuntu wacu w’imbere+ agenda ahindurwa mushya uko bwije n’uko bukeye.
17 Nubwo amakuba yaba ay’akanya gato+ kandi ataremereye, atuviramo ikuzo rigenda rirushaho kugira uburemere kandi ry’iteka,+
18 ari na ko dukomeza guhanga amaso, atari ku bintu biboneka, ahubwo ku bitaboneka,+ kuko ibiboneka ari iby’akanya gato,+ naho ibitaboneka bikaba iby’iteka.+