1 Samweli 8:1-22
8 Samweli amaze gusaza ashyiraho+ abahungu be ngo babe abacamanza ba Isirayeli.
2 Umuhungu we w’imfura yitwaga Yoweli,+ uw’ubuheta akitwa Abiya.+ Baciraga imanza i Beri-Sheba.
3 Abahungu be ntibagendeye mu nzira ze,+ ahubwo bishakiraga indamu mbi,+ bakemera impongano+ kandi bakagoreka imanza.+
4 Amaherezo abakuru b’Abisirayeli+ bose barakorana basanga Samweli i Rama,
5 baramubwira bati “dore umaze gusaza kandi abahungu bawe ntibagendera mu nzira zawe. None rero, utwimikire umwami+ uzajya aducira imanza nk’uko bimeze ku yandi mahanga yose.”
6 Ariko Samweli abona ko ibyo ari bibi, kuko bari bavuze bati “duhe umwami uzajya aducira imanza.” Nuko Samweli asenga Yehova.+
7 Yehova abwira Samweli+ ati “ibyo abo bantu bakubwira byose ubumvire+ kuko atari wowe banze, ahubwo ni jye banze ko mbabera umwami.+
8 Bagukoreye nk’ibyo bagiye bakora uhereye umunsi nabakuriye mu gihugu cya Egiputa+ ukageza none, kuko bagiye banta+ bagakorera izindi mana.+
9 None rero ubumvire, ariko ubaburire, ubabwire uburenganzira umwami uzabategeka azaba abafiteho.”+
10 Samweli abwira abantu basabaga umwami amagambo Yehova yavuze yose.
11 Arababwira ati “dore uburenganzira+ umwami uzabategeka azaba abafiteho: azafata abahungu banyu abagire abe,+ abashyire ku magare+ ye no mu bagendera ku mafarashi ye,+ kandi bamwe bazajya biruka imbere y’amagare ye;+
12 azabagira abatware b’ibihumbi+ n’abatware b’abantu mirongo itanu;+ bamwe azabagira abahinzi be+ n’abasaruzi be,+ abo kumucurira intwaro+ n’abo kumucurira ibikoresho by’amagare ye.+
13 Abakobwa banyu azabafata bajye bamukorera imibavu, bamutekere kandi bamukorere imigati.+
14 Azafata imirima yanyu, inzabibu+ zanyu n’imirima yanyu y’imyelayo,+ ibyiza kurusha ibindi, abihe abagaragu be.
15 Azafata icya cumi+ cy’ibyeze mu mirima yanyu no mu nzabibu zanyu, abihe abatware b’ibwami+ n’abagaragu be.
16 Azafata abagaragu n’abaja banyu n’amashyo y’inka zanyu nziza kurusha izindi n’indogobe zanyu, abikoreshe mu mirimo ye.+
17 Azajya abaka kimwe cya cumi cy’imikumbi+ yanyu kandi namwe muzaba abagaragu be.
18 Uwo munsi muzaboroga bitewe n’umwami+ muzaba mwaritoranyirije, ariko nta cyo Yehova azabasubiza.”+
19 Icyakora abantu banga kumvira Samweli,+ baravuga bati “oya, turashaka umwami uzadutegeka,
20 tukamera nk’andi mahanga yose.+ Umwami wacu azajya aducira imanza kandi atujye imbere mu ntambara tuzarwana.”
21 Samweli atega amatwi amagambo yose abantu bavuze, hanyuma ayabwira Yehova.+
22 Yehova abwira Samweli ati “ubumvire, ubashakire umwami uzabategeka.”+ Nuko Samweli abwira Abisirayeli ati “buri wese nasubire mu mugi w’iwabo.”