1 Samweli 18:1-30

18  Dawidi amaze kuvugana na Sawuli, ubugingo bwa Yonatani+ buba agati gakubiranye+ n’ubwa Dawidi, akunda Dawidi nk’uko yikunda.+  Uwo munsi Sawuli aramugumana, ntiyamwemerera gusubira kwa se.+  Yonatani na Dawidi bagirana isezerano,+ kubera ko Yonatani yakundaga Dawidi nk’uko yikunda.+  Nanone Yonatani yiyambura ikanzu itagira amaboko yari yambaye ayiha Dawidi, amuha n’imyambaro ye, inkota ye, umuheto we n’umukandara we.  Dawidi akajya ajya ku rugamba. Aho Sawuli yamwoherezaga hose, yagiraga amakenga+ cyane mu byo yakoraga byose, bituma Sawuli amuha umutwe w’ingabo ayobora.+ Nuko ibyo bishimisha rubanda rwose n’abagaragu ba Sawuli.  Batabarutse ku rugamba, Dawidi avuye kwica Abafilisitiya, abagore basohoka baturutse mu migi yose ya Isirayeli baza gusanganira umwami Sawuli baririmba+ bishimye,+ babyina, bavuza ingoma+ kandi bacuranga inanga z’imirya itatu.  Abagore bizihizaga ibyo birori baririmbaga bikiranya bati“Sawuli yishe ibihumbi,Dawidi yica ibihumbi bibarirwa muri za mirongo.”+  Sawuli yumvise ayo magambo ararakara cyane+ kuko yumvaga ari mabi, aravuga ati “Dawidi bamubazeho ibihumbi bibarirwa muri za mirongo, naho jye bambaraho ibihumbi gusa. Nta kindi bashigaje kitari ukumuha ubwami!”+  Kuva uwo munsi, Sawuli atangira kwishisha Dawidi.+ 10  Bukeye bwaho,+ umwuka mubi uturutse ku Mana uza kuri Sawuli,+ yitwara nk’umuhanuzi+ ari mu nzu iwe. Dawidi yarimo amucurangira+ nk’uko yajyaga abigenza, kandi Sawuli yari afite icumu mu ntoki.+ 11  Nuko Sawuli atera Dawidi iryo cumu+ yibwira ati “reka ndimutere rimushite ku rukuta!”+ Ariko Dawidi yizibukira incuro ebyiri ari imbere ya Sawuli.+ 12  Sawuli atangira gutinya+ Dawidi kuko Yehova yari kumwe na we,+ ariko akaba yari yarataye Sawuli.+ 13  Sawuli amukura iruhande rwe+ amugira umutware we utwara ingabo igihumbi, akajya atabarana n’izo ngabo kandi agatabarukana na zo.+ 14  Dawidi akomeza kugira amakenga+ mu byo yakoraga byose, kandi Yehova yari kumwe na we.+ 15  Sawuli abonye ko Dawidi yagiraga amakenga+ mu byo yakoraga byose, aramutinya. 16  Abisirayeli bose n’Abayuda bose bakunda Dawidi kuko yatabaranaga na bo kandi agatabarukana na bo. 17  Amaherezo Sawuli abwira Dawidi ati “dore Merabu+ umukobwa wanjye w’imfura, nzamugushyingira.+ Wowe gusa umbere intwari, urwane intambara za Yehova.”+ Ariko Sawuli yaribwiraga ati “ye kuzangwaho, ahubwo azagwe mu maboko y’Abafilisitiya.”+ 18  Dawidi abwira Sawuli ati “jyewe ndi nde, cyangwa se bene wacu, umuryango wa data, ni ba nde muri Isirayeli ku buryo naba umukwe w’umwami?”+ 19  Icyakora, igihe cyo gushyingira Dawidi Merabu umukobwa wa Sawuli cyageze Merabu yarashyingiwe Aduriyeli+ w’i Mehola.+ 20  Mikali,+ umukobwa wa Sawuli, yakundaga Dawidi. Nuko baza kubibwira Sawuli, abyumvise aranezerwa. 21  Sawuli aravuga ati “nzamumuha amubere umutego,+ agwe mu maboko y’Abafilisitiya.” Sawuli abwira Dawidi ati “uyu munsi ndagushyingira uyu mukobwa wa kabiri.” 22  Hanyuma Sawuli ategeka abagaragu be ati “muzihererane Dawidi mumubwire muti ‘dore watonnye ku mwami, kandi n’abandi bagaragu be bose baragukunda. None emera ube umukwe w’umwami.’ ” 23  Abagaragu ba Sawuli babibwira Dawidi, ariko Dawidi aravuga ati “mubona ko kuba umukwe w’umwami ari ikintu cyoroshye, kandi ndi umuntu woroheje+ n’umukene?”+ 24  Nuko abagaragu ba Sawuli barabimutekerereza bati “ayo ni yo magambo Dawidi yavuze.” 25  Sawuli aravuga ati “mugende mubwire Dawidi muti ‘inkwano umwami ashaka si amafaranga,+ ahubwo ashaka ko ukeba Abafilisitiya ijana, ukamuzanira ibyo wabakebyeho,+ kugira ngo umwami yihorere+ ku banzi be.’” Ariko ayo yari amayeri, kuko Sawuli yashakaga ko Dawidi agwa mu maboko y’Abafilisitiya. 26  Abagaragu ba Sawuli babwira Dawidi ayo magambo, nuko Dawidi yishimira ko yari agiye kuba umukwe w’umwami.+ Mbere y’uko igihe Dawidi yahawe cyo gutanga inkwano kirangira, 27  aragenda we n’ingabo ze bica+ Abafilisitiya magana abiri. Dawidi agarukana ibyo yabakebyeho+ abishyikiriza umwami byose uko byakabaye, kugira ngo amushyingire umukobwa we. Sawuli na we amushyingira Mikali umukobwa we.+ 28  Sawuli abibonye, amenya ko Yehova ari kumwe na Dawidi.+ Icyakora Mikali umukobwa wa Sawuli yakundaga Dawidi.+ 29  Nuko Sawuli arushaho gutinya Dawidi; kuva icyo gihe Sawuli yanga Dawidi.+ 30  Igihe cyose ibikomangoma+ by’Abafilisitiya byabaga bigabye igitero, Dawidi yagiraga amakenga+ mu byo yakoraga byose kurusha abandi bagaragu ba Sawuli bose; nuko izina rye ryamamara hose.+

Ibisobanuro ahagana hasi