1 Samweli 19:1-24
19 Amaherezo Sawuli abwira umuhungu we Yonatani n’abagaragu be bose ko ashaka kwica Dawidi.+
2 Nyamara Yonatani umuhungu wa Sawuli yakundaga Dawidi cyane.+ Nuko abwira Dawidi ati “data Sawuli arashaka kukwicisha. None ndakwinginze, urabe maso, ejo mu gitondo ntuzagaragare, uzashake aho wihisha.+
3 Nzasohokana na data tujyane mu gasozi gutembera hafi y’aho uzaba uri, nkuvuganire kuri data. Nimara kumenya uko bimeze nzakubwira.”+
4 Nuko Yonatani avuganira+ Dawidi kuri se Sawuli ati “umwami ntacumure+ ku mugaragu we Dawidi, kuko Dawidi atigeze agucumuraho, ahubwo yagukoreye ibintu byiza cyane.+
5 Yashyize ubugingo bwe mu kaga+ yica wa Mufilisitiya,+ bituma Yehova aha Abisirayeli bose agakiza gakomeye.+ Warabibonye kandi warabyishimiye. None kuki wacumura ku maraso y’utariho urubanza, ukica+ Dawidi umuhora ubusa?”+
6 Nuko Sawuli yumvira Yonatani aramurahira ati “ndahiye Yehova Imana nzima+ ko Dawidi atazicwa.”
7 Hanyuma Yonatani ahamagara Dawidi amubwira ayo magambo yose. Yonatani agarura Dawidi kwa Sawuli, akomeza kumukorera nk’uko yari asanzwe amukorera.+
8 Hashize igihe intambara yongera gutera, Dawidi aratabara arwana n’Abafilisitiya, arabica arabatikiza,+ baramuhunga.+
9 Umwuka mubi+ uturutse kuri Yehova uza kuri Sawuli igihe yari yicaye mu nzu ye afite icumu mu ntoki, Dawidi arimo amucurangira.
10 Sawuli agerageza gutera Dawidi icumu ngo rimushite ku rukuta,+ ariko Dawidi araryizibukira+ amuva imbere, iryo cumu ryishinga mu rukuta. Iryo joro Dawidi aracika, arahunga.+
11 Hanyuma Sawuli yohereza intumwa+ kwa Dawidi kugira ngo zimurarire, amwice bukeye.+ Ariko Mikali muka Dawidi aramubwira ati “iri joro nudahunga ejo uzicwa.”
12 Mikali ahita amanurira Dawidi mu idirishya, kugira ngo acike, akize amagara ye.+
13 Mikali afata igishushanyo cya terafimu+ agishyira ku buriri, afata n’umwenda umeze nk’akayungiro uboshye mu bwoya bw’ihene awushyira ku musego, arangije yorosaho umwenda.
14 Sawuli yohereza intumwa ngo zifate Dawidi, ariko Mikali aravuga ati “ararwaye.”+
15 Sawuli yongera kohereza intumwa kuzana Dawidi ati “nimugende mumuterure mu buriri bwe mumunzanire mwice.”+
16 Izo ntumwa zinjiye zisanga ku buriri hari igishushanyo cya terafimu, ku musego hari umwenda umeze nk’akayungiro uboshye mu bwoya bw’ihene.
17 Sawuli abaza Mikali ati “kuki wambeshye+ bene aka kageni, ugacikisha umwanzi+ wanjye akarokoka?” Mikali asubiza Sawuli ati “yambwiye ati ‘ndeka ngende niwanga ndakwica.’ ”
18 Dawidi aracika, ahungira+ kwa Samweli i Rama,+ agezeyo amutekerereza ibyo Sawuli yamukoreye byose. Nuko we na Samweli bajya kuba i Nayoti.+
19 Hanyuma babwira Sawuli bati “Dawidi ari i Nayoti h’i Rama.”
20 Sawuli ahita yohereza intumwa zo gufata Dawidi. Izo ntumwa zihageze zibona abakuru b’abahanuzi bahanura bayobowe na Samweli, umwuka+ w’Imana ujya kuri izo ntumwa za Sawuli, na zo zitwara nk’abahanuzi.+
21 Babibwiye Sawuli ahita yohereza izindi ntumwa, na zo zitwara nk’abahanuzi. Sawuli yongera kohereza itsinda rya gatatu ry’intumwa, na zo zitwara nk’abahanuzi.
22 Amaherezo we ubwe yigira i Rama. Ageze ku kigega kinini cy’amazi kiri i Seku, arabaririza ati “Samweli na Dawidi bari ahagana he?” Baramusubiza bati “bari i Nayoti+ h’i Rama.”
23 Ava aho, akomeza urugendo yerekeza i Nayoti h’i Rama, maze na we umwuka+ w’Imana umuzaho. Arakomeza, agenda yitwaye nk’abahanuzi kugeza aho agereye i Nayoti h’i Rama.
24 Kimwe n’abandi, akuramo imyenda yitwara nk’umuhanuzi imbere ya Samweli, arambarara hasi yambaye ubusa, yiriza umunsi wose kandi akesha ijoro ryose.+ Ni cyo gituma bavuga bati “mbese Sawuli na we ni umuhanuzi?”+