2 Abakorinto 1:1-24

1  Jyewe Pawulo intumwa+ ya Kristo Yesu nk’uko Imana yabishatse, hamwe n’umuvandimwe wacu Timoteyo,+ ndabandikiye mwebwe abo mu itorero ry’Imana riri i Korinto, hamwe n’abera+ bose bari muri Akaya+ hose:  Ubuntu butagereranywa, n’amahoro biva ku Mana Data n’Umwami Yesu Kristo bibane namwe.+  Hasingizwe Imana y’Umwami wacu Yesu Kristo, ari na yo Se,+ Data w’imbabazi nyinshi,+ akaba n’Imana nyir’ihumure ryose,+  iduhumuriza mu makuba yacu yose,+ kugira ngo dushobore guhumuriza+ abari mu makuba y’uburyo bwose, binyuze ku ihumure Imana iduhumurisha natwe.+  Nk’uko imibabaro tubabazwa ku bwa Kristo ari myinshi,+ ni na ko ihumure duhabwa binyuze kuri Kristo na ryo ari ryinshi.+  Ubu rero, iyo turi mu makuba, aba ari ukugira ngo muhumurizwe kandi muzahabwe agakiza,+ cyangwa iyo duhumurizwa, aba ari ukugira ngo namwe muhumurizwe, mushobore kwihanganira imibabaro nk’iyo natwe tubabazwa.+  Nguko uko ibyiringiro dufite ku birebana namwe bitajegajega, kuko tuzi ko uko dusangira imibabaro ari na ko tuzasangira ihumure.+  Bavandimwe, ntitwifuza ko muyoberwa amakuba twahuye na yo mu ntara ya Aziya,+ ukuntu twahuye n’ibigeragezo bikaze birenze imbaraga zacu, ku buryo ndetse tutari twizeye ko twari kurokora ubuzima bwacu.+  Mu by’ukuri, muri twe twumvaga ari nk’aho twari twakatiwe urwo gupfa. Ibyo byabereyeho kugira ngo tutiyiringira,+ ahubwo twiringire Imana izura abapfuye.+ 10  Yadukijije ikintu gikomeye cyane, ni ukuvuga urupfu, kandi izongera idukize;+ ni na yo twiringiye ko izakomeza kudukiza.+ 11  Namwe mushobora kudufasha musenga mwinginga mudusabira,+ kugira ngo benshi bashimire+ Imana ku bwacu kubera ibyo iduha mu buryo burangwa n’ineza, bitewe n’abantu benshi basenga badusabira.+ 12  Icyo twirata n’umutimanama wacu ukaba ugihamya+ ni iki: ni uko imyifatire twagize mu isi, ariko cyane cyane uko twitwaye muri mwe, twaranzwe no kwera no kutaryarya guturuka ku Mana, tutishingikirije ku bwenge bw’abantu,+ ahubwo twishingikirije ku buntu butagereranywa bw’Imana. 13  Mu by’ukuri, nta bindi bintu tubandikira uretse ibyo muzi neza kandi mwemera, kandi niringiye ko muzakomeza kubyemera kugeza ku iherezo,+ 14  nk’uko mu rugero runaka mwemeye ko turi impamvu ituma mwirata,+ nk’uko namwe muzatubera impamvu yo kwirata ku munsi w’Umwami wacu Yesu.+ 15  Bityo rero, kubera icyo cyizere nari mfite, nagambiriye mbere kuza iwanyu+ kugira ngo mwongere+ mubone uburyo bwo kwishima, 16  maze nimara kuruhukira iwanyu njye i Makedoniya,+ kandi ningaruka iwanyu+ mvuye i Makedoniya mumperekeze+ ho gato njye i Yudaya. 17  None se igihe nari mfite uwo mugambi, nigeze ngaragaza ko ntafatana ibintu uburemere?+ Cyangwa se ibyo ngambirira mbigambirira nkurikije kamere,+ kugira ngo mbe navuga nti “yee, yee,” hanyuma nti “oya, oya”?+ 18  Ariko nk’uko Imana yiringirwa, amagambo twababwiye ntabwo ari Yego hanyuma ngo yongere abe Oya, 19  kuko Umwana w’Imana,+ ari we Kristo Yesu wabwirijwe muri mwe binyuze kuri twe, ni ukuvuga binyuze kuri jye na Silivani na Timoteyo,+ atabaye Yego hanyuma ngo yongere abe Oya, ahubwo ku bihereranye na we, Yego yakomeje kuba Yego.+ 20  Uko amasezerano+ y’Imana yaba menshi kose, yabaye Yego binyuze kuri we.+ Bityo, natwe tubwira Imana binyuze kuri we tuti “Amen,”+ kugira ngo tuyiheshe ikuzo. 21  Ariko Imana ni yo ihamya ko ari mwe ari natwe, twese turi aba Kristo, kandi ni na yo yadusutseho umwuka.+ 22  Nanone yadushyizeho ikimenyetso cyayo,+ kandi mu mitima yacu yaduhaye gihamya+ y’ibigomba kuzaza, ni ukuvuga umwuka wayo.+ 23  Ubu ntanze Imana ho umugabo+ uzashinja ubugingo bwanjye, ko icyatumye kugeza ubu ntaza i Korinto ari uko ntashakaga ko murushaho kubabara.+ 24  Ibyo ntibishaka kuvuga ko dutegeka+ ukwizera kwanyu, ahubwo turi abakozi bakorana namwe+ kugira ngo mugire ibyishimo, kuko ukwizera+ kwanyu ari ko mushikamyemo.+

Ibisobanuro ahagana hasi