1 Samweli 17:1-58

17  Abafilisitiya+ bakoranya ingabo zabo kugira ngo bajye kurwana. Bazikoranyiriza i Soko+ y’i Buyuda, bakambika ahitwa Efesi-Damimu,+ hagati y’i Soko na Azeka.+  Sawuli n’ingabo za Isirayeli na bo barakorana, bakambika mu kibaya cya Ela,+ biremamo imitwe kugira ngo barwane n’Abafilisitiya.  Abafilisitiya bari bahagaze ku musozi umwe, Abisirayeli na bo bahagaze ku wundi, hagati yabo hari ikibaya.  Nuko mu ngabo z’Abafilisitiya havamo uw’intwari kurusha abandi witwaga Goliyati,+ wakomokaga i Gati.+ Yari afite uburebure bw’imikono* itandatu n’intambwe y’ikiganza.*+  Yari yambaye ingofero y’umuringa n’ikoti ry’icyuma rikozwe n’udusate tw’utwuma twomekeranye,+ ryapimaga ibiro nka mirongo itanu na birindwi.  Yari yambaye ibyuma by’imiringa bikingira imirundi, afite n’icumu+ ry’umuringa mu bitugu.  Uruti rw’icumu rye rwanganaga n’igiti cy’umuboshyi,+ ikigembe cy’icumu rye cyari gicuzwe mu cyuma gipima shekeli magana atandatu. Uwamutwazaga ingabo ye nini yagendaga imbere ye.  Nuko arahagarara, ahamagara ingabo z’Abisirayeli+ arazibwira ati “kuki mwahuruye mukirema inteko? Ese si ndi Umufilisitiya namwe mukaba muri abagaragu+ ba Sawuli? Nimwitoranyemo uw’intwari muri mwe amanuke.  Nashobora kundwanya akanyica, tuzaba abagaragu banyu. Ariko nimurusha imbaraga nkamwica, namwe muzaba abagaragu bacu, mudukorere.”+ 10  Uwo Mufilisitiya akomeza agira ati “uyu munsi nsuzuguye+ ingabo za Isirayeli. Nimumpe umuntu turwane!”+ 11  Sawuli+ n’Abisirayeli bose bumvise amagambo y’uwo Mufilisitiya bashya ubwoba, bakuka umutima.+ 12  Hariho umusore witwaga Dawidi, akaba yari mwene Yesayi w’Umwefurata+ w’i Betelehemu y’i Buyuda. Yesayi uwo yari afite abahungu umunani.+ Ku ngoma ya Sawuli uwo mugabo yari ageze mu za bukuru. 13  Abahungu batatu b’imfura ba Yesayi baragenda, bakurikira Sawuli ku rugamba.+ Abo bahungu be batatu bagiye ku rugamba, uw’imfura yitwaga Eliyabu,+ uwa kabiri akitwa Abinadabu+ naho uwa gatatu akitwa Shama.+ 14  Dawidi ni we wari umuhererezi.+ Abo bahungu batatu bakuru bari barakurikiye Sawuli. 15  Dawidi yajyaga ajya kwa Sawuli akagaruka i Betelehemu kuragira intama+ za se. 16  Uwo Mufilisitiya yazaga buri gitondo na buri mugoroba, abikora iminsi mirongo ine. 17  Igihe kimwe Yesayi abwira umuhungu we Dawidi ati “fata iyi efa y’impeke zokeje+ n’iyi migati icumi, ubishyire bakuru bawe ku rugerero. 18  Aya masoro icumi y’amavuta* uzayahe umutware utwara ingabo igihumbi.+ Uzabaze amakuru ya bakuru bawe+ kandi uzazane ikimenyetso cy’uko ari bazima.” 19  Icyo gihe Sawuli n’abo bakuru ba Dawidi hamwe n’abandi Bisirayeli bose, bari mu kibaya cya Ela+ barwana n’Abafilisitiya.+ 20  Dawidi azinduka kare mu gitondo asigira intama umushumba, afata ibyo yagombaga kujyana aragenda nk’uko se Yesayi yari yabimutegetse.+ Ageze mu rugerero,+ asanga ingabo zisohotse zigiye ku rugamba,+ zivuza urwamo rw’intambara. 21  Abisirayeli n’Abafilisitiya bashinga ibirindiro kugira ngo barwane. 22  Dawidi ahita asigira ushinzwe kwakira imitwaro+ ibyo yari azanye,+ ariruka ajya ku rugamba. Ahageze abaza amakuru ya bakuru be.+ 23  Akivugana na bo, Goliyati,+ wa Mufilisitiya w’intwari w’i Gati,+ ava mu birindiro by’Abafilisitiya, atangira kuvuga ya magambo yavugaga mbere,+ Dawidi aramwumva. 24  Abisirayeli bose babonye uwo mugabo, bagira ubwoba bwinshi baramuhunga.+ 25  Abisirayeli baravuga bati “ntureba uriya mugabo uzamuka? Azanywe no gushotora+ Isirayeli. Umwami yavuze ko umuntu uzamwica azamugororera ubutunzi bwinshi cyane, amushyingire umukobwa we,+ kandi inzu ya se izasonerwa amakoro n’indi mirimo yose muri Isirayeli.”+ 26  Dawidi abaza abari bahagaze iruhande rwe ati “umuntu uzica uriya Mufilisitiya+ agakura igitutsi kuri Isirayeli+ azagororerwa iki? Ubundi se uriya Mufilisitiya utarakebwe+ ni iki ku buryo yatuka+ ingabo z’Imana nzima?”+ 27  Nuko bamubwira amagambo nk’aya mbere bati “umuntu uzamwica azagororerwa ibi n’ibi.” 28  Eliyabu,+ mukuru we, yumva Dawidi avugana n’abo bantu, aramurakarira cyane+ aramubwira ati “wazanywe n’iki hano? Twa dutama wadusigiye nde mu butayu?+ Nzi neza ubwibone n’ububi bwo mu mutima wawe,+ wazanywe no kureba intambara.”+ 29  Dawidi aramusubiza ati “hari ikibi nkoze se ko nibarizaga gusa?”+ 30  Arahindukira amuva iruhande asanga undi muntu, amubaza nk’ibyo yari amaze kubaza,+ bamusubiza nk’uko n’abandi bari bamushubije.+ 31  Abantu bumvise ibyo Dawidi yavuze, bajya kubibwira Sawuli. Nuko Sawuli amutumaho. 32  Dawidi abwira Sawuli ati “ntihagire umuntu ukuka umutima.+ Jyewe umugaragu wawe ndagenda ndwane n’uriya Mufilisitiya.”+ 33  Ariko Sawuli abwira Dawidi ati “ntiwashobora kurwana n’uriya Mufilisitiya.+ Dore uracyari muto,+ ariko we yabaye umurwanyi kuva mu busore bwe.” 34  Dawidi abwira Sawuli ati “umugaragu wawe ndagira umukumbi wa data. Igihe kimwe mu mukumbi haje intare,+ ubundi haza idubu. Buri nyamaswa muri izo zombi yatwaye intama, 35  nuko nyirukaho, ndayikubita+ mvana iyo ntama mu kanwa kayo. Imvumbukanye nyicakira akananwa, nyikubita hasi ndayica. 36  Umugaragu wawe yishe intare n’idubu. Uyu Mufilisitiya utarakebwe+ azamera nka zo, kuko yasuzuguye+ ingabo+ z’Imana nzima.”+ 37  Dawidi yongeraho ati “Yehova wankuye mu nzara z’intare n’iz’idubu, ni we uzankiza amaboko y’uriya Mufilisitiya.”+ Sawuli abwira Dawidi ati “genda, Yehova abane nawe.”+ 38  Nuko Sawuli yambika Dawidi imyambaro ye, amwambika ingofero icuzwe mu muringa n’ikoti ry’icyuma. 39  Dawidi yambara inkota ya Sawuli hejuru y’iyo myambaro, ariko agerageje gutambuka biramunanira kubera ko atari ayimenyereye. Nuko Dawidi abwira Sawuli ati “sinabasha kugenda nambaye ibi bintu kuko ntabimenyereye.” Dawidi abikuramo.+ 40  Afata inkoni ye, ajya ahantu hanyuraga akagezi atoranya utubuyenge dutanu, adushyira mu ruhago rwe rw’abashumba, afata n’umuhumetso+ maze atangira gusatira uwo Mufilisitiya. 41  Uwo Mufilisitiya na we agenda asatira Dawidi, uwamutwazaga ingabo ye nini amuri imbere. 42  Abonye Dawidi, aramusuzugura+ kuko yari umusore+ w’uburanga+ kandi ugifite itoto mu maso.+ 43  Abwira Dawidi ati “ni ko sha, ndi imbwa+ kugira ngo uze kurwana nanjye witwaje inkoni?” Uwo Mufilisitiya avuma Dawidi mu izina ry’imana ze,+ 44  aramubwira ati “ngwino nkubagire ibisiga byo mu kirere, nkugabize inyamaswa zo mu gasozi.”+ 45  Dawidi aramusubiza ati “unteye witwaje inkota n’icumu n’agacumu,+ ariko jye nguteye mu izina rya Yehova nyir’ingabo,+ Imana y’ingabo za Isirayeli wasuzuguye.+ 46  Uyu munsi Yehova arakungabiza+ nkwice nguce umutwe. Uyu munsi ndagaburira ibisiga byo mu kirere n’inyamaswa zo ku isi+ intumbi z’ingabo z’Abafilisitiya, kandi abantu bo ku isi bose bazamenya ko muri Isirayeli hari Imana y’ukuri.+ 47  Iri teraniro ryose riramenya ko Yehova adakirisha inkota cyangwa icumu,+ kuko intambara ari iya Yehova,+ kandi arabahana mu maboko yacu nta kabuza.”+ 48  Uwo Mufilisitiya akomeza kuza asatira Dawidi, Dawidi na we agenda yiruka agana aho urugamba ruri buremere, kugira ngo asakirane na we.+ 49  Dawidi akora mu ruhago rwe akuramo ibuye arishyira mu muhumetso, arikocora+ uwo Mufilisitiya mu gahanga riteberamo, agwa yubamye.+ 50  Uko ni ko Dawidi yatsinze uwo Mufilisitiya akamwica, akoresheje umuhumetso n’ibuye. Nta nkota Dawidi yari yitwaje.+ 51  Dawidi arakomeza ariruka ahagarara hejuru y’uwo Mufilisitiya, akura inkota ye+ mu rwubati, ayimucisha umutwe aramuhorahoza.+ Abafilisitiya babonye ko uwari intwari muri bo apfuye barahunga.+ 52  Nuko Abisirayeli n’Abayuda bavuza induru, bahita birukankana+ Abafilisitiya babageza mu kibaya+ no mu marembo ya Ekuroni,+ bagenda bapfa umugenda mu nzira ijya i Sharayimu.+ Intumbi zabo zari zinyanyagiye hose kugera i Gati na Ekuroni. 53  Hanyuma Abisirayeli bamaze gushushubikanya Abafilisitiya, baragaruka basahura+ inkambi zabo. 54  Dawidi afata igihanga+ cya wa Mufilisitiya akijyana i Yerusalemu, intwaro ze azishyira mu ihema rye.+ 55  Igihe Sawuli yabonaga Dawidi agiye kurwana na wa Mufilisitiya, yabajije Abuneri,+ umugaba w’ingabo ze ati “Abune, uyu muhungu+ ni mwene nde?”+ Abuneri aramusubiza ati “nyagasani, ndahiye ubugingo bwawe ko ntabizi.” 56  Umwami aramubwira ati “genda ubaririze umenye se w’uriya muhungu.” 57  Dawidi agarutse avuye kwica wa Mufilisitiya, Abuneri aramufata amushyira Sawuli, agenda afite cya gihanga+ cya wa Mufilisitiya mu ntoki. 58  Sawuli aramubaza ati “mwana wa, uri mwene nde?” Dawidi arasubiza ati “ndi umuhungu w’umugaragu wawe Yesayi+ w’i Betelehemu.”+

Ibisobanuro ahagana hasi