1 Samweli 4:1-22
4 Samweli akomeza kugeza ijambo ry’Imana ku Bisirayeli.
Nuko Abisirayeli bajya ku rugamba kurwana n’Abafilisitiya, bashinga ibirindiro hafi ya Ebenezeri,+ Abafilisitiya na bo bashinga ibirindiro muri Afeki.+
2 Abafilisitiya birema inteko+ barwana n’Abisirayeli, urugamba rukomerera Abisirayeli, batsindirwa imbere y’Abafilisitiya.+ Abafilisitiya bicira ku rugamba Abisirayeli bagera ku bihumbi bine.
3 Ingabo zisubiye mu nkambi, abakuru ba Isirayeli baravuga bati “kuki uyu munsi Yehova yadutsindiye imbere y’Abafilisitiya?+ Nimucyo dukure isanduku y’isezerano rya Yehova+ i Shilo tuyizane hagati yacu idukize amaboko y’abanzi bacu.”
4 Nuko rubanda bohereza abantu i Shilo bazana isanduku y’isezerano rya Yehova nyir’ingabo wicara ku bakerubi.+ Abahungu babiri ba Eli, Hofuni na Finehasi, bari kumwe n’iyo sanduku y’isezerano ry’Imana y’ukuri.+
5 Isanduku y’isezerano rya Yehova ikigera mu nkambi, Abisirayeli bose barasakuza cyane+ maze isi iratigita.
6 Abafilisitiya bumvise urwo rusaku barabaza bati “urwo rusaku+ rwinshi ruri mu nkambi y’Abaheburayo ni urw’iki?” Amaherezo bamenya ko isanduku ya Yehova yaje mu nkambi.
7 Abafilisitiya bagira ubwoba baravuga bati “Imana yaje mu nkambi!”+ Barongera bati “tugushije ishyano kuko ikintu nk’icyo kitigeze kubaho!
8 Tugushije ishyano! Ni nde uzadukiza amaboko y’iyo Mana ikomeye? Iyo Mana ni yo yateje Egiputa ibyago bitandukanye mu butayu.+
9 Mwa Bafilisitiya mwe, nimugire ubutwari kandi mube abagabo, kugira ngo mutazaba abacakara b’Abaheburayo nk’uko na bo babaye abacakara banyu.+ Mube abagabo, murwane!”
10 Nuko Abafilisitiya bararwana maze Abisirayeli baratsindwa,+ buri wese ahungira mu ihema rye.+ Babicamo abantu benshi cyane+ ku buryo mu Bisirayeli hapfuye abagabo ibihumbi mirongo itatu bigenza.+
11 Isanduku y’Imana irafatwa,+ n’abahungu babiri ba Eli, Hofuni na Finehasi, barapfa.+
12 Uwo munsi, umugabo umwe wo mu Babenyamini ava ku rugamba agenda yiruka agera i Shilo, ahagera yashishimuye imyambaro ye+ kandi yiteye umukungugu mu mutwe.+
13 Ahageze asanga Eli yicaye ku ntebe iruhande rw’umuhanda, ategereje, kuko umutima we wari wahiye ubwoba bitewe n’isanduku y’Imana y’ukuri.+ Uwo mugabo abwira abo mu mugi iyo nkuru, maze umugi wose ucura umuborogo.
14 Eli yumva urusaku rw’uwo muborogo. Ni ko kubaza ati “urwo rusaku rw’umuvurungano ni urw’iki?”+ Uwo mugabo ubwe aza yihuta kugira ngo abimenyeshe Eli.
15 (Icyo gihe Eli yari afite imyaka mirongo cyenda n’umunani. Amaso ye yari yarahumye atakibona.)+
16 Uwo mugabo abwira Eli ati “ni jye uje mvuye ku rugamba. Uyu munsi naje mpunze mvuye ku rugamba.” Eli aramubaza ati “byagenze bite se mwana wa?”
17 Uwari uzanye iyo nkuru aramusubiza ati “Abisirayeli bahunze Abafilisitiya, kandi batakaje ingabo nyinshi.+ Abahungu bawe bombi, Hofuni na Finehasi,+ bapfuye kandi isanduku y’Imana y’ukuri yanyazwe.”+
18 Uwo mugabo avuze iby’isanduku y’Imana y’ukuri, Eli ahita ahubuka ku ntebe yari yicayeho agwa agaramye iruhande rw’amarembo, akuba ijosi arapfa, kuko yari ashaje kandi yiremereye. Yari amaze imyaka mirongo ine ari umucamanza wa Isirayeli.
19 Umukazana we, umugore wa Finehasi, yari atwite ari hafi kubyara. Yumvise inkuru y’uko isanduku y’Imana y’ukuri yafashwe, kandi ko umugabo we na sebukwe bapfuye, ahita apfukama atangira kubyara kuko ibise byari bimufashe bimutunguye.+
20 Ari hafi gupfa, umugore wari iruhande rwe aramubwira ati “ntugire ubwoba kuko ubyaye umuhungu.”+ Ariko undi ntiyamusubiza kandi ntiyabyitaho.
21 Ahubwo yita uwo mwana Ikabodi+ agira ati “icyubahiro cyavuye muri Isirayeli kijya mu bunyage,”+ yerekeza ku isanduku y’Imana y’ukuri yari yafashwe no kuri sebukwe n’umugabo we.+
22 Aravuga ati “icyubahiro cyavuye muri Isirayeli kijya mu bunyage,+ kuko isanduku y’Imana y’ukuri yafashwe.”+