1 Yohana 2:1-29
2 Bana banjye bato, mbandikiye ibi kugira ngo mudakora icyaha.+ Ariko nihagira ukora icyaha, dufite umufasha+ utuvuganira kuri Data, ari we Yesu Kristo, umukiranutsi.+
2 Ni we gitambo+ cy’impongano+ y’ibyaha byacu,+ ariko si ibyaha byacu+ gusa, ahubwo nanone n’iby’isi yose.+
3 Kandi iki ni cyo kitumenyesha ko twamumenye: ni uko dukomeza kwitondera amategeko ye.+
4 Uvuga ati “naramumenye,”+ nyamara ntiyitondere amategeko ye,+ uwo ni umunyabinyoma kandi ukuri ntikuri muri uwo muntu.+
5 Ariko uwitondera ijambo rye,+ mu by’ukuri uwo muntu aba akunda Imana urukundo rwuzuye.+ Ibyo ni byo bitumenyesha ko twunze ubumwe na we.+
6 Uvuga ko akomeza kunga ubumwe+ na we agomba no gukomeza kugenda nk’uko uwo yagendaga.+
7 Bakundwa, simbandikiye itegeko rishya, ahubwo ni itegeko rya kera,+ iryo mwari mufite guhera mu ntangiriro.+ Iryo tegeko rya kera ni ijambo mwumvise.
8 Nanone mbandikiye itegeko rishya, itegeko uwo na we yakurikizaga namwe mukaba murikurikiza, kuko umwijima+ wavuyeho, umucyo nyakuri+ ukaba umurika.
9 Uvuga ko ari mu mucyo nyamara akanga+ umuvandimwe we, uwo ari mu mwijima kugeza n’ubu.+
10 Ukunda umuvandimwe we aguma mu mucyo,+ kandi ntagira ikimusitaza.+
11 Ariko uwanga umuvandimwe we ari mu mwijima kandi agendera mu mwijima.+ Ntazi iyo ajya,+ kuko umwijima wamuhumye amaso.
12 Bana bato, ndabandikiye kuko mwababariwe ibyaha byanyu ku bw’izina rye.+
13 Ndabandikiye namwe ba se kuko mwamenye uwabayeho uhereye mu ntangiriro.+ Ndabandikiye namwe basore+ kuko mwanesheje umubi.+ Ndabandikiye namwe bana bato,+ kuko mwamenye Data.+
14 Ndabandikiye namwe ba se+ kuko mwamenye uwabayeho uhereye mu ntangiriro.+ Ndabandikiye namwe basore, kuko mufite imbaraga,+ ijambo ry’Imana rikaba riguma muri mwe+ kandi mukaba mwaranesheje umubi.+
15 Ntimugakunde isi cyangwa ibintu biri mu isi.+ Iyo umuntu akunda isi, gukunda Data ntibiba biri muri we,+
16 kuko ibintu byose biri mu isi,+ ari irari ry’umubiri,+ ari irari ry’amaso+ no kurata ibyo umuntu atunze,+ bidaturuka kuri Data ahubwo bituruka mu isi.+
17 Byongeye kandi, isi irashirana n’irari ryayo,+ ariko ukora ibyo Imana ishaka+ ahoraho iteka ryose.+
18 Bana bato, iki ni igihe cya nyuma,+ kandi nk’uko mwumvise ko antikristo azaza,+ n’ubu hariho ba antikristo benshi,+ ibyo akaba ari byo bitumenyesha ko iki ari igihe cya nyuma.
19 Bavuye muri twe, ariko ntibari abacu,+ kuko iyo baba abacu, baba baragumanye natwe.+ Ariko batuvuyemo kugira ngo bigaragare ko atari ko bose ari abacu.+
20 Uwera yabasutseho umwuka we,+ mwese mufite ubumenyi.+
21 Ndabandikiye, atari ukubera ko mutazi ukuri,+ ahubwo ari ukubera ko mukuzi,+ kandi akaba ari nta kinyoma gituruka mu kuri.+
22 None se umunyabinyoma ni nde wundi utari uhakana ko Yesu ari Kristo?+ Uwo ni we antikristo,+ ni we uhakana Data n’Umwana.+
23 Umuntu wese uhakana Umwana ntaba afite na Data.+ Uwatura+ akemera ko yizera Umwana, aba afite na Data.+
24 Naho mwebwe, mureke icyo mwumvise uhereye mu ntangiriro kigume muri mwe.+ Icyo mwumvise uhereye mu ntangiriro nikiguma muri mwe, nanone muzakomeza kunga ubumwe+ n’Umwana kandi mwunge ubumwe na Data.+
25 Byongeye kandi, iki ni cyo we ubwe yadusezeranyije: ni ubuzima bw’iteka.+
26 Ibi mbibandikiye ku bw’abagerageza kubayobya.+
27 Imana yabasutseho umwuka+ wayo kandi uwo mwuka mwahawe uguma muri mwe; ntimugikeneye ko hagira ubigisha.+ Ariko uko gusukwaho umwuka ni uk’ukuri,+ si ukw’ikinyoma, kandi ni ko kubigisha ibintu byose.+ Mukomeze kunga ubumwe+ na we nk’uko umwuka wabibigishije.
28 None rero bana bato,+ mukomeze kunga ubumwe+ na we, kugira ngo ubwo azagaragazwa+ tuzabe dufite ubushizi bw’amanga,+ tudafite ikimwaro ngo duhunge mu gihe cyo kuhaba kwe.+
29 Niba muzi ko akiranuka,+ muzi ko n’umuntu wese ukora ibyo gukiranuka yabyawe na we.+