2 Abakorinto 13:1-14

13  Iyi ni incuro ya gatatu+ nitegura kuza iwanyu. “Ikintu cyose kigomba kwemezwa n’akanwa k’abagabo babiri cyangwa batatu.”+  Nabivuze mbere, kandi nubwo ubu ndi kure yanyu, amagambo yanjye muyafate nk’aho ndi kumwe namwe ubwa kabiri. Ndabivuga hakiri kare mburira abakoze ibyaha n’abandi bose, ko nindamuka ngarutse nta we nzababarira,+  kubera ko mushaka gihamya y’uko Kristo avugira muri jye,+ kandi Kristo akaba adafite intege nke ku birebana namwe ahubwo afite imbaraga muri mwe.  Ni iby’ukuri ko yamanitswe+ biturutse ku ntege nke,+ ariko ubu ni muzima biturutse ku mbaraga z’Imana.+ Nanone ni iby’ukuri ko dufite intege nke nk’uko na we yigeze kugira intege nke, ariko tuzabana na we+ biturutse ku mbaraga z’Imana+ zikorera muri mwe.  Mukomeze kwisuzuma murebe niba mukiri mu byo kwizera, mukomeze mwigerageze mumenye uko muhagaze.+ Cyangwa se ntimuzi ko Yesu Kristo yunze ubumwe namwe?+ Keretse ahari mubaye mutemewe.  Niringiye rwose ko muzamenya ko twemewe.  Ubu dusenga+ Imana dusaba ko mutagira ikibi mukora, atari ukugira ngo twe tugaragare ko twemewe, ahubwo ari ukugira ngo mwe mukore ibyiza nubwo twe twagaragara ko tutemewe.  Nta kintu dushobora gukora ngo turwanye ukuri, keretse gusa gushyigikira ukuri.+  Turishima rwose iyo dufite intege nke ariko mwe mukaba mufite imbaraga,+ kandi icyo dusenga+ dusaba ni uko mwagororwa. 10  Ni yo mpamvu mbandikiye ibi tutari kumwe, kugira ngo igihe tuzaba turi kumwe bitazaba ngombwa ko mfata imyanzuro itajenjetse+ mpuje n’ubutware Umwami yampaye, kuko yabumpereye kububaka,+ atari ukubasenya. 11  Ahasigaye rero bavandimwe, mukomeze kwishima, mukomeze kugororwa, mukomeze guhumurizwa,+ mutekereze kimwe,+ mubane amahoro,+ kandi Imana y’urukundo n’amahoro+ izabana namwe. 12  Muramukanishe gusomana kwera.+ 13  Abera bose barabatashya. 14  Ubuntu butagereranywa bw’Umwami Yesu Kristo, n’urukundo rw’Imana hamwe n’umwuka wera musangiye, bibane namwe mwese.+

Ibisobanuro ahagana hasi