1 Yohana 4:1-21
4 Bakundwa, ntimukizere ubutumwa bwose busa naho buvuye ku Mana,+ ahubwo mugerageze ubutumwa bwose kugira ngo murebe niba mu by’ukuri buturuka ku Mana,+ kuko abahanuzi benshi b’ibinyoma badutse mu isi.+
2 Iki ni cyo kibamenyesha amagambo yahumetswe n’Imana:+ amagambo yose yahumetswe avuga yeruye ko Yesu Kristo yaje ari umuntu, aba aturutse ku Mana.+
3 Ariko amagambo yose yahumetswe atavuga Yesu atyo, ntaba aturuka ku Mana.+ Byongeye kandi, ayo ni yo magambo yahumetswe ya antikristo, amagambo mwumvise ko yari kuza,+ none ubu akaba yaramaze kugera mu isi.+
4 Bana bato, muri ab’Imana kandi mwatsinze abo bantu,+ kuko uwunze ubumwe+ namwe akomeye+ kurusha uwunze ubumwe n’isi.+
5 Ni ab’isi;+ ni yo mpamvu bavuga iby’isi kandi isi irabumva.+
6 Twebwe turi ab’Imana.+ Uzi Imana aratwumva;+ utari uw’Imana ntatwumva.+ Uko ni ko tumenya amagambo yahumetswe y’ukuri n’amagambo yahumetswe ayobya.+
7 Bakundwa, nimucyo dukomeze gukundana,+ kuko urukundo+ ruturuka ku Mana; umuntu wese ugaragaza urukundo yabyawe n’Imana+ kandi azi Imana.+
8 Udakunda ntiyigeze amenya Imana, kuko Imana ari urukundo.+
9 Iki ni cyo cyagaragaje ko Imana idukunda:+ ni uko yohereje Umwana wayo w’ikinege+ mu isi, kugira ngo tubone ubuzima binyuze kuri we.+
10 Dore uko urukundo ruri: si uko twakunze Imana, ahubwo ni uko yo yadukunze ikohereza Umwana wayo ngo abe igitambo+ cy’impongano+ y’ibyaha byacu.+
11 Bakundwa, niba uko ari ko Imana yadukunze, natwe tugomba gukundana.+
12 Nta muntu wigeze abona Imana.+ Niba dukomeza gukundana, Imana iguma muri twe kandi urukundo rwayo rukomeza kuba muri twe rwuzuye.+
13 Iki ni cyo kitumenyesha ko dukomeza kunga ubumwe+ na yo kandi na yo ikunga ubumwe natwe:+ ni uko yaduhaye umwuka wayo.+
14 Byongeye kandi, twiboneye+ n’amaso yacu kandi duhamya+ ko Data yohereje Umwana we ngo abe Umukiza w’isi.+
15 Umuntu wese watura akavuga ko Yesu Kristo ari Umwana w’Imana,+ Imana ikomeza kunga ubumwe na we, na we akunga ubumwe n’Imana.+
16 Kandi natwe twamenye urukundo+ Imana idukunda, turarwizera.
Imana ni urukundo,+ kandi uguma mu rukundo+ akomeza kunga ubumwe n’Imana, Imana na yo igakomeza kunga ubumwe+ na we.
17 Uko ni ko urukundo ruba muri twe rwuzuye, kugira ngo tugire ubushizi bw’amanga+ ku munsi w’urubanza,+ kuko nk’uko Yesu yari ameze, ari ko natwe turi muri iyi si.+
18 Mu rukundo ntihabamo ubwoba,+ ahubwo urukundo rwuzuye rwirukana ubwoba,+ kuko ubwoba bubera umuntu inzitizi. Koko rero, umuntu ukigira ubwoba ntaba afite urukundo rwuzuye.+
19 Twe dukunda Imana kuko ari yo yabanje kudukunda.+
20 Umuntu navuga ati “nkunda Imana,” ariko akaba yanga umuvandimwe we, aba ari umunyabinyoma,+ kuko udakunda umuvandimwe we+ abona, adashobora gukunda Imana atabonye.+
21 Kandi iri ni ryo tegeko Imana yaduhaye:+ ni uko ukunda Imana agomba no gukunda umuvandimwe we.+