1 Samweli 29:1-11
29 Abafilisitiya+ bakoranyiriza ingabo zabo zose muri Afeki, Abisirayeli bo bakambika ku iriba ryari i Yezereli.+
2 Abami biyunze+ b’Abafilisitiya n’ingabo zabo bagenda biyereka bari mu mitwe y’ingabo amagana n’iy’ingabo ibihumbi. Dawidi n’ingabo ze na bo baza bakurikiyeho biyereka, bari kumwe na Akishi.+
3 Ibikomangoma by’Abafilisitiya biravuga biti “aba Baheburayo+ barakora iki hano?” Akishi asubiza ibyo bikomangoma by’Abafilisitiya ati “ese uyu si Dawidi, umugaragu wa Sawuli umwami wa Isirayeli? Tumaranye umwaka umwe cyangwa ibiri,+ kandi nta kibi nigeze mubonaho+ uhereye igihe yampungiyeho kugeza uyu munsi.”
4 Ibikomangoma by’Abafilisitiya biramurakarira cyane, biramubwira biti “subizayo uyu mugabo+ ajye aho wamuhaye kuba. Ntiwemere ko atabarana natwe, atagera ku rugamba akaduhinduka.+ Ese hari ikindi yakora kugira ngo atone kuri shebuja, uretse kumushyira imitwe y’ingabo zacu?
5 Ese uyu si Dawidi batereraga imbyino bikiranya bati ‘Sawuli yishe ibihumbi, Dawidi yica ibihumbi bibarirwa muri za mirongo’?”+
6 Akishi+ ahamagara Dawidi aramubwira ati “nkurahiye Yehova Imana nzima+ ko uri umuntu utunganye. Nari nishimiye+ gutabarana nawe kandi tukazatabarukana,+ kuko nta kibi nigeze nkubonaho uhereye igihe waziye iwanjye kugeza uyu munsi.+ Icyakora abami biyunze+ bo ntibakwishimiye.
7 None isubirireyo amahoro kugira ngo utagira ikibi ukora mu maso y’abami biyunze b’Abafilisitiya.”
8 Ariko Dawidi abwira Akishi ati “nakoze iki?+ Ni iki wabonye ku mugaragu wawe uhereye igihe naziye iwawe kugeza uyu munsi,+ cyatuma ntajyana nawe ngo ndwanye abanzi b’umwami databuja?”
9 Akishi asubiza Dawidi ati “nemera rwose ko nta kibi nigeze nkubonaho, ko wambereye nk’umumarayika w’Imana.+ Icyakora ibikomangoma by’Abafilisitiya byavuze biti ‘ntajyana natwe ku rugamba.’
10 None uzinduke kare mu gitondo, wowe n’abagaragu ba shobuja mwazanye, muhaguruke kare bukimara gucya, mugende.”+
11 Nuko Dawidi n’ingabo ze babyuka kare mu gitondo+ basubira mu gihugu cy’Abafilisitiya, Abafilisitiya na bo bajya i Yezereli.+