1 Samweli 7:1-17
7 Nuko Abaturage b’i Kiriyati-Yeyarimu+ baraza bazamukana isanduku ya Yehova, bayijyana mu rugo rwa Abinadabu+ ku musozi. Umuhungu we Eleyazari ni we bereje kurinda isanduku ya Yehova.
2 Isanduku yageze i Kiriyati-Yeyarimu ihamara igihe kirekire cyane kingana n’imyaka makumyabiri. Muri icyo gihe ab’inzu ya Isirayeli bose bajyaga kuganyira Yehova.+
3 Samweli abwira ab’inzu ya Isirayeli bose ati “niba koko mugarukiye Yehova+ n’umutima wanyu wose, mukure muri mwe+ imana z’amahanga n’ibishushanyo bya Ashitoreti,+ mwerekeze imitima yanyu kuri Yehova mudakebakeba, mube ari we mukorera wenyine;+ na we azabakiza amaboko y’Abafilisitiya.”+
4 Abisirayeli bajugunya Bayali+ n’ibishushanyo bya Ashitoreti,+ bakorera Yehova wenyine.
5 Samweli aravuga ati “mukoranyirize Abisirayeli+ bose i Misipa+ kugira ngo mbingingire+ Yehova.”
6 Bakoranira i Misipa, uwo munsi biyiriza ubusa,+ bakajya bavoma amazi bakayasuka imbere ya Yehova. Bavugira aho hantu bati “twacumuye kuri Yehova.”+ Samweli acira Abisirayeli imanza+ i Misipa.
7 Abafilisitiya bamenye ko Abisirayeli bakoraniye i Misipa, abami biyunze+ b’Abafilisitiya barazamuka batera Abisirayeli. Abisirayeli babyumvise bashya ubwoba bitewe n’Abafilisitiya.+
8 Abisirayeli babwira Samweli bati “ntuceceke, komeza gutakambira Yehova Imana yacu kugira ngo adufashe,+ adukize amaboko y’Abafilisitiya.”
9 Samweli afata umwana w’intama utaracuka, awutamba ho igitambo gikongorwa n’umuriro, igitambo giturwa Yehova cyose uko cyakabaye.+ Samweli yinginga Yehova ngo afashe Abisirayeli,+ maze Yehova aramusubiza.+
10 Nuko igihe Samweli yatambaga igitambo gikongorwa n’umuriro, Abafilisitiya begera Abisirayeli ngo barwane. Uwo munsi Yehova ahindisha inkuba cyane+ hejuru y’Abafilisitiya abacamo igikuba,+ batsindirwa imbere y’Abisirayeli.+
11 Abisirayeli bava i Misipa birukankana Abafilisitiya, babica umugenda kugeza mu majyepfo ya Beti-Kari.
12 Hanyuma Samweli afata ibuye+ arishinga hagati y’i Misipa n’i Yeshana, aryita Ebenezeri. Aravuga ati “Yehova yaradutabaye kugeza ubu.”+
13 Nguko uko Abafilisitiya baneshejwe ntibongera kuvogera igihugu cy’Abisirayeli.+ Ukuboko kwa Yehova gukomeza kurwanya Abafilisitiya mu minsi yose Samweli yari akiriho.+
14 Abisirayeli bisubiza imigi Abafilisitiya bari barabanyaze, kuva Ekuroni kugeza i Gati. Bishubije utwo turere batwambuye Abafilisitiya.
Abisirayeli n’Abamori babana amahoro.+
15 Samweli akomeza kuba umucamanza wa Isirayeli iminsi yose yo kubaho kwe.+
16 Uko umwaka utashye, yajyaga i Beteli,+ i Gilugali+ n’i Misipa,+ agacira Abisirayeli+ imanza muri iyo migi yose.
17 Ariko yagarukaga i Rama+ kuko ari ho hari urugo rwe, kandi na ho yahaciraga imanza Abisirayeli. Ahubakira Yehova igicaniro.+