1 Samweli 5:1-12
5 Abafilisitiya bafata isanduku+ y’Imana y’ukuri bayikura muri Ebenezeri bayijyana muri Ashidodi,+
2 bayinjiza mu rusengero rwa Dagoni, bayishyira iruhande rwa Dagoni.+
3 Bukeye bwaho, Abanyashidodi bazindutse kare mu gitondo basanga Dagoni yaguye yubamye imbere y’isanduku ya Yehova.+ Begura Dagoni bayisubiza mu mwanya wayo.+
4 Ku munsi ukurikiyeho, babyutse kare mu gitondo basanga Dagoni yaguye yubamye imbere y’isanduku ya Yehova, umutwe n’ibiganza byacitse, byaguye mu muryango w’urusengero.+ Yari isigaranye igice gisa n’ifi gusa.*
5 Ni yo mpamvu kugeza n’uyu munsi abatambyi ba Dagoni, kimwe n’abandi bantu bose binjira mu rusengero rwa Dagoni, batajya bakandagira mu muryango w’urusengero rwa Dagoni rwo muri Ashidodi.
6 Ukuboko kwa Yehova+ kuremerera Abanyashidodi n’abo mu turere twaho, bacikamo igikuba kandi kubateza ibibyimba.*+
7 Abanyashidodi babonye bigenze bityo, baravuga bati “isanduku y’Imana ya Isirayeli ntikomeze kuba muri twe, kuko ukuboko kwayo kwatwibasiye, kukibasira n’imana yacu Dagoni.”+
8 Bohereza intumwa bakoranya abami biyunze b’Abafilisitiya bose, barabaza bati “isanduku y’Imana ya Isirayeli tuyigire dute?” Amaherezo baravuga bati “reka twohereze isanduku y’Imana ya Isirayeli i Gati.”+ Nuko isanduku y’Imana ya Isirayeli bayohereza i Gati.
9 Bamaze kuyigezayo, ukuboko kwa Yehova+ kumerera nabi abo muri uwo mugi kubatera kuvurungana cyane, yibasira abantu bo muri uwo mugi kuva ku muntu ukomeye kugeza ku woroheje, batangira kurwara ibibyimba.+
10 Iyo sanduku y’Imana y’ukuri bayohereza muri Ekuroni.+ Ikigera muri Ekuroni, Abanyekuroni batera hejuru bati “bazanye hano isanduku y’Imana ya Isirayeli kugira ngo batwicishe, twe n’abantu bacu.”+
11 Nuko bohereza intumwa bakoranya abami biyunze b’Abafilisitiya bose, baravuga bati “reka twohereze isanduku y’Imana ya Isirayeli isubire aho yahoze kugira ngo itatwica, twe n’abantu bacu.” Mu mugi wose hari hateye umuvurungano utewe n’urupfu,+ kuko ukuboko kw’Imana y’ukuri kwari kwabaremereye cyane.+
12 Abatarapfuye barwaye ibibyimba.+ Gutakamba+ kw’abantu bo muri uwo mugi kwarazamukaga kukagera mu ijuru.