1 Samweli 26:1-25

26  Hashize igihe, abaturage b’i Zifu+ bajya kwa Sawuli i Gibeya+ baramubwira bati “Dawidi yihishe ku musozi wa Hakila+ uteganye n’i Yeshimoni.”+  Sawuli arahaguruka,+ aramanuka ajya mu butayu bwa Zifu, ajyana n’abagabo ibihumbi bitatu+ batoranyijwe mu Bisirayeli, bajya guhiga Dawidi mu butayu bwa Zifu.  Sawuli akambika hafi y’inzira inyura ku musozi wa Hakila uteganye n’i Yeshimoni; icyo gihe Dawidi yari mu butayu. Dawidi abonye ko Sawuli yaje mu butayu kumuhiga,  yohereza abatasi+ kugira ngo bamenye neza ko Sawuli yaje.  Nyuma yaho Dawidi arahaguruka ajya aho Sawuli akambitse. Ahageze abona aho Sawuli na Abuneri+ mwene Neri, umugaba w’ingabo ze, baryamye. Sawuli yari aryamye muri iyo nkambi hagati,+ ingabo ze zimukikije impande zose.  Dawidi abwira Ahimeleki w’Umuheti+ na Abishayi+ mwene Seruya,+ umuvandimwe wa Yowabu, ati “ni nde turi bumanukane tukajyana mu nkambi ya Sawuli?” Abishayi aramubwira ati “ni jye tujyana.”+  Dawidi na Abishayi bagenda nijoro bajya aho Sawuli n’ingabo ze bari bakambitse. Sawuli yari aryamye hagati mu nkambi asinziriye, icumu rye rishinze mu butaka ku musego, Abuneri n’izindi ngabo bamukikije.  Abishayi abwira Dawidi ati “uyu munsi Imana yakugabije umwanzi wawe.+ None ndakwinginze, reka mutikure icumu incuro imwe gusa mushite ku butaka, sinongera ubwa kabiri.”  Ariko Dawidi abwira Abishayi ati “ntumwice, kuko nta muntu wabangurira ukuboko uwo Yehova yasutseho amavuta+ ngo abure kugibwaho n’urubanza.”+ 10  Dawidi yongeraho ati “ndahiye Yehova Imana nzima+ ko Yehova ubwe azamwiyicira;+ cyangwa igihe kizagera+ apfe nk’uko n’abandi bose bapfa, cyangwa se ajye ku rugamba+ agweyo.+ 11  Nkurikije uko Yehova abona ibintu,+ ntibikabeho+ ko nabangurira ukuboko+ uwo Yehova yasutseho amavuta.+ None ndakwinginze, fata icumu rishinze ku musego we n’inkurubindi ye y’amazi tugende.” 12  Dawidi afata icumu n’inkurubindi y’amazi byari ku musego wa Sawuli, baragenda. Nta muntu n’umwe wababonye,+ nta wabumvise kandi nta n’uwakangutse kuko bose bari basinziriye,+ bafashwe n’ibitotsi byinshi biturutse kuri Yehova. 13  Dawidi arambuka ajya hakurya ahagarara ku musozi hejuru, hagati yabo hari intera ndende. 14  Dawidi ahamagara ingabo za Sawuli na Abuneri mwene Neri, ati “Abuneri we, uranyumva?” Abuneri+ arasubiza ati “uri nde yewe muntu utinyutse gukangura umwami?” 15  Dawidi abwira Abuneri ati “mbese nturi intwari? Hari uhwanye nawe muri Isirayeli? None ni iki cyatumye utararira umwami shobuja? Hari umuntu waje aho ashaka kwica umwami shobuja.+ 16  Ibyo wakoze ibyo si byiza. Mbarahiye Yehova Imana nzima+ ko mwari mukwiriye gupfa+ kuko mutaraririye+ shobuja, uwo Yehova yasutseho amavuta.+ Ngaho reba niba icumu ry’umwami n’inkurubindi+ anywesha amazi bikiri ku musego we.” 17  Sawuli amenya ijwi rya Dawidi, aramubaza ati “Dawidi mwana wanjye, ese iryo jwi ni iryawe?”+ Dawidi arasubiza ati “ni iryanjye nyagasani mwami.” 18  Yongeraho ati “kuki databuja akomeza guhiga umugaragu we?+ Nakoze iki? Icyaha cyanjye ni ikihe?+ 19  Nyagasani mwami, tega amatwi icyo umugaragu wawe akubwira: niba Yehova ari we wakunteje, niyemere muture ituro ry’ibinyampeke.+ Ariko niba ari abantu bakunteza,+ bavumwe imbere ya Yehova,+ kuko batumye numva ntagifite uburenganzira bwo gutura muri gakondo ya Yehova.+ Baranyirukanye, basa n’abambwira bati ‘genda ukorere izindi mana.’+ 20  None ntunyicire imbere ya Yehova.+ Umwami wa Isirayeli arahiga imbaragasa,+ nk’uko umuntu yahiga inkware mu misozi.”+ 21  Sawuli aravuga ati “naracumuye.+ Dawidi mwana wanjye, garuka ntabwo nzongera kukugirira nabi, kuko uyu munsi wagaragaje ko ubugingo bwanjye bufite agaciro kenshi+ mu maso yawe. Nabaye umupfu, naribeshye cyane.” 22  Dawidi arasubiza ati “dore icumu ry’umwami ngiri, nihagire umusore umwe uza aritware. 23  Yehova ni we uzitura buri wese gukiranuka kwe+ n’ubudahemuka bwe, kuko uyu munsi Yehova yakungabije ariko nkanga kubangurira ukuboko uwo Yehova yasutseho amavuta.+ 24  Agaciro nahaye ubugingo bwawe uyu munsi, azabe ari ko Yehova aha ubugingo+ bwanjye ankize ibyago byose.”+ 25  Sawuli abwira Dawidi ati “Imana iguhe umugisha Dawidi mwana wanjye. Uzakora ibintu bikomeye kandi ibyo uzakora byose bizagutunganira.”+ Dawidi aragenda, Sawuli na we asubira iwe.+

Ibisobanuro ahagana hasi