1 Samweli 30:1-31
30 Ku munsi wa gatatu, igihe Dawidi n’ingabo ze bari mu nzira basubira i Sikulagi,+ Abamaleki+ bateye mu majyepfo n’i Sikulagi, barimbura i Sikulagi kandi barahatwika.
2 Batwara abagore ho iminyago+ hamwe n’abantu bari muri uwo mugi bose, uhereye ku muto ukageza ku mukuru. Nta n’umwe bishe, ahubwo barabashoreye barabajyana.
3 Dawidi n’ingabo ze bageze mu mugi basanga bawutwitse, abagore babo n’abahungu babo n’abakobwa babo babajyanye ho iminyago.
4 Dawidi n’ingabo ze batera hejuru bararira,+ kugeza aho batari bagifite imbaraga zo kurira.
5 Abagore babiri ba Dawidi, Ahinowamu+ w’i Yezereli na Abigayili+ wari muka Nabali w’i Karumeli, na bo bari bajyanywe ho iminyago.
6 Dawidi agira agahinda kenshi cyane,+ kuko abantu bari bavuze ko bamutera amabuye.+ Bari bababaye cyane+ bitewe n’abahungu babo n’abakobwa babo. Nuko Dawidi arikomeza abifashijwemo na Yehova Imana ye.+
7 Dawidi abwira Abiyatari+ umutambyi mwene Ahimeleki ati “ndakwinginze, nzanira efodi.”+ Abiyatari azanira Dawidi efodi.
8 Dawidi abaza Yehova+ ati “ese nkurikire uyu mutwe w’abanyazi? Ese nzabafata?” Aramusubiza+ ati “bakurikire, kuko uzabafata kandi ukagaruza ibyo banyaze.”+
9 Dawidi n’ingabo ze magana atandatu+ bahita bahaguruka baragenda bagera mu kibaya cya Besori, maze bamwe muri bo basigara aho.
10 Dawidi akomeza kubakurikira+ ari hamwe n’ingabo magana ane, ariko ingabo magana abiri zisigara aho, kuko zari zarushye zikananirwa kwambuka ikibaya cya Besori.+
11 Baza gusanga umugabo w’Umunyegiputa+ mu gasozi, bamushyira Dawidi. Bamuha umugati ararya, bamuha n’amazi aranywa.
12 Bamuha n’igice cy’akabumbe k’imbuto z’imitini n’utugati tubiri dukozwe mu mizabibu.+ Arabirya agarura ubuyanja,+ kuko yari amaze iminsi itatu n’amajoro atatu atarya atanywa.
13 Dawidi aramubaza ati “uri uwa nde kandi se uri uwa he?” Undi aramusubiza ati “ndi Umunyegiputa, umugaragu w’umugabo w’Umwamaleki. Databuja yarantaye kuko hashize iminsi itatu mfashwe n’indwara.+
14 Ni twe twagabye igitero mu majyepfo y’akarere k’Abakereti,+ mu karere k’u Buyuda no mu majyepfo y’akarere ka Kalebu.+ Ni twe twatwitse Sikulagi.”
15 Dawidi aramubaza ati “ese wajya kunyereka aho uwo mutwe w’abanyazi uri?” Aramusubiza ati “ndahira+ Imana ko utazanyica cyangwa ngo unshyikirize databuja,+ nanjye ndajya kuhakwereka.”
16 Nuko aramujyana,+ basanga abo banyazi banyanyagiye aho hantu hose, barya banywa, bari mu birori+ byo kwishimira ko bavanye iminyago myinshi mu gihugu cy’Abafilisitiya no mu gihugu cy’u Buyuda.+
17 Dawidi atangira kubica kuva mu rukerera kugeza nimugoroba, arabarimbura ntihagira n’umwe urokoka,+ uretse abasore magana ane buriye ingamiya bagahunga.
18 Dawidi agaruza ibyo Abamaleki bari banyaze byose,+ arokora n’abagore be babiri.
19 Nta muntu n’umwe mu babo wabuze, uhereye ku muto ukageza ku mukuru, baba abahungu cyangwa abakobwa; ndetse no mu byari byanyazwe nta na kimwe cyabuze.+ Byose Dawidi yarabigaruje.
20 Dawidi anyaga imikumbi yose n’amashyo yose y’Abamaleki, ingabo ze zirabishorera, bigenda bikurikiwe n’amatungo yabo bagaruje. Hanyuma baravuga bati “iyi ni iminyago ya Dawidi.”+
21 Amaherezo Dawidi aza kugera kuri ba bagabo magana abiri+ batashoboye kujyana na we, bagasigara bicaye mu kibaya cya Besori kuko bari bananiwe. Baza gusanganira Dawidi n’abo bari kumwe. Dawidi abagezeho ababaza uko bamerewe.
22 Ariko abantu babi b’imburamumaro+ mu bari bajyanye na Dawidi, baravuga bati “nta kintu na kimwe turi bubahe mu minyago twagaruje, kuko batajyanye natwe. Buri wese turamuha gusa umugore we n’abana be, abafate agende.”
23 Ariko Dawidi arababwira ati “oya bavandimwe banjye, ntimugenze mutyo ibyo Yehova yaduhaye+ kandi yaturinze+ agahana mu maboko yacu umutwe w’abanyazi wari waduteye.+
24 Ni nde wakwemera gukora ibyo muvuga? Uwagiye ku rugamba arahabwa umugabane ungana n’uw’uwasigaye arinze imitwaro.+ Bose bari bugabane baringanize.”+
25 Kuva uwo munsi, abigira itegeko n’iteka+ muri Isirayeli kugeza n’ubu.
26 Dawidi ageze i Sikulagi yoherereza imwe mu minyago abakuru b’i Buyuda bari incuti ze,+ arababwira ati “iri ni ryo turo*+ mboherereje ku minyago twanyaze abanzi ba Yehova.”
27 Yoherereza n’ab’i Beteli,+ ab’i Ramoti+ yo mu majyepfo, ab’i Yatiri,+
28 abo muri Aroweri, ab’i Sifumoti, abo muri Eshitemowa,+
29 ab’i Rakali, abo mu migi y’Abayerameli,+ abo mu migi y’Abakeni,+
30 ab’i Horuma,+ ab’i Borashani,+ abo muri Ataki,
31 ab’i Heburoni,+ n’abo mu duce twose Dawidi n’ingabo ze bari baranyuzemo.