1 Samweli 23:1-29
23 Nyuma yaho abantu baza kubwira Dawidi bati “Abafilisitiya bateye i Keyila,+ none basahuye imyaka yari ku mbuga bahuriraho.”+
2 Dawidi abaza+ Yehova ati “ese ngende ntere abo Bafilisitiya?” Yehova aramusubiza ati “genda utere Abafilisitiya ukize ab’i Keyila.”
3 Ingabo za Dawidi ziramubwira ziti “ko dufite ubwoba turi hano mu Buyuda,+ nitujya i Keyila kurwana n’ingabo z’Abafilisitiya bizacura iki?”+
4 Dawidi yongera kubaza Yehova.+ Yehova aramusubiza ati “manuka ujye i Keyila, kuko nzahana Abafilisitiya mu maboko yawe.”+
5 Dawidi n’ingabo ze bajya i Keyila barwana n’Abafilisitiya, babanyaga amatungo yabo, ariko bo barabica barabatikiza; Dawidi akiza atyo abaturage b’i Keyila.+
6 Igihe Abiyatari+ mwene Ahimeleki yahungiraga kuri Dawidi i Keyila, yajyanye efodi.+
7 Abantu baza kubwira Sawuli bati “Dawidi ari i Keyila.”+ Sawuli aravuga ati “Imana yamugurishije mu maboko yanjye,+ kuko yifungiranye igihe yinjiraga mu mugi ukingishijwe inzugi n’ibihindizo.”
8 Sawuli ahururiza ingabo ze zose kujya ku rugamba, ngo batere i Keyila bagote Dawidi n’ingabo ze.
9 Dawidi aza kumenya ko Sawuli acura imigambi+ yo kumugirira nabi. Nuko abwira Abiyatari umutambyi ati “igiza efodi hino.”+
10 Dawidi aravuga ati “Yehova Mana ya Isirayeli,+ umugaragu wawe numvise ko Sawuli ashaka kuza i Keyila kugira ngo arimbure uyu mugi bitewe nanjye.+
11 Ese abaturage b’i Keyila bazanshyikiriza Sawuli? Ese koko Sawuli azamanuka nk’uko umugaragu wawe nabyumvise? Yehova Mana ya Isirayeli, ndakwinginze bimenyeshe umugaragu wawe.” Yehova aramusubiza ati “azamanuka.”+
12 Dawidi aravuga ati “ese jye n’ingabo zanjye, abaturage b’i Keyila bazadufata badushyikirize Sawuli?” Yehova aramusubiza ati “bazabafata babashyikirize Sawuli.”+
13 Dawidi n’ingabo ze nka magana atandatu bahita bahaguruka,+ bava i Keyila bahungira aho bashoboye kugera hose. Baza kubwira Sawuli ko Dawidi yacitse akava i Keyila, bituma areka kujyayo.
14 Dawidi ajya kuba mu butayu ahantu hagerwa bigoranye, akomeza kwibera mu karere k’imisozi miremire yo mu butayu bwa Zifu.+ Sawuli akomeza kumushakisha ubudatuza,+ ariko Imana ntiyamumugabiza.+
15 Igihe Dawidi yari i Horeshi+ mu butayu bwa Zifu, yakomeje kugira ubwoba kuko Sawuli yari yarahagurukiye guhiga ubugingo bwe.
16 Yonatani mwene Sawuli arahaguruka asanga Dawidi i Horeshi, kugira ngo amufashe+ gukomeza kwiringira Imana.+
17 Aramubwira ati “ntutinye,+ kuko data Sawuli atazagufata. Uzaba umwami+ wa Isirayeli nanjye nzaba uwa kabiri kuri wowe, kandi na data Sawuli ibyo arabizi.”+
18 Bombi bagirana isezerano+ imbere ya Yehova; Dawidi akomeza kuba i Horeshi, Yonatani asubira iwe.
19 Nyuma yaho abaturage b’i Zifu+ bajya kureba Sawuli i Gibeya,+ baramubwira bati “Dawidi yihishe+ i Horeshi+ hafi y’iwacu, ahantu hagerwa bigoranye. Ari ku musozi wa Hakila+ uri iburyo bwa Yeshimoni.+
20 None nyagasani, nk’uko wifuza+ cyane kumanuka ukaza, rwose ngwino natwe tuzamushyikiriza umwami.”+
21 Sawuli aravuga ati “Yehova abahe umugisha,+ kuko mwangiriye impuhwe.
22 Ngaho nimugende mwongere mugenzure neza mumenye aho akandagije ikirenge hose, mumenye n’uwahamubonye, kuko numvise ko afite amayeri menshi.+
23 Muzagenzure mumenye neza aho akunda kwihisha hose; muzaze muzanye ikimenyetso kibyemeza, nanjye nzajyana namwe. Naba ari mu gihugu nzamuhigisha uruhindu mu bihumbi+ by’Abayuda byose.”
24 Barahaguruka babanziriza Sawuli i Zifu.+ Icyo gihe Dawidi n’ingabo ze bari mu butayu bw’i Mawoni+ muri Araba,+ mu majyepfo ya Yeshimoni.
25 Nyuma yaho Sawuli n’ingabo ze bajya kumuhiga.+ Babibwiye Dawidi, ahita amanuka ajya mu rutare+ akomeza kuba mu butayu bw’i Mawoni. Sawuli abyumvise akurikira+ Dawidi mu butayu bw’i Mawoni.
26 Amaherezo Sawuli aza kugera ku ibanga rimwe ry’umusozi, Dawidi n’ingabo ze na bo bari ku rindi banga ry’uwo musozi. Dawidi yihutira guhunga+ bitewe na Sawuli. Hagati aho Sawuli n’ingabo ze bari bagose Dawidi n’ingabo ze bashaka kubafata mpiri.+
27 Ariko haza intumwa ibwira Sawuli iti “ngwino tebuka, Abafilisitiya bateye igihugu!”
28 Sawuli areka gukurikirana Dawidi,+ ajya kurwana n’Abafilisitiya. Ni yo mpamvu aho hantu bahise Sela-Hamalekoti.*
29 Dawidi arazamuka ava aho, ajya kuba hafi ya Eni-Gedi,+ ahantu hagerwa bigoranye.