1 Yohana 1:1-10

1  Tubandikiye tubamenyesha ibyerekeye uwariho uhereye mu ntangiriro,+ uwo twumvise,+ uwo twabonye n’amaso yacu,+ uwo twitegereje+ neza tukamukoraho n’intoki zacu,+ watuzaniye ijambo ritanga ubuzima.+  (Koko rero, ubuzima bwaragaragaye,+ kandi twabonye ubuzima bw’iteka+ bwakomotse kuri Data, ubwo twagaragarijwe, none turabuhamya+ kandi turabubabwira.)  Ibyo twabonye kandi twumvise ni byo tubabwira namwe,+ kugira ngo namwe mufatanye natwe.+ Byongeye kandi, natwe dufatanyije+ na Data hamwe n’Umwana we Yesu Kristo.+  Tubandikiye ibyo kugira ngo ibyishimo byacu byuzure.+  Ubu ni bwo butumwa twamwumvanye kandi ni bwo tubatangariza,+ ko Imana ari umucyo+ kandi ko nta mwijima uba muri yo.+  Niba tuvuga tuti “dufatanyije na yo,” nyamara tugakomeza kugendera mu mwijima,+ tuba tubeshya tudakurikiza ukuri.+  Icyakora niba tugendera mu mucyo nk’uko na yo ubwayo iba mu mucyo,+ tuba dufatanyije na bagenzi bacu+ kandi amaraso+ y’Umwana wayo Yesu atwezaho+ icyaha cyose.+  Niba tuvuga tuti “nta cyaha dufite,”+ tuba twishuka,+ kandi ukuri kuba kutari muri twe.  Niba twatura ibyaha byacu,+ ni iyo kwizerwa kandi irakiranuka: izatubabarira ibyaha byacu, itwezeho gukiranirwa kose.+ 10  Niba tuvuga tuti “nta cyaha twakoze,” tuba tuyihinduye umunyabinyoma, kandi ijambo ryayo ntiriba riri muri twe.+

Ibisobanuro ahagana hasi