1 Samweli 2:1-36
2 Hana arasenga+ ati“Umutima wanjye wishimiye Yehova,+Ihembe ryanjye rishyizwe hejuru na Yehova.+Mbumbuye akanwa kanjye ngo nsubize abanzi banjye,Kuko nishimira agakiza kawe.+
2 Nta wera nka Yehova, kuko nta wundi uhwanye nawe;+Nta gitare kiruta Imana yacu.+
3 Ntimukabye kuvugana umwirato,Ntimuvuge amagambo mutatekerejeho,+Kuko Yehova ari Imana izi byose,+Ni we uzi kugera ibikorwa by’abantu.+
4 Abagabo b’abanyambaraga bitwaje imiheto bashya ubwoba,+Ariko abasitara buzuzwa imbaraga.+
5 Abari bijuse bitanga ho ingwate ngo babone icyokurya,+Ariko abashonje bashira inzara.+Ndetse n’ingumba yabyaye barindwi,+Ariko uwari ufite benshi nta wundi azongeraho.+
6 Yehova afite ubushobozi bwo kwica no kubeshaho,+Afite ubushobozi bwo gushyira abantu mu mva*+ no kubakuramo.+
7 Yehova ni we utanga ubukene+ n’ubukire,+Ni we ucisha bugufi kandi ni na we ushyira hejuru,+
8 Akura uworoheje mu mukungugu,+
Ashyira umukene hejuru amukuye mu ivu,+Akabicaranya n’abanyacyubahiro; abaha+ intebe y’icyubahiro.+Imfatiro z’isi ziri mu maboko ya Yehova,+Kandi ni we ushyira isi ku mfatiro zayo.
9 Arinda ibirenge by’indahemuka ze;+Ariko ababi abacecekeshereza mu mwijima,+Kuko imbaraga z’umuntu atari zo zituma atsinda.+
10 Abarwanya Yehova bakuka umutima;+Iyo abasutseho umujinya we, ijuru rihinda nk’inkuba.+Yehova ubwe azacira imanza isi yose,+Kugira ngo ahe imbaraga umwami we,+Kugira ngo ashyire hejuru ihembe ry’uwo yasutseho amavuta.”+
11 Nuko Elukana asubira iwe i Rama; uwo mwana w’umuhungu akorera+ Yehova imbere y’umutambyi Eli.
12 Abahungu ba Eli bari imburamumaro;+ ntibitaga kuri Yehova.+
13 Dore ibyo bakoraga ku birebana n’umugabane wahabwaga abatambyi ukuwe ku byo rubanda babaga batuye:+ iyo umuntu yatambaga igitambo, umugaragu w’umutambyi yazaga inyama zitangiye kubira,+ akazana igikanya cy’amenyo atatu
14 akakijomba mu ikarayi cyangwa mu nkono y’imikondo ibiri, cyangwa mu isafuriya cyangwa mu nkono y’umukondo umwe. Icyo icyo gikanya cyazamuraga cyose ni cyo umutambyi yatwaraga kikaba icye. Ngibyo ibyo bakoreraga Abisirayeli bose bazaga i Shilo.+
15 Nanone, mbere y’uko bosa urugimbu+ umugaragu w’umutambyi yarazaga, akabwira utamba igitambo ati “mpa inyama zo kokereza umutambyi; ntumuhe izitetse ahubwo umuhe imbisi.”+
16 Utamba igitambo yamusubiza ati “reka babanze bose urugimbu,+ hanyuma ubone gufata icyo umutima wawe wifuza cyose,”+ undi akavuga ati “oya, zimpe nonaha, niwanga ndazitwara ku mbaraga!”+
17 Nuko icyaha cy’abo bagaragu gihinduka icyaha gikomeye cyane imbere ya Yehova,+ kuko basuzuguraga igitambo cya Yehova.+
18 Samweli, wari ukiri umwana muto, yakoreraga+ imbere ya Yehova yambaye efodi iboshye mu budodo bwiza cyane.+
19 Nanone kandi, buri mwaka nyina yamuboheraga ikanzu nto itagira amaboko, akayimuzanira igihe yabaga azanye n’umugabo we gutamba igitambo cya buri mwaka.+
20 Eli asabira Elukana n’umugore we umugisha+ agira ati “Yehova aguhe urubyaro kuri uyu mugore rusimbure umwana wahaye Yehova.”+ Nuko basubira iwabo.
21 Yehova yibuka Hana,+ Hana asama inda abyara abahungu batatu n’abakobwa babiri.+ Uwo mwana Samweli akomeza gukurira imbere ya Yehova.+
22 Eli yari ashaje cyane kandi yajyaga yumva+ ibyo abahungu be bakoreraga+ Abisirayeli bose, n’ukuntu basambanaga n’abagore+ bakoreraga ku muryango w’ihema ry’ibonaniro.+
23 Yarababwiraga+ ati “kuki mukomeza gukora ibintu nk’ibyo?+ Numva abantu bose babavugaho ibintu bibi.+
24 Oya+ bana banjye, kuko ibyo numva abagize ubwoko bwa Yehova babavugaho atari byiza.+
25 Umuntu acumuye kuri mugenzi we,+ Imana yabakiranura;+ ariko se umuntu acumuye+ kuri Yehova, ni nde wamusabira?”+ Nyamara banga kumvira se+ kuko Yehova yashakaga kubica.+
26 Hagati aho wa mwana Samweli yagendaga akura, ari na ko arushaho gukundwa na Yehova n’abantu.+
27 Nuko umuntu woherejwe n’Imana+ asanga Eli aramubwira ati “Yehova aravuze ati ‘ese siniyeretse inzu ya sokuruza igihe bari muri Egiputa ari abacakara mu nzu ya Farawo?+
28 Namutoranyije mu miryango yose ya Isirayeli+ kugira ngo ambere umutambyi, ajye azamuka ku gicaniro+ cyanjye atambe ibitambo bikongorwa n’umuriro maze umwotsi wabyo n’impumuro yabyo bizamuke, kandi yambare efodi ari imbere yanjye. Nanone naramutoranyije kugira ngo mpe inzu ya sokuruza ibitambo byose bikongorwa n’umuriro by’Abisirayeli.+
29 None kuki mukomeza gusuzugura ibitambo+ byanjye n’amaturo yanjye nategetse ku birebana n’ubuturo bwanjye,+ ugakomeza kubaha abahungu bawe ukabandutisha, mukabyibushywa+ no kurya ibyiza kurusha ibindi ku bitambo ubwoko bwa Isirayeli buntura?+
30 “ ‘Ni yo mpamvu Yehova Imana ya Isirayeli avuga ati “nari naravuze ko abo mu nzu yawe no mu nzu ya sokuruza bazagendera imbere yanjye kugeza ibihe bitarondoreka.”+ Ariko ubu noneho Yehova aravuze ati “ibyo ntibikabeho, kuko abanyubaha+ ari bo nzubaha+ kandi abansuzugura bakaba abantu basuzuguritse.”+
31 Dore iminsi izaza ubwo nzaca ukuboko kwawe n’ukuboko kw’inzu ya sokuruza, ku buryo mu nzu yawe hatazongera kuboneka umusaza.+
32 Uzabona umwanzi mu buturo bwanjye mu bintu byiza byose bizakorerwa Isirayeli,+ kandi nta musaza uzaboneka mu nzu yawe ukundi.
33 Icyakora hari umuntu wo mu nzu yawe ntazakura ku gicaniro cyanjye, kugira ngo amaso yawe ahene kandi uzahare. Gusa abantu bazicisha inkota umubare munini w’abo mu nzu yawe.+
34 Dore ikizagera ku bahungu bawe bombi, Hofuni na Finehasi,+ kikakubera ikimenyetso: bombi bazapfira umunsi umwe.+
35 Nzihagurukiriza umutambyi w’indahemuka,+ uzakora ibyo nshaka* bihuje n’ibiri mu mutima wanjye. Nzamwubakira inzu nyikomeze kandi azakomeza kubera umutambyi uwo nasutseho amavuta.+
36 Umuntu wese uzasigara+ mu bo mu nzu yawe, azaza amwikubite imbere kugira ngo abone amafaranga n’umugati wiburungushuye, avuge ati “ndakwinginze mpa umwe mu mirimo y’abatambyi, mbone icyo ndya.”’”+