1 Samweli 9:1-27

9  Hari umugabo wo mu Babenyamini witwaga Kishi,+ akaba mwene Abiyeli, mwene Serori, mwene Bekorati, mwene Afiya w’Umubenyamini.+ Kishi uwo yari umuntu ukomeye kandi ukize.+  Yari afite umuhungu witwaga Sawuli,+ akaba umusore mwiza cyane. Nta we bari bahwanyije uburanga mu Bisirayeli, kandi mu gihagararo, umuremure muri bose yamugeraga ku rutugu.+  Umunsi umwe indogobe+ za Kishi se wa Sawuli zirazimira. Kishi abwira umuhungu we Sawuli ati “fata umwe mu bagaragu, mugende mujye gushakisha izo ndogobe.”  Baragenda banyura mu karere k’imisozi miremire ya Efurayimu,+ banyura no mu karere ka Shalisha,+ ariko ntibazibona. Banyura mu karere ka Shalimu na ho barazibura. Banyura mu gihugu cy’Ababenyamini, ariko na ho ntibazibona.  Bageze mu karere ka Sufi, Sawuli abwira umugaragu we ati “ngwino dusubire imuhira, hato data atareka guhangayikira indogobe agasigara ari twe ahangayikiye.”+  Ariko uwo mugaragu aramubwira ati “dore muri uyu mugi hari umuntu w’Imana+ kandi wubahwa cyane. Ibyo avuze byose birasohora rwose.+ None reka tujyeyo, ahari yatubwira aho twakwerekeza.”  Sawuli abwira umugaragu we ati “none se tugiyeyo twamushyira iki?+ Imigati yashize mu mpago zacu kandi nta n’ikintu dufite cyo guha umuntu w’Imana y’ukuri ho impano.+ Hari icyo dufite se?”  Uwo mugaragu asubiza Sawuli ati “hano mfite icya kane cya shekeli*+ y’ifeza. Ndagiha uwo muntu w’Imana y’ukuri, atubwire aho twerekeza.”  (Kera muri Isirayeli iyo umuntu yabaga agiye gushaka Imana, yaravugaga ati “nimuze tujye kwa bamenya.”+ Abitwa abahanuzi muri iki gihe, kera bitwaga ba bamenya.) 10  Sawuli abwira umugaragu we ati “uvuze neza rwose!+ Ngwino tugende.” Baragenda bajya mu mugi aho umuntu w’Imana y’ukuri yari ari. 11  Bazamutse mu kayira kagana mu mugi, bahura n’abakobwa bari basohotse bagiye kuvoma.+ Barababaza bati “bamenya+ ari ino?” 12  Abo bakobwa barabasubiza bati “ari ino. Dore ari hariya imbere. Ahubwo nimwihute! Uyu munsi yaje mu mugi kuko ari butambire abantu igitambo+ ahantu hirengeye ho gusengera.+ 13  Nimugera mu mugi, murahita mumubona atarazamuka ngo ajye kurira ahantu hirengeye ho gusengera. Abantu ntibashobora kurya atarahagera kuko ari we uha umugisha igitambo.+ Iyo arangije, abatumiwe batangira kurya. None nimuzamuke kuko muri buhite mumubona.” 14  Nuko barazamuka bajya mu mugi. Bakigera mu mugi rwagati, bahura na Samweli asohotse agiye ahantu hirengeye ho gusengera. 15  Umunsi umwe mbere y’uko Sawuli aza, Yehova yari yahishuriye+ Samweli ati 16  “ejo nk’iki gihe nzakoherereza umuntu wo mu gihugu cy’Ababenyamini.+ Uzamusukeho amavuta+ kugira ngo abe umutware w’ubwoko bwanjye bwa Isirayeli. Azakiza ubwoko bwanjye amaboko y’Abafilisitiya,+ kuko nabonye akababaro k’ubwoko bwanjye, kandi gutaka kwabo kukaba kwarangezeho.”+ 17  Samweli abonye Sawuli, Yehova aramubwira ati “uyu ni wa muntu nakubwiye nti ‘uyu ni we uzategeka ubwoko bwanjye.’ ”+ 18  Sawuli yegera Samweli mu marembo, aramubaza ati “ntiwandangira aho inzu ya bamenya iri?” 19  Samweli asubiza Sawuli ati “ni jye bamenya. Jya imbere tuzamuke tujye ahantu hirengeye ho gusengera. Uyu munsi musangire nanjye,+ ejo mu gitondo nzagusezerera kandi nzakubwira ibyo ushaka kumenya byose.+ 20  Naho za ndogobe zimaze iminsi itatu zarazimiye,+ ntizongere kuguhangayikisha;+ zabonetse. None se ibintu byose byifuzwa byo muri Isirayeli ni ibya nde?+ Si ibyawe n’inzu ya so yose?” 21  Sawuli aramusubiza ati “ese si ndi Umubenyamini, umuryango muto kurusha iyindi+ yose muri Isirayeli?+ Ese inzu yacu si yo yoroheje kurusha izindi zose mu muryango wa Benyamini?+ None kuki umbwiye amagambo nk’ayo?”+ 22  Samweli afata Sawuli n’umugaragu we abajyana mu cyumba bariramo, abicaza imbere+ y’abandi bose bari batumiwe; bari abantu nka mirongo itatu. 23  Samweli abwira umutetsi ati “zana wa mugabane naguhaye, nkakubwira nti ‘izi ube uzishyize ku ruhande.’ ” 24  Umutetsi ahita aterura itako n’inyama zaryo abishyira imbere ya Sawuli. Samweli aravuga ati “ibi ni ibyo bakubikiye. Bishyire imbere yawe urye, kuko ari ibyo bakubikiye uyu munsi kugira ngo usangire n’abatumiwe.” Uwo munsi Sawuli asangira na Samweli. 25  Hanyuma baramanuka bava ahantu hirengeye ho gusengera+ bajya mu mugi, Samweli akomeza kuganirira na Sawuli hejuru y’inzu.+ 26  Bazinduka kare umuseke utambitse, Samweli ahamagara Sawuli ngo aze hejuru y’inzu, aramubwira ati “itegure kugira ngo ngusezerere.” Sawuli aritegura maze we na Samweli barasohoka. 27  Bakimanuka mu nkengero z’umugi, Samweli abwira Sawuli ati “bwira umugaragu+ wawe atambuke agende imbere yacu; naho wowe, hagarara nkubwire ibyo Imana yavuze.” Nuko uwo mugaragu abanyuraho.

Ibisobanuro ahagana hasi