1 Samweli 27:1-12

27  Icyakora Dawidi aribwira mu mutima we ati “umunsi umwe Sawuli azanyica nta kabuza. Ibyiza ni uko nahungira+ mu gihugu cy’Abafilisitiya.+ Sawuli azanshaka mu gihugu cya Isirayeli+ cyose ambure, mbe ndamukize.” 2  Dawidi ahagurukana n’ingabo magana atandatu,+ bajya kwa Akishi+ mwene Mawoki, umwami w’i Gati. 3  Dawidi n’ingabo ze bakomeza kubana na Akishi i Gati, buri wese ari kumwe n’umuryango we.+ Dawidi yari kumwe n’abagore be babiri, Ahinowamu+ w’i Yezereli na Abigayili+ w’i Karumeli, wahoze ari muka Nabali. 4  Nuko baza kubwira Sawuli ko Dawidi yahungiye i Gati, ntiyongera kumuhiga ukundi.+ 5  Dawidi abwira Akishi ati “niba ntonnye mu maso yawe, reka bampe aho gutura muri umwe mu migi yo mu giturage. Kuki umugaragu wawe yakomeza gutura mu mugi umwe n’umwami?” 6  Akishi amuha Sikulagi,+ iba iye kugeza n’uyu munsi. Ni yo mpamvu Sikulagi yabaye iy’abami b’i Buyuda kugeza n’uyu munsi. 7  Igihe cyose Dawidi yamaze mu gihugu cy’Abafilisitiya kingana n’umwaka n’amezi ane.+ 8  Dawidi azamukana n’ingabo ze batera Abageshuri,+ Abagiruzi n’Abamaleki,+ bari batuye mu gihugu kiva i Telamu+ kikagera i Shuri+ no ku gihugu cya Egiputa. 9  Dawidi atera icyo gihugu, ntiyagira umugabo cyangwa umugore arokora.+ Ajyana amashyo n’imikumbi n’indogobe n’ingamiya n’imyambaro, asubira kwa Akishi. 10  Akishi aramubaza ati “uyu munsi mwagabye igitero he?” Dawidi arasubiza+ ati “twateye mu majyepfo y’u Buyuda+ no mu majyepfo y’igihugu cy’Abayerameli,+ no mu majyepfo y’igihugu cy’Abakeni.”+ 11  Nta mugabo cyangwa umugore Dawidi yarokoraga ngo abajyane ho iminyago i Gati, kuko yavugaga ati “batazatuvamo bakavuga bati ‘Dawidi yakoze ibi n’ibi.’”+ (Uko ni ko yabigenzaga igihe cyose yamaze mu gihugu cy’Abafilisitiya.) 12  Nuko Akishi yemera+ ibyo Dawidi amubwiye, na we aribwira ati “ubu abo mu bwoko bwe bwa Isirayeli bamwanga urunuka nta kabuza;+ azambera umugaragu kugeza ibihe bitarondoreka.”

Ibisobanuro ahagana hasi