1 Yohana 5:1-21
5 Umuntu wese wizera ko Yesu ari Kristo, uwo muntu yabyawe n’Imana;+ kandi umuntu wese ukunda umubyeyi, aba akunda n’uwo yabyaye.+
2 Iki ni cyo kitumenyesha ko dukunda+ abana b’Imana:+ ni uko dukunda Imana kandi tugakurikiza amategeko yayo.+
3 Gukunda+ Imana ni uku: ni uko twitondera amategeko yayo,+ kandi amategeko yayo si umutwaro.+
4 Umuntu wese wabyawe+ n’Imana anesha isi.+ Uku ni ko gutsinda+ kwanesheje+ isi: ni ukwizera kwacu.+
5 Ni nde unesha+ isi+ uretse uwizera+ ko Yesu ari Umwana w’Imana?+
6 Uwo ni we waje binyuze ku mazi n’amaraso, ari we Yesu Kristo. Ntiyaje binyuze ku mazi+ yonyine, ahubwo yaje binyuze ku mazi n’amaraso,+ kandi umwuka+ ni wo ubihamya, kuko umwuka ari ukuri.
7 Hari ibintu bitatu bitanga ubuhamya:
8 umwuka,+ amazi+ n’amaraso;+ kandi ibyo uko ari bitatu birahuza.+
9 Niba twemera ubuhamya butangwa n’abantu,+ ubuhamya Imana itanga bwo burakomeye kurushaho, kuko ubu ari bwo buhamya Imana itanga: ni uko yahamije+ iby’Umwana wayo.
10 Umuntu wizera Umwana w’Imana, ahabwa ubuhamya+ ku giti cye. Umuntu utizera Imana aba ayihinduye umunyabinyoma,+ kuko aba atizeye ubuhamya bwatanzwe,+ ubwo Imana yahamije+ ku bihereranye n’Umwana wayo.
11 Ubu ni bwo buhamya bwatanzwe, ko Imana yaduhaye ubuzima bw’iteka,+ kandi ubwo buzima buri mu Mwana wayo.+
12 Ufite Umwana aba afite n’ubuzima; udafite Umwana w’Imana ntafite ubwo buzima.+
13 Ibi mbibandikiye kugira ngo mumenye ko mufite ubuzima bw’iteka,+ mwebwe abizeye izina ry’Umwana w’Imana.+
14 Iki ni cyo cyizere dufite imbere yayo:+ ni uko itwumva iyo dusabye ikintu cyose gihuje n’ibyo ishaka.+
15 Byongeye kandi, ubwo tuzi ko icyo dusabye cyose itwumva,+ tuzi ko tuba turi bubone ibyo dusabye, kubera ko ari yo tuba tubisabye.+
16 Umuntu nabona umuvandimwe we akora icyaha kiticisha,+ azamusabire kandi Imana izamuha ubuzima;+ ni koko, izaha ubuzima abakora ibyaha bitari ibyo kubicisha.+ Hari icyaha cyicisha. Simvuze ko asabira umuntu ukora icyaha nk’icyo.+
17 Gukiranirwa kose ni icyaha,+ ariko hariho icyaha kiticisha.
18 Tuzi ko umuntu wese wabyawe n’Imana+ atagira akamenyero ko gukora ibyaha, ahubwo uwabyawe*+ n’Imana aramurinda, kandi umubi ntashobora kumukoraho.+
19 Tuzi ko turi ab’Imana,+ ariko isi yose iri mu maboko y’umubi.+
20 Ariko tuzi ko Umwana w’Imana yaje,+ akaduha ubwenge+ kugira ngo tumenye Imana y’ukuri.+ Twunze ubumwe+ n’Imana y’ukuri binyuze ku Mwana wayo Yesu Kristo. Iyo ni yo Mana y’ukuri,+ kandi ni yo itanga ubuzima bw’iteka.+
21 Bana bato, mwirinde ibigirwamana.+