1 Samweli 25:1-44

25  Hashize igihe Samweli+ arapfa. Abisirayeli bose bateranira hamwe baramuririra,+ bamuhamba iwe i Rama.+ Nuko Dawidi arahaguruka ajya mu butayu bwa Parani.+  Hari umugabo w’i Mawoni+ wari ufite imitungo i Karumeli.+ Uwo mugabo yari umukire cyane, akagira intama ibihumbi bitatu n’ihene igihumbi. Umunsi umwe akemuza ubwoya+ bw’intama ze i Karumeli.  Uwo mugabo yitwaga Nabali,+ umugore we akitwa Abigayili.+ Uwo mugore yari ateye neza kandi akaba umunyabwenge,+ ariko umugabo we yari umunyamwaga n’umunyangeso mbi.+ Uwo mugabo yakomokaga mu muryango wa Kalebu.+  Dawidi aza kumva ari mu butayu ko Nabali yakemuje+ intama ze.  Dawidi yohereza abasore icumi arababwira ati “nimuzamuke mujye i Karumeli, mubaze Nabali amakuru ye mu izina ryanjye.+  Mumubwire muti ‘gira amahoro+ wowe n’abo mu rugo rwawe n’ibyo utunze byose.  Numvise ko wakemuje ubwoya bw’intama zawe. Kandi twabanye n’abashumba bawe.+ Igihe cyose twamaranye i Karumeli, ntitwabakuye+ kandi nta cyabo babuze.  Baza abagaragu bawe barabikubwira, kugira ngo abasore banjye batone mu maso yawe, kuko baje ku munsi mwiza. None ndakwinginze, ha abagaragu bawe n’umuhungu wawe Dawidi icyo ushobora kubona cyose.’ ”+  Abasore Dawidi yatumye baragenda, babwira Nabali ayo magambo yose mu izina rya Dawidi, nuko barategereza. 10  Ariko Nabali asubiza abagaragu ba Dawidi ati “Dawidi uwo ni nde,+ kandi se mwene Yesayi ni nde? Muri iyi minsi abagaragu batorotse ba shebuja baragwiriye.+ 11  None ngo mfate imigati yanjye,+ amazi yanjye n’inyama nabagishirije abakemura intama zanjye, mbihe abantu ntazi n’iyo bava?”+ 12  Nuko abasore Dawidi yari yohereje barahindukira baragenda, bamubwira ayo magambo yose. 13  Dawidi ahita abwira ingabo ze ati “buri wese niyambare inkota ye!”+ Buri wese yambara inkota ye, na Dawidi yambara iye. Abagera kuri magana ane bakurikira Dawidi, abandi magana abiri basigara barinze ibintu byabo.+ 14  Hagati aho, umwe mu bagaragu aza kubwira Abigayili umugore wa Nabali, ati “Dawidi yohereje intumwa zivuye mu butayu ngo zifurize databuja kugubwa neza, ariko arazikankamira.+ 15  Nyamara abo bantu batugiriye neza cyane, ntibatwakuye kandi nta kintu cyacu na kimwe cyabuze igihe cyose twamaranye na bo mu gasozi.+ 16  Igihe cyose twamaranye na bo turagiye umukumbi, batubereye nk’urukuta+ rutugose, ku manywa na nijoro. 17  None rero, ubimenye urebe icyo ukwiriye gukora kuko bagambiriye kugirira nabi+ databuja n’abo mu rugo rwe bose, kandi we nta wakwirirwa agira icyo amubwira kuko ari imburamumaro.”+ 18  Nuko Abigayili+ arihuta afata imigati magana abiri, ibibindi bibiri bya divayi,+ intama eshanu zibaze,+ seya* eshanu z’ingano zokeje,+ imigati ijana ikozwe mu mizabibu+ n’utubumbe magana abiri tw’imbuto z’imitini,+ abihekesha indogobe. 19  Abwira abagaragu be ati “nimugende imbere yanjye nanjye+ ndaza mbakurikiye.” Icyakora ntiyagira icyo ahingukiriza umugabo we Nabali. 20  Igihe Abigayili yari ku ndogobe+ amanuka ku musozi mu ibanga, agiye kubona abona Dawidi n’ingabo ze baza bamusanga, ahura na bo. 21  Dawidi yari yavuze ati “naruhiye ubusa ndinda ibintu byose by’uriya mugabo byari mu butayu. Nta kintu na kimwe mu bye cyabuze,+ ariko ineza namugiriye ayituye inabi.+ 22  Nibucya+ hari uw’igitsina gabo+ ukirangwa kwa Nabali, Imana izahane abanzi ba Dawidi, ndetse bikomeye.”+ 23  Abigayili agikubita amaso Dawidi, ava ku ndogobe vuba vuba, yikubita hasi yubamye+ imbere ye. 24  Hanyuma yikubita ku birenge+ bye aramubwira ati “databuja, ube ari jye ubaraho icyaha.+ Ndakwinginze, tega amatwi+ umuja wawe agire icyo akubwira. 25  Ndakwinginze, databuja ntiyite kuri iriya mburamumaro+ ngo ni Nabali. Koko izina ni ryo muntu! Yitwa Nabali* kandi koko ni umupfapfa.+ Umuja wawe sinigeze mbona abasore databuja yohereje. 26  None databuja, ndahiye Yehova Imana nzima+ n’ubugingo bwawe+ ko Yehova yakurinze+ kugibwaho n’umwenda w’amaraso,+ akakubuza kwihorera.+ Abanzi bawe, ndetse n’abashaka kugirira nabi databuja, barakaba nka Nabali.+ 27  Naho ituro*+ umuja wawe yazaniye databuja, rihabwe abasore bagenda inyuma+ ya databuja. 28  Ndakwinginze, babarira umuja wawe igicumuro cye,+ kuko Yehova azatuma hashira igihe kirekire abagukomokaho basimburana ku ngoma nta kabuza.+ Intambara databuja arwana ni iza Yehova.+ Ntihazagira ikibi kikubonekaho mu minsi yawe yose.+ 29  Nihagira uguhagurukira ashaka kukuvutsa ubuzima, Yehova Imana yawe+ azakurinda nk’uko umuntu arinda ikintu cy’agaciro akakizingira mu ruhago.+ Ariko ubugingo bw’abanzi bawe azabujugunya kure nk’uburi mu muhumetso.+ 30  Nuko kubera ko Yehova azasohoza ibyiza yavuze ko azakorera databuja, ntazabura kukugira umutware wa Isirayeli.+ 31  Kwihorera+ no kumena amaraso nta mpamvu,+ ntibizakubere igisitaza cyangwa ngo bibere ikigusha umutima wa databuja. Yehova azagirira neza databuja nta kabuza, kandi uzibuke+ umuja wawe.” 32  Dawidi abwira Abigayili ati “Yehova Imana ya Isirayeli+ ashimwe, we wakohereje uyu munsi ukaza kunsanganira. 33  Ubwenge bwawe bushimwe+ kandi nawe ushimwe, kuko uyu munsi wandinze kugibwaho n’umwenda w’amaraso+ no kwihorera.+ 34  Nanone kandi, ndahiye Yehova Imana nzima ya Isirayeli yambujije kukugirira nabi,+ ko iyo utihuta ngo uze kunsanganira,+ bwari gucya nta muntu w’igitsina gabo+ n’umwe usigaye kwa Nabali.” 35  Dawidi yakira ibyo Abigayili yari amuzaniye, aramubwira ati “subira mu rugo rwawe amahoro.+ Dore numviye ibyo umbwiye kandi ibyo unsabye ndabikoze.”+ 36  Nyuma yaho Abigayili agera kwa Nabali, asanga yakoresheje ibirori nk’iby’umwami.+ Umutima wa Nabali wari wanezerewe, kandi yari yasinze cyane.+ Abigayili ntiyagira icyo amubwira habe na gito, kugeza bukeye. 37  Nuko mu gitondo Nabali amaze gusinduka, umugore we arabimubwira byose. Umutima+ we uhita ugagara, amera nk’ibuye. 38  Hashize nk’iminsi icumi, Yehova akubita+ Nabali arapfa. 39  Dawidi aza kumva ko Nabali yapfuye, aravuga ati “Yehova ashimwe we wamburaniye+ akankuraho igitutsi+ cya Nabali, akarinda umugaragu we gukora ikintu kibi,+ kandi Yehova yatumye ububi bwa Nabali bumugaruka!”+ Dawidi yohereza intumwa ngo zijye kumurehereza+ Abigayili. 40  Intumwa za Dawidi zijya kwa Abigayili i Karumeli, ziramubwira ziti “Dawidi yakudutumyeho ngo tukuzane umubere umugore.” 41  Abigayili ahita ahaguruka yikubita hasi yubamye,+ aravuga ati “dore umuja wawe ndi umukozi wo koza ibirenge+ by’abagaragu ba databuja.”+ 42  Abigayili+ ahaguruka n’ingoga, yicara+ ku ndogobe ajyana n’abaja be batanu. Akurikira intumwa za Dawidi amubera umugore. 43  Nanone Dawidi yari yararongoye Ahinowamu+ w’i Yezereli.+ Abo bombi bari abagore be.+ 44  Naho Mikali+ umukobwa wa Sawuli wahoze ari umugore wa Dawidi, Sawuli yari yaramushyingiye Paliti+ mwene Layishi w’i Galimu.+

Ibisobanuro ahagana hasi