1 Samweli 20:1-42
20 Dawidi arahunga+ ava i Nayoti h’i Rama. Icyakora araza abwira Yonatani ati “nakoze iki?+ Ikosa nakoze ni irihe? Icyaha nakoreye so ni ikihe gituma ahiga ubugingo bwanjye?”
2 Yonatani aramubwira ati “ntibikabeho!+ Ntuzapfa. Nta kintu data yakora atambwiye,+ cyaba igikomeye cyangwa icyoroheje. None se data yaba abimpishira iki?+ Ibyo ntibishoboka rwose.”
3 Ariko Dawidi aramurahira+ ati “so azi neza ko ntonnye mu maso yawe,+ ni yo mpamvu yavuze ati ‘Yonatani ntazabimenye, atazababara.’ Ariko ndahiye Yehova Imana nzima+ n’ubugingo bwawe,+ ubu urupfu rurangera amajanja!”+
4 Yonatani abwira Dawidi ati “icyo unsaba cyose ndakigukorera.”
5 Dawidi abwira Yonatani ati “dore ejo ni umunsi w’imboneko z’ukwezi,+ kandi nagombye kuba nicaranye n’umwami ku meza dusangira. None ndeka ngende nihishe+ mu gasozi kugeza ejobundi nimugoroba.
6 So naramuka abonye ko ntahari, uzamubwire uti ‘Dawidi yaranyinginze ngo mureke anyarukire iwabo i Betelehemu,+ kuko umuryango wose uri buture igitambo gitambwa buri mwaka.’+
7 Navuga ati ‘nta kibazo,’ biraba ari amahoro ku mugaragu wawe. Ariko naramuka arakaye, umenye ko yagambiriye ikibi.+
8 Ugaragarize umugaragu wawe ineza yuje urukundo,+ kuko wagiranye n’umugaragu wawe isezerano+ imbere ya Yehova. Niba hari icyaha mfite,+ unyiyicire wowe ubwawe utiriwe unshyira so.”
9 Yonatani aramusubiza ati “ibyo ntibikakubeho! Nindamuka menye ko data yagambiriye kukugirira nabi, sinzabura kubikubwira.”+
10 Dawidi aramubaza ati “so naramuka agushubije nabi, ni nde uzabimenyesha?”
11 Yonatani abwira Dawidi ati “ngwino tujyane mu gasozi.” Nuko bombi bajyana mu gasozi.
12 Yonatani abwira Dawidi ati “Yehova Imana ya Isirayeli+ atubere umugabo.+ Ejo nk’iki gihe cyangwa ejobundi nzinja data; ninumva akuvuga neza nzagutumaho mbikumenyeshe.
13 Nindamuka menye ko data ashaka kukugirira nabi simbikubwire ngo wigendere amahoro, Yehova azampane, ndetse bikomeye.+ Yehova azabane nawe+ nk’uko yabanye na data.+
14 None se igihe nzaba nkiriho,+ ntuzakomeza kungaragariza ineza yuje urukundo nk’iya Yehova, kugira ngo ntapfa?+
15 Uzakomeze kugaragariza ineza yuje urukundo abo mu rugo rwanjye kugeza ibihe bitarondoreka.+ Yehova narimbura abanzi bawe bose akabakura ku isi,
16 izina ryanjye ntirizakurwe mu nzu yawe.+ Yehova azabiryoze abanzi bawe.”
17 Yonatani yongera kurahira Dawidi bitewe n’urukundo yamukundaga, kuko yamukundaga nk’uko yikunda.+
18 Hanyuma Yonatani aramubwira ati “ejo ni umunsi w’imboneko z’ukwezi,+ kandi bazabona ko udahari kuko umwanya wawe uzaba urimo ubusa.
19 Nta gushidikanya ko ejobundi bwo bizarushaho kugaragara ko udahari. Uzaze ha handi wari wihishe+ cya gihe,* maze ugume hafi y’iri buye.
20 Nzarasa imyambi itatu iruhande rwaryo, nk’urasa intego runaka.
21 Nzatuma umugaragu wanjye mubwire nti ‘genda unzanire iriya myambi.’ Nimubwira nti ‘dore imyambi iri iruhande rwawe yitore,’ uzahite uza, ubwo bizaba ari amahoro kuri wowe. Nkurahiye Yehova Imana nzima ko nta kibi kizaba kikuriho.+
22 Ariko nimubwira nti ‘dore imyambi iri kure yawe,’ uzahite ugenda kuko Yehova azaba akohereje.
23 Naho ku bihereranye n’isezerano tugiranye,+ Yehova azatubere umugabo kugeza ibihe bitarondoreka.”+
24 Nuko Dawidi yihisha mu gasozi.+ Umunsi w’imboneko z’ukwezi ugeze, umwami yicara ku meza kugira ngo afungure.+
25 Umwami yari yicaye ku ntebe ye asanzwe yicaraho, intebe yegereye urukuta; Yonatani yari yicaye imbere ya Sawuli, Abuneri+ yicaye iruhande rwa Sawuli, ariko umwanya wa Dawidi wo warimo ubusa.
26 Uwo munsi wose Sawuli ntiyagira icyo avuga, kuko yibwiraga ati “ahari hari ikintu cyamubayeho cyatumye ahumana,+ akaba atariyeza.”
27 Bukeye bwaho, ku munsi ukurikira uw’imboneko z’ukwezi, umwanya wa Dawidi ukomeza kubamo ubusa. Sawuli abibonye abwira umuhungu we Yonatani ati “kuki mwene Yesayi+ ataje ku ifunguro, haba ejo cyangwa uyu munsi?”
28 Yonatani asubiza Sawuli ati “Dawidi yanyinginze ansaba uruhushya rwo kunyarukira i Betelehemu.+
29 Yarambwiye ati ‘ndakwinginze, ndeka ngende kuko umuryango wacu uri buture igitambo mu mugi w’iwacu, kandi nabisabwe na mukuru wanjye. None niba ntonnye mu maso yawe, rwose reka nyaruke ndebe abavandimwe banjye.’ Ni yo mpamvu ataje ku meza y’umwami.”
30 Sawuli ahita arakarira+ Yonatani cyane, aramubwira ati “wa mwana w’umuja w’icyigomeke we!+ Nyobewe se ko wahisemo kwifatanya na mwene Yesayi kugira ngo wikoze isoni kandi ukoze isoni ubwambure bwa nyoko?+
31 Igihe cyose mwene Yesayi azaba akiriho, ubwami bwawe ntibuzahama.+ Hita wohereza abantu bamunzanire kuko agomba kwicwa.”+
32 Ariko Yonatani asubiza se Sawuli ati “kuki agomba kwicwa?+ Yakoze iki?”+
33 Nuko Sawuli amutera icumu ashaka kumwica;+ Yonatani ahita amenya ko se yiyemeje kwica Dawidi.+
34 Uwo mwanya Yonatani ahaguruka ku meza arakaye cyane,+ ntiyagira icyo arya kuri uwo munsi ukurikira uw’imboneko z’ukwezi, kuko yari yababajwe n’ibya Dawidi,+ yababajwe n’ukuntu se yamukojeje isoni.+
35 Bukeye mu gitondo, Yonatani ajya mu gasozi ahantu yari yasezeranye na Dawidi ko bari buhurire,+ ajyana n’umugaragu we ukiri muto.
36 Abwira umugaragu we ati “iruka uzane imyambi ngiye kurasa.”+ Uwo mugaragu ariruka, Yonatani arasa umwambi arawumurenza, ugwa kure ye.
37 Uwo mugaragu ageze aho Yonatani yari yarashe wa mwambi, Yonatani ahamagara uwo mugaragu we aramubwira ati “umwambi waguye kure yawe.”+
38 Yonatani arongera ahamagara umugaragu we aramubwira ati “ihute! Wizarira! Ntutindiganye!” Umugaragu wa Yonatani atoragura iyo myambi maze agaruka aho shebuja ari.
39 Uwo mugaragu nta cyo yigeze amenya. Yonatani na Dawidi ni bo bonyine bari babiziranyeho.
40 Hanyuma Yonatani ahereza intwaro ze uwo mugaragu we, aramubwira ati “zijyane mu mugi.”
41 Uwo mugaragu amaze kugenda, Dawidi ava aho yari yihishe hepfo y’aho hantu, yikubita hasi+ incuro eshatu yubamye. Dawidi na Yonatani barasomana,+ bombi bararira, ariko Dawidi we arahogora.+
42 Yonatani abwira Dawidi ati “igendere amahoro,+ kuko twembi twarahiye+ mu izina rya Yehova tuti ‘Yehova abe hagati yanjye nawe, no hagati y’urubyaro rwanjye n’urwawe, kugeza ibihe bitarondoreka.’”+
Nuko Dawidi aragenda, Yonatani na we asubira mu mugi.