1 Samweli 28:1-25
28 Muri iyo minsi Abafilisitiya bakoranya ingabo kugira ngo batere Abisirayeli.+ Akishi abwira Dawidi ati “umenye rwose ko uzatabarana nanjye, wowe n’ingabo zawe.”+
2 Dawidi asubiza Akishi ati “nawe ubwawe uzi icyo umugaragu wawe agomba gukora.” Nuko Akishi abwira Dawidi ati “ni yo mpamvu nzakugira umurinzi wanjye iminsi yose.”+
3 Icyo gihe Samweli yari yarapfuye. Abisirayeli bose bari baramuririye maze bamuhamba mu mugi we i Rama.+ Sawuli na we yari yaraciye mu gihugu abashitsi n’abapfumu.+
4 Nuko Abafilisitiya barakorana, baraza bashinga ibirindiro i Shunemu.+ Sawuli na we akoranya Abisirayeli bose, bashinga ibirindiro i Gilibowa.+
5 Sawuli abonye inkambi y’Abafilisitiya agira ubwoba, umutima uradiha cyane.+
6 Nubwo Sawuli yabazaga Yehova,+ Yehova ntiyigeze agira icyo amusubiza,+ byaba binyuze mu nzozi+ cyangwa kuri Urimu,+ cyangwa ku bahanuzi.+
7 Amaherezo Sawuli abwira abagaragu be ati “nimunshakire umugore w’umuhanga mu gushika+ njye kumushikishaho.” Abagaragu be baramubwira bati “muri Eni-Dori+ hari umugore w’umuhanga mu gushika.”
8 Sawuli ariyoberanya,+ yambara indi myambaro, nuko ajyana n’abagabo babiri bajya kuri uwo mugore nijoro.+ Sawuli aramubwira ati “ndakwinginze, koresha ubushobozi bwawe bwo kuragura+ unshikire uwo ndi bukubwire.”
9 Icyakora uwo mugore aramubwira ati “wowe se uyobewe ibyo Sawuli yakoze, ukuntu yaciye abashitsi n’abapfumu mu gihugu?+ Kuki ushaka kugusha ubugingo bwanjye mu mutego ugira ngo nicwe?”+
10 Sawuli ahita amurahira Yehova ati “nkurahiye Yehova Imana nzima+ ko nta cyaha uzabarwaho mu byo ugiye gukora!”
11 Uwo mugore aramubaza ati “urashaka ko ngushikira nde?” Sawuli aramusubiza ati “nshikira Samweli.”+
12 Uwo mugore abonye “Samweli”*+ arasakuza cyane, maze abwira Sawuli ati “kuki wambeshye kandi ari wowe Sawuli?”
13 Umwami aramubwira ati “witinya, ahubwo mbwira, ubonye iki?” Uwo mugore abwira Sawuli ati “mbonye imana+ izamuka iva mu butaka.”
14 Sawuli aramubwira ati “imeze ite?” Uwo mugore aramusubiza ati “haje umusaza wambaye ikanzu itagira amaboko.”+ Sawuli ahita amenya ko uwo ari “Samweli,”+ ahita yikubita hasi yubamye, hanyuma aramwunamira.
15 “Samweli” abaza Sawuli ati “kuki wansagariye ukanzamura?”+ Sawuli aramusubiza ati “ndi mu mazi abira,+ Abafilisitiya banteye kandi Imana yarantaye+ ntikinsubiza, haba binyuze ku bahanuzi cyangwa mu nzozi.+ None nari nguhamagaye ngo umbwire icyo nakora.”+
16 “Samweli” aramubwira ati “none se urambaza iki ko na Yehova ubwe yagutaye+ akaba ari umwanzi wawe?+
17 Yehova azakora ibyo yavuze binyuze kuri jye, kandi Yehova azakwambura ubwami+ abuhe mugenzi wawe Dawidi.+
18 Kubera ko utumviye ijwi rya Yehova+ kandi ntusohoreze uburakari bwe bugurumana ku Bamaleki,+ ni yo mpamvu Yehova ari bubikwiture uyu munsi.
19 Wowe n’Abisirayeli Yehova azabahana mu maboko y’Abafilisitiya,+ kandi ejo wowe+ n’abahungu bawe+ muzaba muri kumwe nanjye. Ndetse n’ingabo z’Abisirayeli Yehova azazihana mu maboko y’Abafilisitiya.”+
20 Sawuli abyumvise ahita yikubita hasi arambarara ku butaka, agira ubwoba bwinshi cyane bitewe n’amagambo “Samweli” amubwiye. Nuko acika intege, kuko yari yaburaye akanabwirirwa.
21 Uwo mugore ajya aho Sawuli ari, asanga yihebye bikabije. Aramubwira ati “dore umuja wawe nakumviye nshyira ubugingo bwanjye mu kaga,+ kandi numviye ibyo wantegetse.
22 None rero nawe ndakwinginze, wumvire ijwi ry’umuja wawe ureke nguhe umugati urye utore agatege, kuko ugifite urugendo.”
23 Ariko aranga ati “sindya.” Icyakora abagaragu be n’uwo mugore bakomeza kumwinginga. Amaherezo arabumvira, ahaguruka hasi yicara ku buriri.
24 Uwo mugore yari afite ikimasa cy’umushishe+ iwe mu rugo. Nuko ahita akibaga,+ afata n’ifu akora imigati idasembuwe, arayotsa.
25 Abizanira Sawuli n’abagaragu be, bararya. Bamaze kurya, bahaguruka muri iryo joro baragenda.+