1 Timoteyo 4:1-16
4 Icyakora, amagambo yahumetswe n’Imana avuga rwose ko mu bihe bya nyuma+ bamwe bazagwa bakava+ mu byo kwizera, bakita ku magambo ayobya+ yahumetswe n’abadayimoni n’inyigisho zabo,+
2 bayobejwe n’uburyarya bw’abantu bavuga ibinyoma,+ bafite inkovu mu mitimanama yabo+ nk’iz’ubushye bw’icyuma gishyiraho ikimenyetso.
3 Babuzanya gushyingiranwa,+ bagategeka abantu kutarya ibyokurya+ Imana yaremye,+ kandi yarabiremye ngo abafite ukwizera+ kandi bazi neza ukuri bajye babirya bashima.
4 Impamvu y’ibyo ni uko icyaremwe n’Imana cyose ari cyiza,+ kandi nta kintu gikwiriye kujugunywa+ iyo cyakiranywe ishimwe,+
5 kuko cyezwa binyuze ku ijambo ry’Imana n’isengesho.
6 Nugira abavandimwe izi nama, uzaba uri umukozi mwiza wa Kristo Yesu, wagaburiwe amagambo yo kwizera n’inyigisho nziza+ wagiye ukurikiza ubyitondeye.+
7 Ariko ugendere kure imigani y’ibinyoma+ ikerensa ibyera, iyo abakecuru baca. Ahubwo witoze ufite intego yo kwiyegurira Imana.+
8 Imyitozo y’umubiri igira umumaro muri bike, ariko kwiyegurira Imana+ bigira umumaro muri byose,+ kuko bikubiyemo isezerano ry’ubuzima bwa none n’ubuzaza.+
9 Ayo magambo+ ni ayo kwizerwa kandi akwiriye kwemerwa rwose.
10 Ibyo ni byo duhatanira kugeraho dukorana umwete,+ kuko ibyiringiro byacu+ bishingiye ku Mana nzima, yo Mukiza+ w’abantu b’ingeri zose,+ cyane cyane w’abizerwa.+
11 Ukomeze gutanga ayo mategeko+ no kuyigisha.+
12 Ntihakagire umuntu uhinyura ubusore bwawe.+ Ahubwo ubere icyitegererezo+ abizerwa+ mu byo uvuga, mu myifatire yawe, mu rukundo, mu kwizera no mu kuba indakemwa.+
13 Mu gihe ntarakugeraho, ukomeze kugira umwete wo gusomera+ mu ruhame+ no gutanga inama no kwigisha.
14 Ntugapfobye impano+ ikurimo, iyo wahawe binyuze ku buhanuzi,+ n’igihe inteko y’abasaza yakurambikagaho ibiganza.+
15 Ibyo ujye ubitekerezaho,+ abe ari byo uhugiramo kugira ngo amajyambere yawe+ agaragarire bose.
16 Ujye uhora wirinda wowe ubwawe+ n’inyigisho wigisha.+ Ukomere kuri ibyo bintu, kuko nubigenza utyo uzikiza, ugakiza n’abakumva.+