1 Yohana 3:1-24

3  Mutekereze namwe ukuntu urukundo+ Data yadukunze rukomeye, kugira ngo twitwe abana b’Imana;+ kandi koko turi bo. Ni yo mpamvu isi+ itatuzi, kubera ko itamenye Imana.+  Bakundwa, ubu turi abana b’Imana,+ ariko uko tuzaba tumeze ntikuragaragazwa.+ Tuzi ko igihe cyose izagaragara+ tuzamera nka yo,+ kubera ko tuzayibona nk’uko iri.+  Kandi umuntu wese ufite ibyo byiringiro bishingiye kuri yo, ariyeza+ nk’uko na yo ari iyera.+  Umuntu wese ufite akamenyero ko gukora ibyaha+ nanone aba akora iby’ubwicamategeko;+ ku bw’ibyo rero, icyaha+ ni cyo bwicamategeko.  Nanone muzi ko Yesu yagaragaye kugira ngo akureho ibyaha byacu,+ kandi nta cyaha+ kiri muri we.  Umuntu wese ukomeza kunga ubumwe+ na we ntagira akamenyero ko gukora ibyaha.+ Nta muntu ufite akamenyero ko gukora ibyaha wigeze amubona cyangwa ngo amumenye.+  Bana bato, ntihakagire ubayobya; umuntu ukora ibyo gukiranuka ni umukiranutsi, nk’uko uwo na we ari umukiranutsi.+  Umuntu ufite akamenyero ko gukora ibyaha akomoka kuri Satani,* kubera ko Satani yahereye mu ntangiriro akora ibyaha.+ Iki ni cyo cyatumye Umwana w’Imana agaragazwa:+ ni ukugira ngo amareho imirimo ya Satani.+  Umuntu wese wabyawe n’Imana ntagira akamenyero ko gukora ibyaha+ kubera ko imbuto yayo iguma muri we, kandi ntashobora kugira akamenyero ko gukora ibyaha kuko yabyawe n’Imana.+ 10  Dore ikigaragaza abana b’Imana n’abana ba Satani: umuntu wese udakora ibyo gukiranuka+ ntaturuka ku Mana, kimwe n’umuntu udakunda umuvandimwe we.+ 11  Kuko ubu ari bwo butumwa mwumvise uhereye mu ntangiriro,+ ko tugomba gukundana.+ 12  Ntitumere nka Kayini wakomokaga ku mubi maze akica+ umuvandimwe we. Kandi icyatumye amwica ni iki? Ni ukubera ko ibikorwa bye byari bibi,+ ariko iby’umuvandimwe we bikaba byari ibyo gukiranuka.+ 13  Bavandimwe, ntimutangazwe n’uko isi ibanga.+ 14  Tuzi neza ko twari twarapfuye, ariko ubu tukaba turi bazima+ kubera ko dukunda abavandimwe.+ Udakunda aguma mu rupfu.+ 15  Umuntu wese wanga+ umuvandimwe we ni umwicanyi,+ kandi muzi ko nta mwicanyi+ ufite ubuzima bw’iteka muri we.+ 16  Iki ni cyo cyatumenyesheje urukundo:+ ni uko uwo yatanze ubugingo bwe ku bwacu;+ natwe tugomba gutanga ubugingo bwacu ku bw’abavandimwe bacu.+ 17  Ariko umuntu wese ufite ubutunzi bwo muri iyi si+ akabona umuvandimwe we akennye,+ maze akanga kumugaragariza impuhwe,+ urukundo rw’Imana rwaguma muri we rute?+ 18  Bana bato, nimucyo dukundane,+ atari mu magambo cyangwa ku rurimi+ gusa, ahubwo dukundane mu bikorwa+ no mu kuri.+ 19  Ibyo ni byo bizatumenyesha ko turi ab’ukuri,+ kandi ni byo bizatuma twizeza imitima yacu ko idukunda, 20  ku birebana n’ikintu cyose imitima yacu ishobora kuduciraho urubanza,+ kuko Imana iruta imitima yacu kandi izi byose.+ 21  Bakundwa, iyo imitima yacu itaducira urubanza, tugira ubushizi bw’amanga imbere y’Imana.+ 22  Icyo dusabye cyose irakiduha+ kuko dukurikiza amategeko yayo kandi tugakora ibishimwa mu maso yayo.+ 23  Koko rero, iri ni ryo tegeko ryayo: ko twizera izina ry’Umwana wayo Yesu Kristo+ kandi tugakundana+ nk’uko yadutegetse. 24  Byongeye kandi, ukurikiza amategeko yayo akomeza kunga ubumwe na yo, na yo ikunga ubumwe na we;+ kandi icyo ni cyo kitumenyesha ko ikomeza kunga ubumwe natwe,+ tubikesheje umwuka+ yaduhaye.

Ibisobanuro ahagana hasi