1 Samweli 6:1-21

6  Isanduku+ ya Yehova imara mu gihugu cy’Abafilisitiya amezi arindwi.  Abafilisitiya bahamagara abatambyi n’abapfumu+ barababwira bati “isanduku ya Yehova tuyigire dute? Nimutubwire icyo twayoherezanya na cyo ngo ijye aho yahoze.”  Barabasubiza bati “nimwohereza isanduku y’Imana ya Isirayeli ngo isubireyo, ntimuyohereze itajyanye n’ituro, kuko mugomba gutambira Imana igitambo cyo gukuraho urubanza rw’icyaha.+ Ibyo ni byo bizatuma mukira kandi musobanukirwe impamvu ukuboko kw’Imana kutabavagaho.”  Abami b’Abafilisitiya barabaza bati “ni ikihe gitambo cyo gukuraho urubanza rw’icyaha tugomba gutura Imana?” Abandi barabasubiza bati “mushake ibishushanyo bitanu by’ibibyimba bicuzwe muri zahabu n’ibishushanyo bitanu by’imbeba bicuzwe muri zahabu, nk’uko umubare w’abami biyunze+ b’Abafilisitiya uri, kuko buri wese muri mwe n’abami banyu biyunze mwibasiwe n’icyorezo kimwe.  Muzacure ibishushanyo by’ibibyimba n’ibishushanyo by’imbeba+ zayogoje igihugu cyanyu, kandi muzahe icyubahiro+ Imana ya Isirayeli. Ahari yazabakuraho ukuboko kwayo, mwe n’igihugu cyanyu n’imana yanyu.+  Kuki mwakwinangira umutima nk’uko Egiputa na Farawo binangiye umutima?+ Ese Imana imaze kubahana bikomeye,+ si bwo baretse Abisirayeli bakagenda?+  None rero, nimukore igare rishya+ mufate n’inka ebyiri zonsa zitigeze ziheka umugogo,+ muzizirikeho iryo gare maze izazo muzisubize mu kiraro.  Mufate isanduku ya Yehova muyishyire kuri iryo gare, mufate na bya bishushanyo bya zahabu+ byo gutambira Imana igitambo cyo gukuraho urubanza rw’icyaha,+ mubishyire mu gasanduku iruhande rwayo. Hanyuma muyohereze igende.  Muzitegereze murebe: nizamuka umuhanda werekeza mu gihugu yaturutsemo, i Beti-Shemeshi,+ tuzamenya ko ari Imana yaduteje ibi bibi byose. Ariko niterekezayo, tuzamenya ko atari ukuboko kwayo kwadukozeho, ahubwo ko ari ibyago byatugwiririye.”+ 10  Nuko baragenda babigenza batyo. Bafata inka ebyiri zonsa bazizirikaho igare, izazo bazifungirana mu kiraro. 11  Hanyuma bashyira isanduku ya Yehova kuri iryo gare,+ bashyiraho na ka gasanduku karimo bya bishushanyo by’imbeba bicuzwe muri zahabu, n’ibishushanyo by’ibibyimba byabo. 12  Izo nka ziboneza inzira igana i Beti-Shemeshi.+ Zigenda zabira inzira yose zikurikiye inzira y’igihogere, ntizakatira iburyo cyangwa ibumoso. Hagati aho, abami biyunze+ b’Abafilisitiya bakomeje kuzikurikira kugera ku rugabano rw’i Beti-Shemeshi. 13  Abaturage b’i Beti-Shemeshi basaruraga ingano+ mu kibaya. Nuko bubuye amaso babona iyo Sanduku, barishima cyane kuko bayibonye. 14  Iryo gare rigeze mu murima wa Yosuwa w’i Beti-Shemeshi rihagarara aho, iruhande rw’ibuye rinini cyane. Basa imbaho zari zikoze iryo gare, maze za nka+ bazitambira Yehova ho igitambo gikongorwa n’umuriro.+ 15  Abalewi+ bamanura isanduku ya Yehova na ka gasanduku kari kumwe na yo karimo ibishushanyo bya zahabu, bayishyira kuri rya buye rinini. Abaturage b’i Beti-Shemeshi+ batamba ibitambo bikongorwa n’umuriro, kandi uwo munsi bakomeza gutambira Yehova ibitambo. 16  Ba bami batanu biyunze+ b’Abafilisitiya barabibona, nuko uwo munsi basubira muri Ekuroni. 17  Uyu ni wo mubare w’ibishushanyo by’ibibyimba bicuzwe muri zahabu Abafilisitiya batuye Yehova ho igitambo cyo gukuraho urubanza rw’icyaha:+ Ashidodi+ kimwe, Gaza+ kimwe, Ashikeloni+ kimwe, Gati+ kimwe na Ekuroni+ kimwe. 18  Ibishushanyo by’imbeba bicuzwe muri zahabu byanganaga n’umubare w’imigi yose y’Abafilisitiya yategekwaga n’abami batanu biyunze, kuva ku migi igoswe n’inkuta kugeza ku midugudu itagoswe n’inkuta. Rya buye rinini bateretseho isanduku ya Yehova, ni igihamya kiri mu murima wa Yosuwa w’i Beti-Shemeshi kugeza n’uyu munsi. 19  Nuko Imana yica abaturage b’i Beti-Shemeshi+ ibaziza ko barebye isanduku ya Yehova. Yica abantu mirongo irindwi (abantu ibihumbi mirongo itanu*), maze abantu bajya mu cyunamo kuko Yehova yari yabishemo abantu benshi cyane.+ 20  Hanyuma abaturage b’i Beti-Shemeshi baravuga bati “ni nde uzashobora guhagarara imbere ya Yehova, Imana yera?+ Mbese ntishobora kuva muri twe igasanga abandi?”+ 21  Amaherezo bohereza intumwa ku baturage b’i Kiriyati-Yeyarimu+ barababwira bati “Abafilisitiya bagaruye isanduku ya Yehova. Nimumanuke muze muyitware.”+

Ibisobanuro ahagana hasi