1 Samweli 27:1-12
27 Icyakora Dawidi aribwira mu mutima we ati “umunsi umwe Sawuli azanyica nta kabuza. Ibyiza ni uko nahungira+ mu gihugu cy’Abafilisitiya.+ Sawuli azanshaka mu gihugu cya Isirayeli+ cyose ambure, mbe ndamukize.”
2 Dawidi ahagurukana n’ingabo magana atandatu,+ bajya kwa Akishi+ mwene Mawoki, umwami w’i Gati.
3 Dawidi n’ingabo ze bakomeza kubana na Akishi i Gati, buri wese ari kumwe n’umuryango we.+ Dawidi yari kumwe n’abagore be babiri, Ahinowamu+ w’i Yezereli na Abigayili+ w’i Karumeli, wahoze ari muka Nabali.
4 Nuko baza kubwira Sawuli ko Dawidi yahungiye i Gati, ntiyongera kumuhiga ukundi.+
5 Dawidi abwira Akishi ati “niba ntonnye mu maso yawe, reka bampe aho gutura muri umwe mu migi yo mu giturage. Kuki umugaragu wawe yakomeza gutura mu mugi umwe n’umwami?”
6 Akishi amuha Sikulagi,+ iba iye kugeza n’uyu munsi. Ni yo mpamvu Sikulagi yabaye iy’abami b’i Buyuda kugeza n’uyu munsi.
7 Igihe cyose Dawidi yamaze mu gihugu cy’Abafilisitiya kingana n’umwaka n’amezi ane.+
8 Dawidi azamukana n’ingabo ze batera Abageshuri,+ Abagiruzi n’Abamaleki,+ bari batuye mu gihugu kiva i Telamu+ kikagera i Shuri+ no ku gihugu cya Egiputa.
9 Dawidi atera icyo gihugu, ntiyagira umugabo cyangwa umugore arokora.+ Ajyana amashyo n’imikumbi n’indogobe n’ingamiya n’imyambaro, asubira kwa Akishi.
10 Akishi aramubaza ati “uyu munsi mwagabye igitero he?” Dawidi arasubiza+ ati “twateye mu majyepfo y’u Buyuda+ no mu majyepfo y’igihugu cy’Abayerameli,+ no mu majyepfo y’igihugu cy’Abakeni.”+
11 Nta mugabo cyangwa umugore Dawidi yarokoraga ngo abajyane ho iminyago i Gati, kuko yavugaga ati “batazatuvamo bakavuga bati ‘Dawidi yakoze ibi n’ibi.’”+ (Uko ni ko yabigenzaga igihe cyose yamaze mu gihugu cy’Abafilisitiya.)
12 Nuko Akishi yemera+ ibyo Dawidi amubwiye, na we aribwira ati “ubu abo mu bwoko bwe bwa Isirayeli bamwanga urunuka nta kabuza;+ azambera umugaragu kugeza ibihe bitarondoreka.”